Igikombe cy’Isi kizatangira ku wa 20 Ugushyingo, gisozwe ku wa 18 Ukuboza 2022.
Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, abafana batangiye gutembera mu Mujyi wa Doha barimo abo mu bihugu by’u Bwongereza, Brésil na Argentina.
Mu kwitegura Igikombe cy’Isi, Qatar yashyizeho ingengo y’imari izakoreshwa mu kwiyegereza abafana bazajya bayitiza umurindi ku mikino yayo ku buryo stade izajya iba yuzuye.
Buri mufana muri abo azajya ahabwa 10$, amafunguro atatu ku munsi n’icumbi ry’ubuntu.
Qatar ni ubwa mbere igiye gukina Igikombe cy’Isi kuko kubona itike binyuze mu kuyishaka byo bitari koroha, ahubwo yacyitabiriye nk’igomba kwakira iri rushanwa.
Ikipe y’Igihugu ya Qatar izwi “The Maroon”, iri mu Itsinda A hamwe n’u Buholandi, Sénégal na Equateur.
Qatar ni yo izafungura Igikombe cy’Isi ku wa 20 Ugushyingo icakirana na Equateur, izakurikizaho Sénégal ku wa ku wa 25 Ugushyingo mbere yo gusoreza ku Buholandi ku wa 29 Ugushyingo 2022.
Iki gihugu gitozwa n’uwahoze atoza abakiri bato ba FC Barcelona, Felix Sanchez kuva mu 2017 mu gihe Kapiteni wayo ari Hassan Al Haidos w’imyaka 31, umaze guhamagarwa inshuro 170 mu Ikipe y’Igihugu.
Qatar yahaye akazi abafana bo mu bindi bihugu izajya yifashisha ku mikino yayo mu Gikombe cy'Isi.
Buri mufana azajya ahabwa 10$, amafunguro atatu ku munsi n'icumbi ry'ubuntu.
Qatar iri mu Itsinda A hamwe n'u Buholandi, Sénégal na Equateur. pic.twitter.com/6dWcOdCtnW
— IGIHE Sports (@IGIHESports) November 18, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!