00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihangano cy’Ingagi cyakozwe n’Umunyarwanda kiri kumurikwa muri Qatar

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 November 2022 saa 01:33
Yasuwe :

Igihangano cy’Ingagi cyakozwe n’Umunyabugeni Nkuranga Emmanuel, kiri mu kibanza cyahariwe kumenyekanisha intego z’Iterambere rirambye (SDGs Pavillion) muri Qatar ahari kubera Igikombe cy’Isi.

Iki gihangano cyagaragaye mu mafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bitangaza ko Perezida Kagame yitabiriye ubukangurambaga bwiswe ‘Scoring the Goals’ bwatangijwe na Sheikh Moza Bint Nasser washinze umuryango wita ku burezi Qatar Foundation for Education.

Muri Mutarama 2021 nibwo Nkuranga yamuritse iki gihangabo abinyujije kuri Instagram avuga ko ari yagihanze yifashishije bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bitagikoreshwa.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye, yagize ati “Nejejwe no kuba Qatar Foundation iri kumurika igihangano cyanjye mu gikombe cy’Isi. Ndashimira buri muntu wese wabigizemo uruhare nka Ambasade y’u Rwanda i Doha, RDB n’undi wese watumye mbigeraho n’itsinda rya Choose Kigali.”

Nkuranga Emmanuel ni umunyabugeni ukora ibihangano bitandukanye yifashishije ibikoresho byakabaye bijugunywa n’ibindi bituma ubuhanzi bwe burangwamo udushya twinshi.

Ari mu bashinze Inema Art Center yakira ubuhanzi butandukanye na restaurant ya Choose Kigali itatswe n’ubugeni iri mu zikunzwe n’abasura u Rwanda.

Perezida Kagame ari mu basuye iki gihangano
Igihangano cy’Ingagi cyakozwe n’Umunyabugeni Nkuranga Emmanuel, kiri mu kibanza cyahariwe kumenyekanisha intego z’Iterambere rirambye (SDGs Pavillion) muri Qatar
Iki gihangano kiri mu kibanza kigamije kumenyekanisha intego za Loni z'iterambere rirambye (SDGS) kiri mu biri gusurwa n’abitabiriye Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar
Nkuranga yishimiye ko igihangano cye kiri kumurikwa muri Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages