Iki gihangano cyagaragaye mu mafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bitangaza ko Perezida Kagame yitabiriye ubukangurambaga bwiswe ‘Scoring the Goals’ bwatangijwe na Sheikh Moza Bint Nasser washinze umuryango wita ku burezi Qatar Foundation for Education.
Muri Mutarama 2021 nibwo Nkuranga yamuritse iki gihangabo abinyujije kuri Instagram avuga ko ari yagihanze yifashishije bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bitagikoreshwa.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye, yagize ati “Nejejwe no kuba Qatar Foundation iri kumurika igihangano cyanjye mu gikombe cy’Isi. Ndashimira buri muntu wese wabigizemo uruhare nka Ambasade y’u Rwanda i Doha, RDB n’undi wese watumye mbigeraho n’itsinda rya Choose Kigali.”
Nkuranga Emmanuel ni umunyabugeni ukora ibihangano bitandukanye yifashishije ibikoresho byakabaye bijugunywa n’ibindi bituma ubuhanzi bwe burangwamo udushya twinshi.
Ari mu bashinze Inema Art Center yakira ubuhanzi butandukanye na restaurant ya Choose Kigali itatswe n’ubugeni iri mu zikunzwe n’abasura u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!