Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Ugushyingo 2022 aho warangiye Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza izwi nka “Three Lions’’ itsinze Iran ibitego 6-2 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda B waberaga kuri Khalifa International Stadium.

Bamwe mu bafana ba Iran bagaragaje umujinya, barasakuza mu gihe haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu cyabo, mu gihe abandi bagaragazaga ibimenyetso bavuga ngo "Umugore, Ubuzima, Kwishyira ukizana."

Ni Imyigaragambyo wabonaga ko ifite aho ihuriye n'ibyabaye muri iki gihugu aho Mahsa Amini, umugore w'imyaka 22 muri Nzeri 2022 yaburiye ubuzima muri kasho, aho yari yafunzwe azira ko atapfutse mu maso no mu mutwe neza, bigendanye n’imyambarire yemewe muri Islam.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu icyo gihe bavuze ko abigaragambyaga bagera kuri 400 bishwe mu gihe abandi bagera ku 16.800 bafunzwe n'inzego zishinzwe umutekano za Iran.

BBC yanditse ko icyo gihe ubuyobozi bwavuze ko aba bigaragamyaga bari gukora mu nyungu z'abanzi b'iki gihugu.

Aba bafana kandi mu gihe umukino wari urimbanyije, bumvikanye baririmba uwahoze ari umukinnyi wa Iran ukunze kugaragara cyane anenga iki gihugu ku mikorere imwe n'imwe yita ko atari myiza.

Abatavuga rumwe na Leta ya Iran baherutse kunenga Ikipe y'Igihugu kugenda biguru ntege mu gutera ingabo mu bitugu abigaragambya ubwo bemeraga guhura na Perezida Ebrahim Raisi mu cyumweru gishize.

Ni mu gihe Umutoza w'iyi kipe Carlos Queiroz yavuze ko "abakinnyi be bari bafite uburenganzira bwo kwigaragambya mu guharanira uburenganzira bw'igitsina gore muri iki gihugu mu gihe bidahabanye n'amategeko y'Igikombe cy'Isi."

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino ibitego 6-2, Queiroz yavuze ko ibibazo bya politiki biri kubera muri Iran biri mu byateye iyi kipe atoza gutsindwa.

Yashimangiye ko abari gukora imyigaragambyo batari kubiterwa n'umupira w'amaguru gusa ahubwo ko hari ibindi bibazo bya politiki bibyihishe inyuma, atangaza ko bidakwiriye kuko aba bakinnyi be bakiri abana.

Ati "Ni mureke abana bakine umupira kuko ni cyo cyabazanye. Bashaka guhagararira igihugu cyabo neza, guhagararira abaturage nk'andi makipe yose ari hano."

Abakinnyi ba Iran bakoze imyigaragambyo, banga kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Abakinnyi ba Iran bakoze imyigaragambyo, banga kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu