Ubuyobozi bw’iki gihugu bufatanyije n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, butekereza ko izi mpinduka zaba nyuma y’igikombe cyisi.
Cymru ni izina riri mu rurimi gakondo rw’abanya-Wales, n’ubundi risobanura Wales.
Imbere muri Wales batangiye gukoresha iri zina, ahasigaye ni ukurigeza ku rwego mpuzamahanga nk’uko Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, Noel Mooney, yabitangaje.
Ati "Amakipe yacu yose agomba kujya yitwa Cymru, nkuko dusanzwe tuyita hano iwacu. Ibintu byamaze kuva mu nzira, biranamenyerewe hano iwacu amakipe bayita Cymru. Iyo urebye mu itangazamakuru rya hano iwacu, usanga ariryo bandika."
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Wales ryongeyeho ko riteganya ibiganiro birambuye ku bafatanyabikorwa b’amakipe yabo, kugira ngo bemeranye kuri uwo mwanzuro.
Ibiganiro n’impuzamashyirahamwe mu Burayi, UEFA, byo byaratangiye kandi bigeze kure.
Mooney yakomeje ati "Turi ikipe ikomeye ku rwego mpuzamahanga, ni yo mpamvu tugomba kugira icyo dukora kugira ngo dukomeze kuba abo turi bo. Iki gikombe cya 2022 kizabera muri Qatar cyo tuzagikina twitwa Wales, ariko umwaka wa 2023, ni umwaka wo gukuraho birantega zose."
Ikipe ya Wales igiye guhindura izina ry’ikipe y’igihugu nyuma y’uko mu kwezi gushize ikipe ya Turikiya ihinduye izina, ikazaseruka mu gikombe cy’Isi yitwa Türkiye, nk’uko n’igihugu cyabo gisigaye cyitwa.
Biramutse bikunze ko Wales ihindurirwa izina ry’ikipe ndetse bikanemezwa na UEFA, irushanwa bazakina bwa mbere ni igikombe cy’u Burayi cya 2024 bitwa Cymru.
Ikipe y’igihugu ya Wales iri mu itsinda rimwe na Iran, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!