Hashize igihe gito urukiko rwo mu Busuwisi rugize abere Sepp Blatter wahoze ayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) na Michel Platini wahoze ayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi (UEFA) baregwaga ibyaha bya ruswa.
Mu mikorere ya FIFA icyo gihe havugwagamo ibyaha bya ruswa ihabwa abayobozi bayo ngo bemerere ibihugu runaka kwakira igikombe cy’Isi. Blatter akimara gutorerwa manda ya Gatanu hashize iminsi mike abayobzi 11 bahise batabwa muri yombi.
Aba bose na we arimo bakomeje kubihakana bivuye inyuma ko nta bimenyetso bihari bibashinja, ariko kuri iyi nshuro Sepp Blatter yemeye ko umwanzuro wo guha Qatar kwakira igikombe cy’Isi utari amahitamo meza nk’uko yabitangarije ibiro ntaramakuru bikorera mu Bubiligi BELGA.
Ati “"Umupira w’amaguru ndetse n’Igikombe cy’Isi ni ibikorwa binini kuri bo, nk’agahugu gato. Byari amahitamo adakwiriye kandi icyo gihe nari Perezida wa FIFA ndanabishinjwa. Mu ntangiriro, komite Nyobozi yifuje kutakibaha, Amerika ikakira icya 2018, nuko u Burusiya na bwo bukakira icya 2022.”
"Ibi byari kuba amahitamo meza ndetse no mu mutekano w’ibihugu byombi, byari kugira icyo byongera ku mahoro kuko bari kubitegura bakurikiranye. Ariko icyo gihe amajwi menshi kandi y’ingenzi yahise yerekeza kuri Qatar.”
Imiryango myinshi itegamiye kuri Leta ikomeza kunenga iki gihugu kuba kitubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, cyane cyane ubw’abagore,ibibazo by’abakozi n’abimukira muri iki gihugu.
Imihindagurikire y’ikirere cya Qatar cyane cyane ubushyuhe buri hejuru cyane, biri mu bituma benshi bavuga ko iki gihugu kitari gikwiriye kwakira iki Gikombe cy’Isi cya 2022. Iyi ni na yo mpamvu cyigijwe inyuma kikaba mu mpera z’umwaka kandi gisanzwe kiba mu mpeshyi.
Igikombe cy’Isi kizatangira kuva ku itariki ya 20 Ugushyingo 2022 kugeza tariki ya 18 Ukuboza 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!