Amakipe 32 yose ari mu nkundura yo guhamagara abakinnyi azifashisha mu Gikombe cy’Isi. Ni muri urwo rwego Australia na yo yahamagaye kugira ngo izitware neza muri iri rushanwa igiye kwitabira ku nshuro yayo ya gatatu.
Abakinnyi bahamagawe barimo Garang Mawien Kuol wavukiye mu Misiri ku babyeyi b’Abanya-Sudani bari barahungiyeyo kubera ibibazo by’intambara byari mu gihugu cyabo, ariko baza kwimukira muri Australia afite imyaka itandatu.
Uyu mukinnyi yakunze umupira awukundishijwe n’umuvandimwe we Alou Kuol wawukinnye nk’uwabigize umwuga. Yakiniye ikipe y’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Goulburn Valley Suns aboneraho no kujya mu ikipe yayo nkuru akiri muto.
Ku nshuro ya mbere yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Australia afite imyaka 16 akinira ikipe y’abatarengeje imyaka 20. Muri uyu mwaka amaze gukina umukino umwe mu ikipe nkuru ndetse yanayitsindiye igitego kimwe, byatumye azafatanya na bagenzi be mu Gikombe cy’Isi.
Undi mukinnyi wahamagawe ukomoka muri Sudani y’Epfo ni Awer Bul Mabil w’imyaka 27, wavukiye muri Kenya ariko ku babyeyi b’impunzi. Ababyeyi be babaye mu nkambi kugera mu 2006 mbere yo kwerekeza muri Australia.
Gukina nk’uwabigize umwuga yabitangiriye mu Ikipe ya Campbelltown City yo muri Australia, akinira Midtjylland FC yo muri Denmark, akinira n’amakipe yo muri Turikiya mbere yo kwerekeza muri Espagne mu ikipe akinira kugeza ubu ya Cádiz.
Awer Bul Mabil yaherukaga gukinira Ikipe y’Igihugu ya Australia mu mwaka wa 2018. Kuri aba bakinnyi kandi hiyongereyeho Thomas Jok Deng w’imyaka 25 na we wavukiye muri Kenya, ariko ari Umunya-Sudani y’Epfo, ababyeyi be babyariye muri iki gihugu mu gihe cy’ubuhunzi.
Ababyeyi be babonye amahirwe yo kwerekeza muri Australia mu 2003, bahita batura mu gace ka Adelaide, ari naho uyu mukinnyi yakuriye. Aha hantu bahageze Jok Deng afite imyaka itandatu gusa.
Uyu mukinnyi ukina nka myugariro yageze muri iki gihugu, atangira kubyimenyereza mu ikipe y’abato ya Adelaide Blue Eagles nk’uko yahoraga abiterwamo imbaraga n’umuvandimwe we wakiniye Sudani nkuru Peter Deng.
Yakomeje gukina umupira w’amaguru ndetse anitwara neza aho akina mu Ikipe ya Albirex Niigata yo mu Buyapani. Thomas Jok Deng yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Australia y’abatarengeje imyaka 20 ndetse na 23, ariko kuva mu 2018 kugeza ubu ahamagarwa ubutitsa mu ikipe nkuru.
Yagiriwe icyizere n’Umutoza Graham Arnold bwo kuba yamufasha kugera kure mu Gikombe cy’Isi bazitabira muri uyu mwaka wa 2022.
Abakinnyi Australia yahamagaye barimo Mathew Ryan, Andrew Redmayne, Danny Vukovic, Aziz Behich, Milos Degenek, Thomas Deng, Joel King, Nathaniel Atkinson, Fran Karacic, Harry Souttar, Kye Rowles, Craig Goodwin, Aaron Mooy, Jackson Irvine, Ajdin Hrustic, Bailey Wright, Cameron Devlin, Riley McGree, Keanu Baccus, Awer Mabil, Mathew Leckie, Martin Boyle, James Maclaren, Jason Cummings, Mitchell Duke, Garang Kuol
Australia iri mu itsinda rya kane hamwe n’u Bufaransa, Denmark na Tunisie, izakina umukino wa mbere n’u Bufaransa tariki 22 Ugushyingo 2022 saa 21:00.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!