Ni umukino wari ugoye kugira iyo uha amahirwe kurusha indi mbere yawo cyane ko amakipe yombi ajya kuba ku rwego rumwe.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko mu minota 10 ya mbere, Pologne yatanze ibimenyetso ko ishobora kugora Mexique ndetse ikanyuzamo igahusha uburyo bw’ibitego.
Umukino wakomeje gukinirwa hagati ari nako amakipe yombi yakinaga imipira miremire ku buryo byari bigoye kubona ihanahana inshuro eshatu.
Ku munota wa 25, abakinnyi ba Mexique bazamutse neza ariko umupira bateye imbere y’izamu rutahizamu Alexis Vega awushyizeho umutwe uca hanze.
Pologne na yo yahise izamukana umupira yihuta cyane ariko coup franc yavuyemo nta musaruro yabyaye.
Umukino wakomeje gukinirwa hagati amakipe yombi yakaniranye cyane ibintu byatumaga utaryohera ijisho.
Ku munota wa 44, Mexique yagerageje uburyo bw’igitego ariko ishoti rikomeye ryatewe na Héctor Herrera ryafashwe neza n’Umunyezamu Wojciech Szczęsny, ashyira umupira muri koruneri, na yo bayiteye awufata neza.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi.
Mexique yatangiye iminota 45 y’igice cya kabiri isatira ari na ko yabonaga koruneri nyinshi ariko Wojciech Szczęsny agahagarara neza.
Ku munota wa 58, Pologne yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Robert Lewandowski, yemejwe nyuma yo kwitabaza ikoranabuhanga ry’amashusho, VAR.
Lewandowski yayiteye umunyezamu wa Mexique, Francisco Guillermo Ochoa Magaña uzwi nka "Memo" ayikuramo Pologne ibura amahirwe yo gufungura amazamu.
Mexique yahise izamura icyizere itangira gusatira cyane ari na ko yahushaga uburyo bw’ibitego nk’aho Alvarez yacometse umupira imbere y’izamu Chavez ashyize ku mutwe Szczęsny awukuramo.
Ku munota wa 70, Mexique yakoze impinduka yongera imbaraga mu busatirizi, Héctor Herrera asimburwa na Raul Jimenez.
Pologne na yo yakoze impinduka ku munota wa 87, Arkadiusz Milik asimbura Zieliński mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi bwayifasha kubona igitego mu minota ya nyuma ariko bikomeza kugorana.
Uyu mukino ni uwa karindwi wakinwaga kuva Igikombe cy’Isi cya 2022 gitangiye, warangiye amakipe yombi anganya 0-0. Wabaye uwa kabiri muri uyu mwaka amakipe yasoje, nta gitego kibonetse.
Mu Gikombe cy’Isi cyo mu Burusiya mu 2018, umukino umwe ni wo warangiye amakipe atinjizanyije igitego.
Umukino wa kabiri Mexique izawukina na Argentine ku wa Gatandatu, tariki 26 Ugushyingo 2022 saa 21:00 mu gihe Pologne izaba yakinnye na Arabie Saoudite saa 15:00.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!