Ikipe y’Igihugu ya Brésil yaraye isezerewe na Croatia kuri penaliti 4-2 mu mukino wa ¼ w’igikombe cy’isi, ibintu byatunguye isi kuko Brésil yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe.
Nyuma y’umukino Neymar yatangaje ko akeneye gutekereza kabiri ku mwanzuro wo gukomeza gukinira iyi kipe.
Yagize ati “Ntabwo nakwizeza 100% ko nzagaruka. Nkeneye igihe cyo gutekereza ku cyaba cyiza kuri njye ndetse no ku ikipe y’Igihugu. Ndatekereza ibi aribyo bihe bibi kurusha iby’igikombe giheruka, biragoye kubona amagambo asobanura ibi bihe.”
Neymar w’imyaka 30 yatangiye gukinira ikipe y’Igihugu ya Brésil afite imyaka 18, mu mikino 124 yatsinze ibitego 77, ibintu bimugira umaze gutsindira ibitego byinshi iki gihugu agahigo asangiye na Pele.
Ku rundi ruhande umutoza wayo Tite yahise atangaza ko yeguye ku mirimo yo gukomeza gutoza iyi kipe.
Yagize ati “Ni ugutsindwa kubabaje cyane ariko ndagenda mu mahoro kuko ibi nabivuze umwaka n’igice ushize.”
Tite yatangiye gutoza iyi kipe mu 2016 atwara igikombe cya Copa America 2019. Muri rusange mu mikino 81 yatoje iyi kipe yatsinze 61.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!