00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul Pogba yagize indi mvune itamwemerera kuzitabira imikino y’igikombe cy’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 November 2022 saa 07:40
Yasuwe :

Umukinnyi uri mu bagenderwaho mu ikipe y’Igihugu y’Abafaransa, Paul Pagba yagize indi mvune yatumye ahita ava ku rutonde rw’abakinnyi, u Bufaransa buzakoresha mu gikombe cy’Isi cya 2022.

Uyu mukinnyi ubwo yari mu myitozo mu ikipe ye ya Juventus nibwo yari mu minsi yo gutangira imyitozo kuko yari akirutse indi. Iyi mvune yayigize mu itako ku buryo byatumye agomba kumara hanze ibyumweru bitatu.

Uyu mukinnyi amaze igihe kingana n’amezi atandatu ari hanze y’ikibuga kubera kandi ibibazo by’imvune. Muri iyo minsi yose uyu mugabo yari afite ikibazo mu ivi cyatumaga atabasha kwitabira imikino ya Juventus.

Mu kwezi kwa Cyenda havuzwe ko uyu mukinnyi azagaragara ku rutonde rw’abo umutoza Didier Deschamps azifashisha. Ibi ntabwo bigishobotse kuko imvune zabaye nyinshi bitakunze ko azamuhamagara.

Ikipe ya Juventus yemeje ko Paul Pogba nyuma yo kubagwa imvune ye mu ivi, batangaje ko agikeneye gukomeza gutegurwa no mu mutwe kugira ngo arusheho kumera neza.

Ntabwo iyi kipe ari yo ihamya neza ko uyu musore atameze neza mu mutwe, ahubwo na we ubwe, aherutse gushyira amashusho kuri ’Twitter’ avuga ko adahangayikishijwe n’imvune ahubwo akeneye gutekereza neza.

Ntabwo ari imvune yonyine yatumye uyu mukinnyi atazagaragara mu gikombe cy’Isi kuko n’umuvandimwe we Mathias Pogba atamworoheye ari kumuhoza mu manza, amushinja amarozi yagiriye mugenzi we bakinana Kylian Mbappé.

Uyu mukinnyi ni yo yakina akanabona umwanya uhoraho, ariko biracyagoranye ko uyu mukinnyi byagera tariki ya 22 Ugushyingo ameze neza kuko ari bwo u Bufaransa buzakina umukino wa mbere na Australia.

Abafaransa bababajwe cyane n’ibura ry’uyu mukinnyi kuko ari mu nkingi za mwamba bifashishije banatwara iki gikombe bashaka kwisubiza.

Ntabwo ari we wenyine kuko byamaze kwemezwa ko na N’Golo Kanté bakinana hagati na we ukinira Chelsea, atazagaragara mu mikino y’igikombe cy’Isi.

IMvune Pogba yagize izatuma Igikombe cy'Isi gitangira atarakira
Paul Pogba ntazitabira imikino y'Igikombe cy'Isi nubwo yakomeje kubyifuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages