Ku wa Gatandatu mu masaha y’umugoroba nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Qatar, ku butumire bwa Tamim bin Hamad Al Thani usanzwe ari inshuti ikomeye y’u Rwanda kugira ngo basangire nawe ibyishimo by’uko igihugu cye cyakiriye imikino y’Igikombe cy’Isi.
Uyu musangiro witabiriwe n’abandi bayobozi barimo Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Gianni Infantino uyobora FIFA n’abandi.
Mu bandi bayobozi bitabiriye itangizwa ry’Igikombe cy’Isi, harimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres; Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas; uwa Algérie, Abdelmadjid Tebboune.
Aba biyongeraho Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman n’abandi.
Umukino ufungura Igikombe cy’Isi waraye ubaye Saa Kumi n’Ebyiri urangira Qatar itsinzwe ibitego bibiri ku busa na Equateur.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!