Ku wa Gatandatu mu masaha y’umugoroba nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Qatar, ku butumire bwa Tamim bin Hamad Al Thani usanzwe ari inshuti ikomeye y’u Rwanda kugira ngo basangire nawe ibyishimo by’uko igihugu cye cyakiriye imikino y’Igikombe cy’Isi.

Uyu musangiro witabiriwe n’abandi bayobozi barimo Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Gianni Infantino uyobora FIFA n’abandi.

Mu bandi bayobozi bitabiriye itangizwa ry’Igikombe cy’Isi, harimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres; Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas; uwa Algérie, Abdelmadjid Tebboune.

Aba biyongeraho Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman n’abandi.

Umukino ufungura Igikombe cy’Isi waraye ubaye Saa Kumi n’Ebyiri urangira Qatar itsinzwe ibitego bibiri ku busa na Equateur.

Umukuru w'Igihugu aramukanya na Tamim bin Hamad Al Thani, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar
Umukuru w'Igihugu aramukanya na Tamim bin Hamad Al Thani, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafata ifoto hamwe n'abandi bayobozi barimo Infantino uyobora FIFA
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafata ifoto hamwe n'abandi bayobozi barimo Infantino uyobora FIFA
Ibirori byo gufungura imikino y'Igikombe cy'Isi byari binogeye amaso
Ibirori byo gufungura imikino y'Igikombe cy'Isi byari binogeye amaso