Ababyibuka neza mu gikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya, hari abakinnyi bamenyekanye ku ruhando mpuzamahanga, biyongera mu gaciro ndetse n’imishahara yabo irazamuka. Abo barimo Lucas Torreira, Keylor Navas, Benjamin Pavard n’abandi.
Harabura iminsi mike gusa izindi mpano zikigaragariza mu gihugu cya Qatar. Aba ni bamwe mu bakinnyi basanzwe ari beza, ariko aho kwerekanira impano zabo ku ruhando rw’isi yose ni muri iri rushanwa.
Edson Álvarez
Mu isoko ry’igura n’igurisha mu mpeshyi yashize, Álvarez yari ku rwego rwo hejuru ku buryo byashobokaga ko amakipe amwe n’amwe yari kumukura muri Ajax akamukinisha, ariko uyu mukinnyi yarabyanze aguma aho azabona umwanya uhagije wo gukina.
Amakipe yamwifuzaga ahanini ni amakipe yo mu Bwongereza arimo Chelsea, Manchester United na Newcastle. Agaciro k’uyu mukinnyi kari kuri miliyoni 27 z’amayero, ikipe ya Chelsea yari yavuze ko izayongera ikayageza kuri miliyoni 43 muri Mutarama, ariko aya mafaranga ashobora kwiyongera bitewe n’uko azakinira ikipe ye ya Mexique.
Gabriel Martinelli
Uyu ni umukinnyi umaze kuba ikimenyabose ku isi kubera umuvuduko yazamukiyeho mu ikipe ya Arsenal, iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’u Bwongereza. Martinelli yatunguwe no kubona yahamagawe mu ikipe Brazil izakoresha, ugendeye ku kuba kizigenza Roberto Firmino yarasigaye.
Brazil izaba iri gutozwa na Adenor Leonardo Bacchi uzwi nka Tite, ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe. Imyaka 20 irashize batacyegukana, aka ni akanya keza ku bakinnyi bakiri bato nka Martinelli ko kwigaragaza.
Nta gushidikanya ko aramutse yitwaye neza agaciro ke kari muri miliyoni 36 z’amayero kazamuka mu gihe bashaka kumwongerera amasezerano cyangwa kugurwa n’indi kipe.
Jérémy Doku
Nta gihe kinini gishize Jérémy Doku yifuzwa n’ikipe ya Liverpool, kuri ubu ahagaze agaciro ka miliyoni 18 z’amayero. Uyu rutahizamu ukomoka muri Ghana ariko ukinira u Bubiligi, amaze kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye muri Rennes akinira yo mu Bufaransa ku myaka 20.
Umutoza Roberto Martinez afite ibisubizo byinshi mu busatirizi buyobowe na Kevin de Bruyne na Romelu Lukaku, ariko mu kanya gato uyu mukinnyi azahabwa niko kazamuzamura kuko ikipe y’u Bubiligi izubakira ahanini ku bakinnyi bakiri bato.
Jude Bellingham
Benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru bamaze kumenya uwo Jude Bellingham ariwe. Uyu niwe mukinnyi wenyine udakina muri Shampiyona y’u Bwongereza, wahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ‘Three Lions’.
Kugeza n’ubu ntabwo Borussia Dortmund izi neza ko yazamugumana ubwo isoko rizaba rifunguye, kuko buri kipe ifite ubushobozi yatanga miliyoni 87.5 ahagaze kugeza ubu aramutse akinnye imikino yose y’igikombe cy’Isi.
Yunus Musah
Ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni imwe mu makipe afite impano nyinshi z’abakiri bato mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi, kuko ari iya Kabiri ifite abakinnyi bato bari ku mpuzandengo y’imyaka 25. Yunus Musah ni umwe muri abo kandi Isi yose imuhanze amaso.
Kugeza ubu Musah afite agaciro ku isoko kangana na miliyoni 17.5 z’amayero. Nta kabuza ko aka gaciro kaziyongera mu myaka iri imbere kuri uyu mukinnyi, mu gihe yaba ahawe umwanya uhagije wo gukina n’umutoza Gregg Matthew.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Ghana ariko wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite imyaka 19 y’amavuko, yakiniye ikipe y’abatarengeje imyaka 18 y’u Bwongereza, niwe witezweho kuzayobora impande z’ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikombe cy’Isi cya 2022 nkuko abikora muri Valencia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!