Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri televiziyo zizerekana iyi mikino mu Rwanda. Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba DSTV ni yo ifite uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino yose uko ari 64. Bivuze ko kuyigira ari bwo buryo bwa mbere ndetse bwiza bwo gukurikira iyi mikino yose nta nkomyi.
Uburyo bundi bwo gukurikira iyi mikino mu Rwanda, ni ukuba ufite Canal +, by’umwihariko iherutse kugirana ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kugira ngo abaturarwanda bazakurikire iyi mikino neza mu mashusho ya HD (High Definition).
Gusa nubwo bimeze bityo Televiziyo Rwanda izerekana imikino 28 gusa muri 64 y’Igikombe cy’Isi. Iyi irimo 18 y’amatsinda, ine ya ⅛, n’ibiri ya ¼,mu gihe ½ yose izerekanwa kugera ku mukino wa nyuma.
Imwe mu mikino y’amatsinda izerekanwa na Televiziyo Rwanda harimo umukino uzafungura Igikombe cy’Isi, Qatar izakinamo na Equateur ku Cyumweru, tariki 20 Ugushyingo 2022 saa 21:00, uzaba wabanjirijwe n’umukino wa Sénégal n’u Buholandi saa 18:00.
Imwe mu mikino ikomeye mu matsinda izerekanwa na RTV
France vs Denmark: Ku wa Kabiri, tariki 22 Ugushyingo saa 18:00
Spain vs Germany: Ku wa Gatatu, tariki 23 Ugushyingo saa 21:00
Ghana vs Uruguay: Ku wa Gatanu, tariki 2 Ukuboza saa 12:00
Cameroun Vs Brazil: Ku wa Gatanu, tariki 2 Ukuboza saa 21:00
Imikino izajya iba saa 12:00, saa 15:00, saa 18:00 na saa 21:00 ku masaha yo mu Rwanda.
Kuri ubu dekoderi ya DSTV iragura ibihumbi 36,300 Frw harimo ifatabuguzi ry’ukwezi mu gihe iya Canal + iri kugura ibihumbi bitanu ndetse n’ifatabuzi ry’Ikaze riragura ibihumbi bitanu.
Igikombe cy’Isi kigiye gukinwa ku nshuro ya 22, uyu mwaka kizatangira tariki 20 Ugushyingo, gisozwe ku wa 18 Ukuboza 2022.
Iki gikombe gifitwe inshuro nyinshi na Brazil [eshanu], u Budage inshuro enye na Argentine n’u Bufaransa bigifite inshuro ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!