Igikombe cy’Isi giteganyijwe kubera muri Qatar kuva ku wa 20 Ugushyingo kugeza ku wa 18 Ukuboza 2022.
Iri rushanwa riri mu akomeye buri mukinnyi aba yifuza kubonekamo no kwitangira igihugu cye, akaba yagihesha ikuzo mu ruhango rw’amahanga. Ni yo mpamvu umukinnyi utabonye amahirwe yo kugikina agira agahinda gakomeye, akananirwa kwakira ibimubayeho.
IGIHE yifashishije ibitangazamakuru bitandukanye yakusanyije abakinnyi 11 bagize ikipe 11 nziza y’abatazakina Igikombe cy’Isi.
Aba barimo abakinnyi batahamagawe mu makipe yabo, abatazakina kuko bakomoka mu bihugu byabuze itike n’abagize imvune bigatuma basigwa.
– David de Gea
David de Gea ni umukinnyi ukomeye w’Ikipe y’Igihugu ya Espagne kuva yatangira kuyikinira ariko muri uyu mwaka ntiyari mu bihe byiza, byanatumye Umutoza Luis Enrique atamuhamagara.
Uyu munyezamu wa Manchester United yasimbujwe bagenzi be barimo Unai Simón, Robert Sánchez na David Raya.
David de Gea amaze gukinira Ikipe y’Igihugu ya Espagne imikino 45 kandi imyinshi muri yo yari umunyezamu wa mbere uyoboye bagenzi be.
– Sergio Ramos
Sergio Ramos ni umwe mu bakinnyi batazakina Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar kuko umutoza yashidikanyije ku bushobozi bwe. Uyu myugariro yafatanyije n’ikipe ye kwegukana Igikombe cy’Isi mu 2010.
Ramos wanabaye kapiteni w’iyi kipe ni we mukinnyi wahamagawe muri iyi kipe imikino inshuro nyinshi akiri muto, kuko mu 2013 yujuje iminsi 100 ahamagarwa mu ikipe y’igihugu gufatanya na bagenzi be.
Kuri iyi nshuro Ramos atahamagawe ishobora kuba Igikombe cy’Isi cya nyuma kuri we kuko imyaka 36 amaze kugira bigoranye ko yazakina ikindi gikombe cy’Isi kizakurikira kizabera muri Amerika mu 2026.
– David Alaba
David Alaba ufite igikombe cy’umukinnyi w’indangagaciro nziza muri Autriche, byiyongera ku bihembo umunani yegukanye muri iki gihugu n’ibikombe bine yatwaye muri Real Madrid mu 2021/2022.
Uyu mukinyi w’imyaka 30 wanayoboye Autriche nka kapiteni, yari umwe mu bakinnyi beza iyi kipe yakinishaga ubwo yahuraga na Wales, mu mukino wa nyuma wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wabaye muri Werurwe. Uyu mukino barawutsinzwe bituma atagira amahirwe yo kuzagaragara mu gikombe cy’Isi.
Autriche ntiyitwaye neza muri mikino yo gushaka itike kuko yatsinze ibitego bitanu mu mikino 10.
David Alaba amaze gukina imikino mpuzamahanga muri Autriche 96, ndetse yanayitsindiye ibitego 14.
– Ben Chilwell
Ben Chilwell wigaragaje muri Shampiyona y’u Bwongereza yabuze mu bakinnyi iyi kipe izifashisha mu Gikombe cy’Isi kubera imvune yagize mu mukino ikipe ya Chelsea yahuriyemo Dinamo Zagreb muri Champions League.
Chilwell ni umukinnyi wari uhagaze neza mu bakomoka mu Bwongereza bari kuzayifasha mu Gikombe cy’Isi cyo muri Qatar, kuko yakiniye iyi kipe imikino 38.
– Reece James
Reece James ntiyigeze akiruka imvune yagiriye muri Champions League ikipe ye ya Chelsea yakinnye na AC Milan, bituma Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Gareth Southgate atamuhamagara.
Uyu mukinnyi yari kuzafasha iyi kipe kuko afite uruhare runini mu mikino y’amajonjora yayifashije kubona itike.
– Thiago Alcântara
Thiago Alcântara ni umukinnyi w’Ikipe ya Liverpool FC ariko ntari mu bakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Espagne ngo ayifashe kwegukana Igikombe cy’Isi iheruka mu 2010.
Uyu mukinnyi yari mu bihe byiza muri Liverpool FC muri uyu mwaka w’imikino watunguwe no kubona Luis Enrique atamuhamagaye. Abakunzi bumupira w’amaguru muri Espagne bateze umutego umutoza ko natitwara neza bizaterwa n’bakinnyi atahamagaye.
Thiago Alcântara amaze gukina imikino myinshi mu Ikipe y’Igihugu ariko ni gake yitabazwa ku mikino ikomeye. Bisa n’aho amahirwe yo gukina Igikombe cy’Isi ari kugana ku musozo kuko imyaka ye 31 bigoranye ko yazakina icy’ubutaha.
– Paul Pogba
Paul Pogba w’imyaka 29 yagize ikibazo cy’imvune mu ivi muri Nyakanga, ibintu byatumye adatangirana n’abandi Shampiyona y’u Butaliyani, Serie A.
Uyu Mufaransa yavuye muri Manchester United yerekeza muri Juventus yahozemo kugira ngo abone umwanya wo gukina yitegure Igikombe cy’Isi.
Nyuma yo kugira imvune, uyu mukinnyi wo hagati, azongera kugaragara muri Mutarama mu gihe imikino y’Igikombe cy’Isi izaba yarashyizweho akadomo.
Paul Pogba yafashije u Bufaransa kwegukana Igikombe cy’Isi giheruka kubera mu Burusiya mu 2018, ubwo yatsindaga igitego cya gatatu muri bine batsinze Croatia ku mukino wa nyuma.
Mu myaka ine ishize kandi u Bufaransa bwafashijwe cyane na N’Golo Kanté w’imyaka 31, usanzwe akinira Chelsea FC yo mu Bwongereza. Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga yagize imvune yatumye adahamarwa n’Umutoza Didier Deschamps.
– Marco Verratti
Umutaliyani Marco Verratti ukinira Paris Saint-Germain na we ntazakina imikino y’Igikombe cy’Isi kuko igihugu cye kitabonye itike yo kukijyamo.
U Butaliyani bwabuze itike inshuro ebyiri zikurikiranya, nyuma yo gutakaza umukino bakinnye na North Macedonia.
Iyi kipe yatwaye Igikombe cy’Isi inshuro eshatu byatumye babura muri Qatar, bategereza urugendo rwo kwitegura icya 2026.
– Marco Reus
Umudage Marco Reus akina hagati ndetse anasatira izamu ariko ntabwo impano ye azayerekana mu Gikombe cy’Isi.
Reus yagize imvune ku kirenge bituma Umutoza Hansi Flick atamuhamagara mu mikino yo gushakisha Igikombe cy’Isi, iki gihugu giheruka gutwara mu 2014.
U Budage kandi buzakina budafite Timo Werner, rutahizamu usanzwe akinira Chelsea FC yo mu Bwongereza. Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yagize imvune yatumye akurwa ku rutonde rw’abakinnyi bitabajwe na Die Mannschaft.
– Mohamed Salah
Muri Kanama 2022, Mohammed Salah yatangaje ko yagombaga kwitabira Igikombe cyIsi cyo muri Qatar ariko ntibyakunze.
Salah yafashije Igihugu cye cya Misiri kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2018 cyo mu Misiri ariko kubera imvune yagize byatumye adashobora kugifasha kurenga amatsinda.
– Erling Haaland
Erling Haaland yagaragaye bwa mbere ku rwego mpuzamahanga afite imyaka 19, ndetse ahita anatsinda ibitego 21 mu mikino 23.
Uyu rutahizamu uhanzwe amaso n’Isi ntazitabira Igikombe cy’Isi kuko igihugu cye cya Norvège kitabonye itike yo kwerekeza muri Qatar.
Haaland w’imyaka 22 yatsindiye igihugu cye ibitego bitanu gusa mu majonjora y’Igikombe cy’Isi. Norvège yabonye amanota 18 gusa mu mikino 10 yo gushaka itike, isoreza ku mwanya wa gatatu, inyuma y’u Buholandi na Turukiya.
Uyu mukinnyi wa Manchester City ari kwitwara neza muri ‘English Premier League’, kuko mu minsi icyenda yatsinze ibitego 15.
Si aba bakinnyi bonyine batazakina Igikombe cy’Isi kuko hari n’abandi benshi bakomeye batazakigaragaramo ku mpamvu zitandukanye. Aba barimo Roberto Firmino wa Brésil; Luis Diaz wa Colombia; Jadon Sancho w’u Bwongereza; Gianluigi Donnarumma w’u Butaliyani; Presnel Kimpembe w’u Bufaransa; Franck Kessie wa Côte d’Ivoire n’abandi.
Igikombe cy’Isi kizatangira tariki ya 20 Ugushyingo gisozwe ku wa 18 Ukuboza 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!