00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Qatar 2022: Imbamutima z’Abanyarwanda nyuma yo kubona Salima akora amateka mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 November 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Usibye Abanyarwanda Isi yose yari ikeneye kubona umusifuzi w’umugore ukomoka muri Afurika asifura imikino y’Igikombe cy’Isi. Tariki ya 22 Ugushyingo nibwo Umunyarwandakazi Rhadia Mukansaga Salma yaciye ako gahigo, aba umusifuzi wa kane mu basifuzi basifuye umukino w’u Bufaransa na Australia.

Umukino Mukansanga Salma yagizemo uruhare ni uwo mu itsinda rya kane warangiye Ikipe y’u Bufaransa iwutsinzemo ibitego 4-1 cya Australia.

Abanyarwanda benshi bari bategereje kureba uko Mukansanga aza kwitwara imbere y’abafana 40.875. Aba bose bari bagiye kureba umukino kuri Stade ya Al Janoub Stadium, iherereye mu Mujyi wa Al Wakrah.

Mukansanga Salma muri uyu mukino yari afite inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’abasifuzi bagenzi be barimo Victor Gomes wasifuraga hagati, Zakhele Siwela na Souru Phatsoane bari abasifuzi bungirije.

Ntabwo ariko kazi yari ashinzwe gusa, ahubwo yari yitezweho kumvikanisha abakinnyi bari hanze n’abatoza, bagasobanukirwa imyanzuro yafashwe n’umusifuzi wo hagati mu kibuga. Yakanafashaga kandi mu gusimbuza no kongeraho iminota mu mukino.

Uyu musifuzi yagize uruhare mu gusimbuza kw’amakipe yombi. Ku Bufaransa yabafashije gusimbuza Theo Hernandez yinjira mu kibuga asimbuye Lucas Hernandez, Youssouf Fofana wasimbuye Aurelien Tchouameni na Kingsley Coman wasimbuye Ousmane Dembele.

Australia yayifashije gusimbuza abakinnyi bayo barimo Mitchell Duke wasimbuye Jason Cummings, Awer Mabil wasimbuye Riley McGree, Garang Kuol wasimbuye Craig Goodwin na Milos Degenek wasimbuye Nathaniel Atkinson.

Mukansanga nyuma y’iminota 45 y’umukino yongeye iminota itandatu kuri uyu mukino. Nyuma y’iminota 90, yongeraho iminota irindwi.

Abanyarwanda benshi bakurikiye uyu mukino bagaragaje amarangamutima, ku kuba uyu mugore w’imyaka 34 ariwe uri kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mikino y’Igikombe cy’Isi ndetse akanitwara neza.

Mbere yo gutangira umukino, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’Ferwafa’ ryifurije uyu Munyarwandakazi kugira Ishya n’Ihirwe mu mukino agiye gusifura.

Bati "Salma Mukansanga wacu, umusifuzi wa kane mu gikombe cy’Isi. Amahirwe masa."

Ni we musifuzi w’umugore wa mbere usifuye imikino y’Igikombe cy’Isi mu myaka irenga 90 ishize.

Ikinyamakuru mpuzamahanga FRANCE 24 gikorera mu Bufaransa, nacyo kibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zacyo, cyagaragaje Mukansanga Salima, nk’umwe mu basifuzi basifuye uyu mukino.

>

Salma Mukansanga yakurikiranaga ibikorwa by'abasifuzi bagenzi be
Mukansanga Salma yari umusifuzi wa kane muri uyu mukino
Mu gice cya mbere Mukansanga Salma yongeyeho iminota itandatu
Mukansanga Salma ubwo yarebaga ku isaha ye
Umukino Mukansanga yasifuyemo warangiye u Bufaransa butsinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages