Ibitego bya Equateur byatsinzwe na Kapiteni wayo, Enner Remberto Valencia Lastra mu gice cya mbere cy’umukino.
Equateur ni yo yawinjiyemo neza ndetse yabonye amahirwe y’igitego ku mupira washyizwe ku mutwe na Enner Valencia w’imyaka 33 ariko umusifuzi aracyanga avuga ko barariye nyuma yo kureba mu ikoranabuhanga rya VAR.
Qatar itozwa na Felix Sanchez, imaze amezi atandatu yitegura Igikombe cy’Isi ariko umukino wayo ubanza yerekanye urwego ruri hasi cyane.
Iki gihugu gihuriye mu Itsinda A hamwe na Sénégal, Equateur n’u Buholandi. Imibare yacyo ishobora gukomera kuko isigaje imikino n’amakipe akomeye, ari no mu ahabwa amahirwe yo kuzamuka.
Mu mukino ubanza wa Qatar, iyi kipe yatsinzwe na Equateur ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Al Bayt Stadium, yarimo abasaga ibihumbi 67.
Equateur yafunguye amazamu ku munota wa 16 ku gitego cyavuye kuri penaliti yatanzwe nyuma y’ikosa yakoreweho n’Umunyezamu wa Qatar, Saad Abdullah Al Sheeb.
Ku munota wa 31, Enner Valencia [wakiniye West Ham na Everton] yinjije igitego cya kabiri cya Equateur cyavuye ku mupira yateresheje umutwe.
Uyu rutahizamu wari wazonze ab’inyuma ba Qatar, ku munota wa 43 yagize ikibazo cy’imvune ariko abanza kugerageza gukina ariko biza kwanga.
Igice cya mbere kigana ku musozo, Almoez Ali Zainalabedeen Mohamed Abdulla, yabonye amahirwe imbere y’izamu ariko ntiyayabyaza umusaruro.
Qatar yabaye igihugu cya mbere cyakiriye Igikombe cy’Isi kigatsindwa umukino wa mbere, muri 22 iheruka, 16 yabonetsemo intsinzi mu gihe itandatu yabonetsemo kunganya.
Kugeza ubu, Equateur ni yo iyoboye Itsinda A, Qatar ikaba iya nyuma. Umukino wundi muri iri tsinda uteganyijwe kuba ku wa Mbere, tariki ya 21 Ugushyingo 2022, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Ku munsi wa kabiri, Equateur izakina n’u Buholandi, ku wa Gatanu, tariki ya 25 Ugushyingo saa Kumi n’Ebyiri mu gihe Sénégal izaba yakiriwe na Qatar saa Cyenda.
Ibihugu bizatsinda mu Itsinda rya mbere bizahura n’ibyo mu rya kabiri birimo u Bwongereza, Wales, USA na Iran.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!