00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Qatar2022: Busingye yatuye Mushikiwabo agahinda nyuma yo kumurabukwa abyinira ku rukoma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 December 2022 saa 07:43
Yasuwe :

Ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukuboza 2022, ryashaririye Abongereza na Kapiteni wabo Harry Kane by’umwihariko nyuma yo guhusha penaliti yo ku munota wa 84 yatumye igihugu cye gisezererwa n’u Bufaransa muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi.

U Bufaransa bufite Igikombe cy’Isi cya 2018 bwatsinze u Bwongereza ibitego 2-1. Ni umukino wabaye nyuma y’uko Maroc yari imaze kwandikira amateka kuri Portugal iyikuramo, iyitsinze igitego 1-0.

Nyuma y’iyi mikino yombi, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yateye urwenya kuri Twitter asaba akaruhuko, kuko ibihugu binyamuryango byari bimaze guseruka byemye.

Yagize ati "Nuko nuko #Maroc na #France, ibihugu bya @OIFrancophonie!! Abachou mukurikira #Qatar2022 mwiriwe neza! Ibintu birakomeye pee! Ibihugu 2 byacu bimaze gutsinda, bizahurira muri demi-finale ku wa gatatu!! Ni danger. Murumva ntafata akanini ko gusinzira ngakanguka umupira urangiye?"

Ubu butumwa bwakiranywe ubwuzu na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, babutangaho ibitekerezo bitandukanye.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo “Agahinda k’inkoko kamwenywa n’inkike yatoyemo.’’

Mu gihe Harry Kane yari yubitse umutwe mu maguru nyuma yo gusezererwa mu Gikombe cy’Isi. Abongereza n’abandi bafitanye isano nabwo bari mu gahinda gakomeye.

Ni na ko byagenze kuri Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye. Uyu yagaragaje ko yashenguwe n’ibyabaye ku gihugu yoherejwemo guhagararira urwa Gasabo.

Na we abinyujije ku butumwa bwa Twitter, asa n’utebya we yavuze ko batorohewe n’ibihe bari kunyuramo nyuma yo gutsindwa.

Yagize ati “Mwareka ariko #Mushikiwabachou! Ibihugu byacu bya #Commonwealth mwabitsinze umugenda maze ejo mubyigirizaho nkana! Iriya penaliti yarigitiye he koko? Gutahana ubukonje mu mbeho iri hano ntabwo ari feeling na gato! Nimwimirire ibinini, twe twisubiriye mu buzima busanzwe. N’aha #2026’’

Igikombe cy’Isi kigeze muri ½, gisigayemo ibihugu bine birimo u Bufaransa na Maroc nk’ibinyamuryango bya OIF ndetse na Argentine na Croatia.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu mijyi 16 yo mu bihugu bya Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uburyo Mushikiwabo na Ambasaderi Busingye baganiraga byishimiwe cyane n’ababakurikiranira hafi kuri Twitter.

Iradukunda Liliane yagize ati “Awwwnnnn esprit ya foot iri hano ni top. Ndumva imaze imbeho ya Montréal. Iyi World Cup ntisanzwe! Twitegure #2026 izaba ifite ama équipes menshi kurusha iyindi myaka.’’

Muhoza D’Amour we yakomeje ati “Ubu ndi inshuti na Morocco iri kunkorera umuti itsinda amakipe yitwaga ko akomeye, hatahiwe France ubundi igikombe kigataha muri Afurika yacu.’’

N. Aimable we yavuze ko ibihugu bikoresha Icyongereza bikwiye gusubira kwiga ruhago.

Ati “Ndabona Commonwealth bashobora gusubira mu ishuri rya football, gusa Maroc yaduhaye n’inkunga y’ibibuga bya Football ahubwo ndayisengera ngo igitware.’’

Uwiyita My country my pride yashimye abayobozi bakoresha igihe cyabo neza, bakamenya umwanya wo kwidagadura n’uw’akazi.

Ati “Ikigaragara abayobozi bacu baba bari tayari. Iyo ari igihe cya free time bagikoresha nkuko bikwiye kandi cyane. Bafata umwanya wo kuganira nabo bahuje ibyishimo kandi bose bakanezerwa, arega ibintu c ntambara kuko igihugu cyacu kiratengamaye. Long live #PK Long live #Rwanda.’’

Imikino y’Igikombe cy’Isi izakomeza hakinwa iya ½, aho Argentine izahura na Croatia ku wa 13 Ukuboza mbere y’uko u Bufaransa bucakirana na Maroc ku wa 14 Ukuboza 2022, yombi izakinwa saa Tatu z’ijoro.

Kapiteni w'u Bwongereza Harry Kane yahushije penaliti ku munota wa 84 bituma igihugu cye gisezererwa n’u Bufaransa muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi ku bitego 2-1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages