Kimwe n’ibindi bikorwaremezo birimo hoteli, imihanda, stade zubatswe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho rizatuma abazazireberamo imikino bazazigiriramo ibihe byiza.
Imiterere yazo, ikoranabuhanga n’ingano yazo biziha umwihariko ugereranyije n’ibindi bihugu byigeze kwakira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi kuko zifite udushya turimo ikoranabuhanga ryo kugabanya ubushyuhe, kuba zishobora kwimukanwa n’ibindi.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byihariye kuri stade umunani zizakinirwaho imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar ku wa 20 Ugushyingo-18 Ukuboza 2022.
– Lusail Stadium
Lusail iconic stadium ni yo stade y’ikimenyabose ya mbere ugereranyije n’izindi zose zizakira imikino y’Igikombe cy’Isi.
Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 80, hiyongeraho kandi ubudasa bwo kugira ikoranabuhanga riyifasha guhangana n’ikirere aho ishobora kuzana ubukonje bijyanye n’ikirere cya Qatar gikunda gushyuha. Ibi bizorohera umufana wa ruhago kureba umukino yihebeye afite amafu.
Imirimo yo kubaka Lusail yatangiye mu 2017 yuzura 2021, yatanzweho miliyoni 767$.
Iyi stade izakira imikino yo mu matsinda arimo irya C ririmo Argentine, Saudi Arabia, Mexique na Pologne ndetse n’irya G ririmo Brésil, Serbia, u Busuwisi na Cameroun.
Lusail Iconic Stadium ni yo izakira umukino wa nyuma, uzakinwa ku wa 18 Ukuboza 2022.
– Al Bayt Stadium
Al Bayt Stadium ni yo izakira umukino ufungura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi, ni iya kabiri mu kwakira abafana benshi kuko yakira abagera ku bihumbi 60.
Iyi stade yubatswe hagendewe ku ishusho y’amahema yakoreshwaga cyane n’abakurambere bo muri Qatar.
Al Bayt Stadium yamuritswe ku mugaragaro ku wa 30 Ukuboza 2021, mu mikino y’Igikombe cy’Umugabane wa Aziya.
Iyi stade izakira imikino icyenda harimo itandatu y’amatsinda n’itatu yo gukuranamo. Iherereye mu Mujyi wa Al Khor, ni mu ntera y’ibilometero 35 uvuye mu Majyaruguru ya Doha.
Mu mikino y’amatsinda izakira harimo uzahuza Qatar na Equateur ku wa 20 Ugushyingo 2022.
– Education City Stadium
Education City Stadium yakira abafana ibihumbi 45, ifatwa nk’imwe muri stade ya mbere ku Isi yubatswe mu buryo burengera ibidukikije.
Mu mikino y’amatsinda “Educational City Stadium’’ izakira harimo izahuza Denmark na Tunisia, Uruguay na Koreya y’Epfo, Pologne na Saudi Arabia, Koreya y’Epfo na Ghana na Tunisia n’u Bufaransa.
– Stadium 974
Iyi stade ya 974 yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017 maze imirimo irangira neza mu mwaka ushize wa 2021.
Izina 974 ryaturutse ku mubare ndanga wo guhamagara kuri telefone aho muri Qatar hakoreshwa + 974 nk’uko mu Rwanda hakoreshwa +250. Mu kuyubaka hifashishijwe kontineri 974 mu buryo bwo kuzisazura.
Igitangaje ni uko iyi stade yubakiwe gusa imikino y’Igikombe cy’Isi ku buryo nikirangira izahita isenywa. Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’Isi aho igikorwaremezo cyubatswe imyaka irenga ine kugira ngo gikoreshwe iminsi itageze no ku kwezi.
– Khalifa International Stadium
Khalifa International Stadium yubatswe mu mwaka wa 1976 gusa igenda ivugururwa inshuro nyinshi zitandukanye; yakira abafana ibihumbi 45.416.
Iyi stade by’umwihariko yitiriwe uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Khalifa bin Hamad Al Thani, ikaba ari na yo yakira imikino y’ikipe y’igihugu kuva yakubakwa.
Izakira imikino y’amatsinda itandukanye irimo iy’u Bwongereza na Iran, u Budage n’u Buyapani, Croatia na Canada ndetse n’uwa Espagne n’u Buyapani.
– Ahmed Bin Ali Stadium
Stade ya Ahmed Bin Ali yakira abafana ibihumbi 44.740, ifite agashya kuko yubatswe mu gace ka Al-Rayyan aho ifite isura y’ubutayu, bufatwa nka kimwe mu birango bya Qatar.
Iyi izakira imikino y’amatsinda itandukanye harimo izahuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Wales, u Bubiligi na Canada n’uwa Croatia n’u Bubiligi.
– Al Thumama Stadium
Stade ya Al Thumama yakira abafana ibihumbi 40, iyi ikaba yarafunguwe ku mugaragaro ku wa 22 Nzeri 2021.
Yubatswe hashingiwe ku gitekerezo cy’umunyabugeni Ibrahim M Jaidah aho yagendeye mu ngofero ya Taqiyah yambarwa n’igitsinagabo muri Qatar.
– Al Janoub Stadium
Stade Al Janoub yakira abafana 40.000, iri mu nto zizakira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi.
Igishushanyombonera cyayo cyakozwe na Zaha Hadid, umuhanga mu gushushanya no kubaka inzu ukomoka muri Iraq.
Iyi stade yubatswe mu ishusho ry’amato y’uburobyi, ikaba yubakishijwe imbaho n’ibindi bikoresho gakondo byo muri Qatar.
Izakinirwaho imikino y’u Bufaransa na Australia, Ghana na Uruguay, Cameroun na Serbia.
Uretse 974 stadium izasenywa burundu, izindi stade zizagabanyirizwa imyanya ku buryo nta yizarenza hagati y’ibihumbi 20-25. Stade Lusail ni yo izaguma uko imeze yakira ibihumbi 80 kubera ko ari yo y’Igihugu ndetse ishobora no kwakira ibindi bikorwa bitandukanye.
Ibikorwa byo kwitegura Igikombe cy’Isi bibarwa ko byatwaye Qatar hagati ya miliyari 6 na 10$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!