Mu Gikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya hatangijwe ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire rizwi nka VAR [Video Assistant Referee].
Iri koranabuhanga rifasha umusifuzi (cyangwa itsinda ryabo) utari mu kibuga, gufatanya n’uyoboye umukino mu gufata ibyemezo mu gihe habayeho gushidikanya haba ku gitego cyagiyemo, umukinnyi wakoze ikosa n’abandi.
Kuri iyi nshuro, Igikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar hatekerejwe ku gukoresha uburyo bushya bwo gusifura umukinnyi waraririye mu masegonda 25.
– Iri koranabuhanga rikora rite?
Umupira uzakinwa muri iki Gikombe cy’Isi wiswe ‘Al Rihla’ uzaba urimo udukoresho dushobora kumva ‘Sensor’, tuzajya dutanga ubutumwa ku basifuzi ba VAR inshuro 500 mu isegonda.
Hazakoreshwa kandi camera 12 zizajya zireba ingingo 29 za buri mukinnyi zishobora kurarira, zigatanga amakuru inshuro 50 mu isegonda.
Iri koranabuhanga ryageragejwe bwa mbere umwaka ushize mu Gikombe cy’Isi cy’amakipe [clubs] aho byagaragaye ko ubu buryo bwagabanyije igihe cyo gufata icyemezo cyo kurarira kiva ku masegonda 70 agera kuri 25.
Umuyobozi w’Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Pierluigi Collina, yavuze ko iri koranabunga ryizewe kandi ritanga umusaruro.
Yagize ati “Turaryizeye kandi turiteguye, icyo dushaka ni ugufasha abasifuzi gufata ibyemezo bikwiye kandi by’ukuri mu gihe habaho kwibeshya umusifuzi akabona amahirwe yo kubikosora abifashijwemo n’iri koranabuhanga.”
Shampiyona y’u Bwongereza na yo yatangaje ko iri koranabuhanga rizatangira gukoreshwa muri shampiyona y’umwaka utaha wa 2023/2024.
Ni ikoranabuhanga rije ryiyongera ku rindi ririmo VAR ifasha abasifuzi gufata ibyemezo bitandukanye mu mukino na Goal line technology ifasha kumenya niba umupira warenze umurongo w’izamu ngo habarwe igitego.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!