Mbere y’umukino Croatia yahabwaga amahirwe yo kuwutsinda nk’ikipe yageze ku mukino wa nyuma mu Gikombe cy’Isi giheruka, cyabereye mu Burusiya mu 2018.
Iyi kipe n’ubundi yatangiye isatira cyane kuko mu minota itanu ya mbere yotsaga igitutu izamu rya Maroc ryari ririnzwe na Yassine Bounou.
Uko iminota yagendaga yicuma ni ko Maroc yinjiraga mu mukino na yo itangira gutinyuka irakina.
Ku munota wa 16, Ivan Perišić yagerageje uburyo bw’igitego ubwo yateraga ishoti rikomeye cyane ari kure y’izamu ariko umupira ujya hejuru gato y’izamu.
Ku munota wa 19, Maroc yabonye coup franc iri ahantu heza cyane ku ikosa Achraf Hakimi yakorewe na Luka Modrić ariko umupira Hakim Ziyech awutera mu rukuta.
Croatia yatangiye gukinana igitutu mu minota 30 ari na ko abakinnyi bayo bakoraga amakosa menshi Maroc na yo itabyazaga umusaruro.
Hakimi yakomeje kugora Croatia ari na ko Maroc yabonaga coup franc nyinshi ariko ntizigire icyo zibyara.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Croatia yabonye uburyo bwo gutsinda ibitego ariko Umunyezamu Bounou asohoka neza umupira awukuramo.
Uburyo bwa nyuma bwashoboraga kuvamo igitego ku ruhande rwa Croatia, Modrić ntiyashoboye kububyaza umusaruro, birangira igice cya mbere ari 0-0.
Croatia yinjiye mu gice cya kabiri yahinditse, ifite imbaduko itandukanye ariko koruneri nziza Modrić yateye ku munota wa 52 Dejan Lovren yawushyize mu izamu Yassine Bounou umupira awukuramo.
Ku munota wa 59, Noussair Mazraoui yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Yahia Attiyat Allah, iyi kipe yahise izamuka yihuta cyane ariko umupira yahinduye imbere y’izamu habura uwukora.
Maroc yakomeje kubona uburyo bwinshi nkaho ku munota wa 64 Hakimi yateye ishoti rikomeye cyane ariko umupira Dominik Livaković awukuramo.
Croatia yatangiye gukora impinduka ari na ko yihariraga umupira ariko ak’inda ya bukuru gatangira kugaragara ari na ko Maroc yatangiye gukora amakosa menshi.
Amakipe yombi yakomeje gukinira hagati mu kibuga, umukino urangira anganyije 0-0.
Umukino w’undi muri iri tsinda urahuza u Bubiligi na Canada saa 21:00.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!