Umukino wayobowe n’Umusifuzi w’Umutaliyani Daniele Orsato; wabereye kuri Lusail Iconic Stadium witabirwa n’abafana bari buzuye stade neza bagera ku bihumbi 88.966.
Umutoza wa Croatia, Zlatko Dalić, yahisemo gukoresha uburyo bw’abakinnyi bane bugarira, batatu hagati n’abandi batatu imbere. Lionel Sebastian Scaloni wa Argentine we yakoresheje nk’ibisanzwe bane inyuma, bane hagati na babiri basatira.
Umukino watangiye amakipe yombi ari kwigana hagati yayo, ashakisha uburyo bwiza yakwinjira mu mukino. Buri kipe n’ubundi yakinaga umukino wayo. Argentine yahanahanaga imipira igana ku izamu, Croatia na yo ikugarira cyane.
Croatia yacungiraga ku muvuduko wa Mateo Kovačić wari mwiza mu ntangiriro z’umukino na André Kramarić wamufashaga kugera imbere y’izamu. Aba bombi bafataga umupira bagahita biruka bagana ku izamu.
Ibi byatumye haboneka amakosa menshi imbere y’izamu rya Argentine biza no kuviramo Nicolas Otamendi na Cristian Romero gukina bizigama kugira ngo badahabwa amakarita hakiri kare cyane.
Iminota 20 ya mbere y’umukino Argentine yari yamaze kwinjira mu mukino itangira no gusatira. Imipira yakinaga yubakiwe hagati mbere yo gushakira umwanya wa Álvarez kugira ngo yinjire mu rubuga rw’amahina.
Ntabwo byatinze Julián Álvarez wari mwiza mu busatirizi, yinjiye mu rubuga rw’amahina agiye gutsinda igitego umunyezamu Dominik Livakovic amushyira hasi. Umusifuzi Daniele Orsato yahise amuha ikarita y’umuhondo yemeza na penaliti.
Iyi penaliti yatewe neza na Lionel Messi abonera Argentine igitego cya mbere cyayongereye icyizere. Iki gitego yari atsinze cyatumye ahita aba rutahizamu w’ibihe byose mu Gikombe cy’Isi wa Argentine ku bitego 11, aciye kuri Gabriel Batistuta.
Kugeza ubu kandi yahise anganya ibitego na Kylian Mbappé mu Gikombe cy’Isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar, bombi bafite ibitego bitanu.
Croatia yahise ifungura umukino, iva inyuma ijya gushaka igitego cyo kwishyura. Nyuma y’iminota ine gusa Lionel Messi yarekuye umupira wahise ugera kwa Julián Álvarez asiga ba myugariro ba Croatia atsinda igitego cya kabiri.
Iki gitego cyaciye intege cyane abakinnyi ba Croatia batangira gukina umukino wo kwirwanaho. Argentine yahise iyisatira cyane byayihaga amahirwe yo kuba yatsinda byinshi.
Amakipe yombi yagiye mu karuhuko k’igice cya mbere cyari kimaze kongerwaho iminota ibiri. Bose bavuye kugirwa inama n’abatoza, Croatia yagarutse ishaka kwishyura.
Gusa nubwo bakinaga neza basatira Argentine, kubona igitego byakomeje kuba ingorabahizi. Uko basatiraga ni ko Argentine yashakaga aho imenera ikajyana umupira imbere nubwo byabaga inshuro nke muri iki gice.
Ku munota wa 57, Lionel Messi yafashe ba myugariro ba Croatia arabakumbagaza, ahereza umupira Julián Álvarez ashyiramo igitego cya gatatu cyashyize iherezo ku byabonetse muri uyu mukino.
Argentine yishyuye Croatia ibyo yayikoreye mu 2018 kuko na yo ubwo yayitsindaga ibitego 3-0 mu mukino bari mu itsinda rimwe icyo gihe. Mu Bikombe by’Isi biheruka amakipe yombi amaze kwinjizanya ibitego bitandatu.
Argentine itegereje iyo bazahurira ku mukino wa nyum hagati ya Maroc n’u Bufaransa byisobanura ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukuboza 2022. Izatsindwa kuri uyu mukino izahatanira umwanya wa gatatu na Croatia.
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar uzaba tariki ya 18 Ukuboza 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!