Inkuru y’imvune ya Sadio Mané yaciye igikuba mu bakunzi ba Sénégal kuko ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu cye “Les Lions de la Teranga.’’
Mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2022, mu mukino Bayern Munich yatsindaga Werder Bremen ibitego 6-1, Sadio Mané yasohotse mu kibuga ku munota wa 20 nyuma yo kugira imvune ku mutsi w’inyuma hejuru y’agatsintsino.
Ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufaransa L’Equipe, cyatangaje ko uyu rutahizamu atazakinira Sénégal mu Gikombe cy’Isi cya Qatar.
Umutoza wa Bayern Munich Julian Nagelsmann yavuze ko Sadio abanza kunyuzwa mu mashini hakarebwa niba atagize ikibazo gikomeye.
Ati “Twizeye ko atari imvune ikabije.’’
Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal ryatangaje ko nyuma y’imvune ya Sadio Mané, abayobozi baryo baganiriye na Bayern Munich.
Umwe mu bayobozi baryo yatangaje ko ‘hakiri kare kwemeza niba ikomeye. Nta makuru ahagije turamenya ku mvune ye. Sadio ni intwari. Turatuje.’’
Sadio Mané yagize imvune mu gihe habura iminsi 11 ngo imikino y’Igikombe cy’Isi itangire muri Qatar.
Uyu rutahizamu yavuye muri Liverpool FC yerekeza muri Bayern Munich, aguzwe miliyoni 35£ mu mpeshyi z’uyu mwaka. Mu mikino 23 amaze kuyikinira yatsinze ibitego 11, atanga n’imipira ine yavuyemo ibitego.
Sadio Mané ni umukinnyi ngenderwaho muri Sénégal ndetse ni we watsinze penaliti ya nyuma ku mukino wa kamarampaka ubwo igihugu cye cyatsindaga Misiri kikabona itike.
Amaze guhamagarwa inshuro 93 ndetse yatsindiye igihugu cye ibitego 34.
Biteganyijwe ko Umutoza wa Sénégal, Aliou Cissé azahamagara urutonde rw’abakinnyi 26 azifashisha mu Gikombe cy’Isi mu minsi iri imbere.
Sénégal ni imwe mu makipe atanu ahagarariye Afurika ihabwa amahirwe yo kwitwara neza. Iri mu itsinda rya mbere hamwe na Qatar, u Buholandi na Equateur. Umukino wa mbere izawukina n’u Buholandi ku wa Mbere, tariki 21 Ugushyingo 2022 saa Kumi n’Ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!