00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Qatar2022: Tunisia yahagamye Denmark mu mikino y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 November 2022 saa 07:08
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Tunisia yanganyije na Denmark 0-0 mu mukino wo mu Itsinda D wakiniwe kuri Education City Stadium, ku wa Kabiri, tariki ya 22 Ugushyingo 2022.

Ikipe ya Denmark ni yo yatangiye isatira Tunisia nk’uko byari byitezwe na mbere y’umukino warebwe n’abafana ibihumbi 42.925.

Umukino ugitangira, ku munota wa mbere Denmark yabonye amahirwe imbere y’izamu ariko ujya muri koruneri. Nubwo Denmark yaremye uburyo bwashoboraga kuyihesha igitego, Tunisia yakomeje hagati hayo biyifasha kwinjira mu mukino.

Tunisia iri mu bihugu bitanu byaserukiye Umugabane wa Afurika na yo yinjiye mu mukino igerageza gushaka igitego ariko bikomeza kwanga.

Denmark yahabwaga amahirwe yakomeje gucokoza ab’inyuma ba Tunisia ndetse hari nk’aho Anis Ben Slimane yinjiye mu rubuga rw’amahina, atera umupira mu izamu ariko kubera ko nta mbaraga wari ufite, ukurwamo na ba myugariro b’iki gihugu cyo mu Barabu.

Mu minota 10 ya mbere y’umukino, Denmark yarushijwe cyane na Tunisia, ariko na yo ikagorwa no kuba yava inyuma mu kibuga cyayo igasatira izamu rya Denmark uko bishoboka.

Issam Jebali, Youssef Msakni ndetse na Mohamed Drager bacitse ba myugariro ba Denmark bayobowe na Andreas Christensen, ariko umupira bananirwa kumvikana k’ugomba kuwutera bituma Christensen awushyira muri koruneri.

Denmark imaze kubona ko uburyo bwo hagati bwanze, abakinnyi bayo bahisemo uburyo bwo gukoresha impande za Christian Eriksen, Rasmus Kristensen na Joakim Maehle ndetse bwatumye basatira cyane izamu rya Tunisia.

Nubwo basatiraga ariko, Yassine Meriah wari uyoboye ubwugarizi bwa Tunisia n’umunyezamu Aymen Dahmen bakomeje kubabera ibamba by’umwihariko ku mipira yoherezwaga mu rubuga rw’amahina iciye mu kirere.

Iminota 30 y’umukino yose yarangiye Denmark imaze gutera imipira ibiri gusa mu izamu ishobora kubyara igitego. Tunisia yo yari itaratera ishoti na rimwe.

Uburyo bumwe gusa bwa Tunisia yabonye bwabonetse ku munota wa 42, ariko rutahizamu Issam Jebali arata igitego cyari cyabazwe. Uyu mupira Kasper Schmeichel yawushyize muri koruneri nayo itagize icyo itanga.

Igice cya mbere cyarangiye yaba abasore b’umutoza Jalel Kadri wa Tunisia na Kasper Hjulmand wa Denmark, nta n’umwe urebye mu izamu. Umusifuzi César Ramos ukomoka muri Mexique akirangiza ari 0-0.

Uko igice cya mbere cyarangiye ni ko icya Kabiri cyatangiye, Tunisia yasatiriwe ariko aho kwinjirira mu rubuga rw’amahina harabura kubera abakinnyi ba Denmark bari bababereye ibamba.

Uburyo bumwe Tunisia yatangiye gukoresha ni ukwirukankana imipira ijya imbere, kuko umupira wakinirwaga mu kibuga cyabo ahanini. Ku munota wa 52 nanone Issam Jebali yasize myugariro wa Denmark, Simon Kjaer asigarana n’umunyezamu, ariko ananirwa gutsinda.

Kuva icyo gihe Denmark yakangutse ndetse inatsinda igitego ku munota wa 60 ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko yaraririye. Muri iyi minota yahise inakora impinduka, akuramo Dolberg Kasper, Skov Olsen na Simon Kjær ashyiramo Andreas Cornelius, Jensen Mathias na Jesper Lindstrøm.

Tunisia na yo yakoze impinduka muri iyi minota ikuramo Anis Slimane wari wamaze kunanirwa, ishyiramo Naïm Sliti kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi. Ibi byatumye Tunisia ikomeza kwihagararaho.

Ubundi buryo bukomeye bwa Denmark bwabonetse ku munota wa 68, aho umupira watewe na Andreas Cornelius ugakubita igiti cy’izamu ukavamo.

Tunisia na yo yabonye uburyo muri iyi minota bwashoboraga kuvamo penaliti ku mupira bavugaga ko Joachim Andersen yawukoze.

Ibyabaye kuri Tunisia byageze no kuri Denmark aho Yassine Meriah yakoze umupira mu rubuga rw’amahina, nabwo umusifuzi arebye kuri ‘VAR’ yemeza ko nta penaliti yabayemo. Ibi byabaye mu nyongera y’iminota itanu yongewe ku mukino.

Umukino warangiye Tunisia iri ku mwanya wa 30 ku rutonde rwa FIFA ihagamye Denmark iri ku mwanya wa 10. Amakipe yombi yagize inota rimwe mu itsinda ririmo u Bufaransa na Australia.

Imikino yo muri iri tsinda izaba ku wa 26 Ugushyingo 2022. Ikipe ya Tunisia ku mukino wa kabiri izakira Australia kuri Al Janoub Stadium, naho Denmark ikine n’u Bufaransa kuri Stadium 974.

Montassar Talbi yakinnye neza mu bwugarizi bwa Tunisia
Abakinnyi ba Tunisia bakinnye umukino wo kugarira
Christian Eriksen yagerageje uburyo butandukanye ariko ntiyahirwa no kunyeganyeza inshundura
Abakunzi ba Tunisia bari mu byishimo byo kubona inota rigoranye
Abafana ba Denmark bashyigikiye ikipe yabo ariko igitego kirabura burundu
Abafana ba Tunisia bari benshi, ubusanze iki gihugu gifite abaturage bagikomokamo basaga 30.000 bakorera n'abatuye muri Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages