Mbere y’uko ibihugu byombi bicakirana, u Bwongereza ni bwo bwahabwaga amahirwe ndetse ntibwatinze kubishimangira butsinda Iran mu buryo bworoshye.
Uyu mukino warebwe n’abafana 45.334, watangiye u Bwongereza busatira cyane ndetse ku munota wa karindwi, Harry Maguire yahushije igitego ku mupira yateye uca gato i ruhande rw’izamu.
Iran yatangiye yotswa igitutu ntiyahiriwe kuko Umunyezamu wayo Alireza Beiranvand yagonganye na myugariro Majid Hosseini amara umwanya abaganga bari kumwitaho.
Nyuma yo gukurikiranwa yahagurutse umukino urakomeza ariko biza kurangira asimbuwe na Seyed Hossein Hosseini ku munota wa 24.
Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati ariko u Bwongereza bwiharira umupira cyane.
Ku munota wa 31, Kieran Trippier yateye koruneri, Harry Maguire ashyizeho umutwe umupira ukubita umutambiko w’izamu uvamo.
U Bwongereza bwakomeje kotsa igitutu Iran, kugera aho Luke Shaw yateye umupira imbere y’izamu usanga Jude Bellingham ahagaze wenyine ashyiraho umutwe atsinda igitego cya mbere ku munota wa 35.
Iran yatangiye kwinjira mu mukino ihanahana umupira neza ariko kugera mu izamu rya Jordan Pickford bikomeza kugorana.
Muri uwo munyenga wo gusatira Iran yarimo, u Bwongereza bwayihindukiranye ndetse bubona koruneri yatewe neza na Luke Shaw, Harry Maguire awugarura muri penaliti usanga Bukayo Saka ahagaze neza atera ishoti rikomeye cyane atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 43.
Bidatinze nyuma y’iminota itatu, Raheem Sterling yatsinze igitego cya gatatu, ku mupira umunyezamu Pickford yateye imbere usanga Jude Bellingham awuhereza Harry Kane na we wahise awukata imbere y’izamu usanga Raheem Sterling wahise anyeganyeza inshundura ku munota wa 46.
Nyuma y’iminota 14 y’inyongera yashyizweho kubera umwanya munini umunyezamu wa Iran yamaze ari kwitabwaho n’abaganga, igice cya mbere cyarangiye u Bwongereza butsinze Iran ibitego 3-0.
Mu gice cya kabiri, u Bwongereza bwakomeje kwitwara neza ariko na Iran inyuzamo igasatira.
Umunyezamu wa Iran yateye umupira nabi, Harry Kane awusubiza Sterling wahise uwuha Bukayo Saka acenga bya myugariro batatu ba Iran atsinda igitego cya kane ku munota wa 62, umunyezamu Hossein ntiyamenya aho umupira unyuze.
Iran yahise yikubita agashyi Mehdi Taremi [rutahizamu usanzwe akinira FC Porto] yazamutse neza bidatinze ahita afungura amazamu ku gitego cyabonetse ku munota wa 65 kivuye ku ishoti rikomeye yateye.
Umutoza w’u Bwongereza, Gareth Southgate, yakoze impinduka zitandukanye akuramo Harry Maguire wagize ikibazo cy’imvune yoroheje asimburwa na Eric Dier, Bukayo Saka asimburwa na Marcus Rashford, Sterling aha umwanya Phil Foden mu gihe Jack Grealish yafashe umwanya wa Mason Mount.
Marcus Rashford akigera mu kibuga ku mupira wa mbere yahawe na Kane yacenze myugariro wa Iran neza atsinda igitego cya gatanu ku munota wa 71. Iran ikomeza kugorwa no gutakaza umuzamu wayo wa mbere, bigaragaza ko uwamusimbuye atari mu mukino.
U Bwongereza bwakomeje guhererekanya umupira neza kugera ku munota wa 89 ubwo Jude Bellingham w’imyaka 19 yawucomekeraga rutahizamu Callum Wilson na we akawuhereza Jack Grealish watsinze igitego cya gatandatu bimworoheye cyane.
Ku munota wa nyuma w’umukino, Iran yabonye penaliti nyuma yo gukururana kwa John Stones, maze rutahizamu Mehdi Taremi atsinda igitego cya kabiri cya Iran ari na cyo cye cya kabiri muri uyu mukino wahise urangira u Bwongereza bunyagiye Iran ibitego 6-2.
Undi mukino wo mu Itsinda B urahuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Wales saa Tatu z’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!