00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sergio Agüero na Rio Ferdinand banyuzwe n’imbyino z’itsinda rya Ghetto Kids ryitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi (Video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 29 November 2022 saa 03:46
Yasuwe :

Abakinnyi b’ibyamamare barimo Sergio Kun Agüero na Rio Ferdinand bishimiye guhura n’itsinda ry’abana bato bo muri Uganda, Triplets Ghetto Kids ryitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar.

Ku wa 28 Ugushyingo 2022 ni bwo aba bana basuwe na Rio Ferdinand wahoze ari Kapiteni wa Manchester United, wasabye FIFA ko aba bana bazasusurutsa abazitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Nyuma yo kubyinana na bo yanditse agira ati “Wakoze kunyibutsa kubyina gusa ku mukino wa nyuma, nibwo bizaba byiza dukeneye kugira ababyinnyi beza, Ghetto Kids. FIFA, dukeneye aba basore.”

Mbera yaho nabwo ku mbuga nkoranyambaga hari hasakaye amashusho yerekana Sergio Kun Agüero wahoze ari rutahizamu wa Manchester City ukomoka muri Argentine abyinana na bamwe mu bana bagize itsinda rya Triplets Ghetto Kids.

Agüero, wasezeye gukina umupira w’amakuru mu Ukuboza 2021 nyuma yo gufatwa n’indwara y’umutima, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yishimiye guhura n’iri tsinda ry’abana bato bo muri Uganda.

Yanditse agira ati “Hamwe n’umuvandimwe Burak Özdemir n’inshuti zanjye zo muri Afurika Ghetto Kids twagize ijoro ryiza cyane, twagiranye ibihe byiza tubyina.”

Iri tsinda ryagiye muri Qatar muri gahunda ya Visit Qatar n’umuryango wa Generation Amazing, ryagiye risusurutsa abantu mu birori bitandukanye biri kubera muri kiriya gihugu cyakiriye imikino y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere.

Iri tsinda ryasusurukije abitabiriye ubukangurambaga bwiswe ‘Scoring the Goals’ bwatangijwe na Sheikh Moza Bint Nasser washinze umuryango wita ku burezi, Qatar Foundation for Education. Bugamije kumenyekanisha intego za Loni zigamije iterambere rirambye (SDGS).

Ghetto Kids yabonye ubutumire bwo kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi nyuma y’amashusho aba bana bafashe bagaragaza uko iyi mikino izaba imeze.

Rio Ferdinand yishimiye guhura n’abana bagize itsinda rya Triplets Ghetto Kids bamwigishije kubyina

Sergio Agüero wari wasuye umutetsi wo muri Turkey yishimiye guhura na The Triplets Ghetto Kids

Sergio Aguero na Rio Ferdinand banyuzwe n'imbyino z'itsinda rya Ghetto Kids ryitabiriye imikino y'Igikombe cy'Isi
Iri tsinda riherutse gutaramira abanyacyubahiro bitabiriye imikino y'Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages