00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bufite Igikombe cy’Isi cya 2018 bwatsinze Australia mu mukino wasize amateka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 November 2022 saa 11:52
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ifite Igikombe cy’Isi cya 2018 yatsinze Australia ibitego 4-1 mu mukino wabwo wa mbere wabereye kuri Al Janoub Stadium, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Ugushyingo 2022.

U Bufaransa bwinjiye mu kibuga budafite abakinnyi babwo b’inkingi za mwamba bagize ibibazo by’imvune barimo Paul Pogba, N’Golo Kanté, Christopher Nkunku na Karim Benzema.

Umutoza Didier Deschamps yifashishije abakinnyi biganjemo abato nka Aurelien Tchouameni na Adrien Rabiot hagati mu kibuga.

Imbere y’abafana 40.875, u Bufaransa bwabanje kugaragaza guhererekanya neza umupira ariko Australia ibutanga kwinjira mu mukino.

Ibi byatumye ku munota wa cyenda gusa Craig Goodwin wa Australia afungur amazamu, atsinda igitego cyabaye icya mbere cyihuse mu Gikombe cy’Isi cya 2022.

U Bufaransa bwashakaga kwishyura bwahuye n’akaga kuko myugariro wabwo Lucas Hernandez yagize imvune yatumye asimburwa na Theo Hernandez ku munota wa 13.

Nyuma y’iminota 14, ni bwo Adrien Rabiot yagaruye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa mu mukino nyuma y’igitego cyo kwishyura yatsinze ku munota wa 27.

U Bufaransa bwakomeje kugaragaza inyota yo gutsinda ndetse ku munota wa 32, bwabonye igitego cya kabiri cyinjijwe na Olivier Giroud nyuma y’umupira mwiza yahawe na Adrien Rabiot.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye u Bufaransa buyoboye ku bitego bibiri kuri kimwe cya Australia itozwa na Graham Arnold.

Mu gice cya kabiri, abakinnyi ba “Les Bleus” bakomezanyije imbaraga ndetse ku munota wa 68, Kylian Mbappé yabutsindiye igitego cya gatatu ku mupira mwiza yahawe na mugenzi we Ousmane Dembélé.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Rutahizamu Olivier Giroud yatsinze igitego cya kane cy’u Bufaransa ku munota wa 71, icya kabiri cye muri uyu mukino. Ni igitego yatsinze ku mupira mwiza yahawe na Kylian Mbappé.

Olivier Giroud yahise yandika amateka mashya yo kugera ku gahigo ka Thierry Henry ko gutsindira u Bufaransa ibitego 51.

Giroud w’imyaka 36 amaze gutsinda ibi bitego mu mikino 114 mu gihe Thierry we yabitsinze mu igera ku 123 yakiniye "Les Bleus" hagati ya 1997 na 2010.

Olivier Giroud ufite imyaka 36 n’iminsi 53 na Hugo Lloris ufite imyaka 35 n’iminsi 331 banditse amateka yo kuba abakinnyi bakuze bakiniye u Bufaransa mu mukino w’Igikombe cy’Isi, banyuze ku munyezamu Fabien Barthez wabikoze mu 2006, ubwo yari afite imyaka 35 n’iminsi 11.

Umukino wahuje u Bufaransa na Australia warangiye buyoboye n’ibitego bine mu gihe Australia yatahanye kimwe gusa.

  Umunyarwandakazi Mukansanga yanditse amateka mashya!

Salima Mukansanga yanditse amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wahawe inshingano nk’umusifuzi mu mikino y’Igikombe cy’Isi.

Uyu mukobwa ukomoka i Rusizi yagizwe umusifuzi wa kane ku mukino w’u Bufaransa na Australia. Ari mu bagore batatu hamwe n’Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi n’Umufaransakazi Stephanie Frappart bahawe gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi muri Qatar.

Umukino w’u Bufaransa na Australia wasifuwe n’Umunyafurika y’Epfo Victor Gomes wari hagati mu kibuga, yungirijwe na mugenzi we Zakhele Siwela na Souru Phatšoane wo muri Lesotho nk’abasifuzi bo ku mpande.

Iki gihugu cyahise kiyobora Itsinda D nyuma y’uko umukino wahuje Tunisia na Denmark warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu mukino w’umunsi wa kabiri, u Bufaransa buzahura na Denmark mu gihe Tunisia izaba icakirana na Australia ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2022.

Craig Goodwin yatsinze igitego cya mbere cya Australia
Kylian Mbappé yabuze amahirwe amahirwe yabazwe imbere y'izamu Mathew Ryan wa Australia
Olivier Giroud yanditse amateka mashya yo kugera ku gahigo ka Thierry Henry ko gutsindira u Bufaransa ibitego 51
Adrien Rabiot yagoye abakinnyi ba Australia hagati mu kibuga
Olivier Giroud yanditse amateka yo kuba umukinnyi ukuze wakiniye u Bufaransa mu Gikombe cy’Isi, yakuyeho agahigo ka Fabien Barthez
Giroud yashakaga igitego hasi no hejuru
Olivier Giroud ari mu bakinnyi bari bahagaze neza muri uyu mukino
Kylian Mbappé w'imyaka 23 yatsinze igitego kimwe muri uyu mukino
U Bufaransa bufite Igikombe cy’Isi cya 2018 bwatsinze Australia mu mukino wabwo wa mbere
Olivier Giroud yahetse Ousmane Dembélé mu kwishimira igitego kimwe muri bibiri yatsinze kuri uyu mukino
Abakinnyi b'u Bufaransa bishimira kimwe mu bitego bine batsinze Australia
Salima Mukansanga yari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino
Mukansanga aha yerekanaga iminota umunani nk'inyongera yongerewe kuri 90 isanzwe ikinwa
Abafana b'u Bufaransa bari mu bicu ku mukino batsinzemo Australia biboroheye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages