Ibyo si mu bukerarugendo cyangwa ishoramari gusa, ahubwo na siporo ntiyasigaye dore ko Shampiyona y’u Rwanda muri ruhago isigaye ibarizwa mu zitanga agatubutse kurusha izindi mu bihugu byinshi bya Afurika.
Kuri ubu abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no mu Burengerazuba bwa Afurika baza gukina mu Rwanda ari benshi.
Gusa ya sura nziza u Rwanda rufite mu maso ya benshi, hari abo uganira na bo ugasanga bayishidikanyaho kubera kumara igihe kirekire badahembwa n’amakipe bababamo, aho hari n’abasohorwa mu nzu baba bakodesha.
Si rimwe, si kabiri cyangwa gatatu uzumva mu Rwanda hari ikipe itakoze imyitozo kubera ko abakinnyi bamaze igihe badahembwa.
Nk’umwaka w’imikino ushize wa 2024/25 warangiye amakipe atanu ari yo yabashije guhemba abakozi bayo kugeza muri Gicurasi. Ayo ni APR FC, Police FC, Gorilla FC, Marine FC na Etincelles FC.
Ni mu gihe hari amakipe, abakinnyi n’abatoza bayo basa n’abari baribagiwe icyitwa umushahara nka AS Kigali yari hagati y’amezi umunani na 10, Gasogi United na Kiyovu Sports zo zikaba zari mu mezi atatu n’andi makipe arenga ane yari afitiye abakinnyi imishahara irenga ibiri.
FERWAFA na Rwanda Premier League byaba birebera?
Iyo uganiriye n’abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda, bakubwira ko mu bituma udatera imbere ari uko hadakurikizwa amategeko, ahubwo hakagenderwa ku marangamutima mu ifatwa ry’ibyemezo.
Nk’uyu munsi, hari abibaza uburyo ikipe, urugero nka AS Kigali, ishobora kwemererwa kwitabira amarushanwa kandi itari ku rwego rwo guhemba abakozi bayo cyangwa itarakemuye ibibazo isanganywe.
Ibyo bishingirwa ku kuba mu birarane by’amezi arenga umunani ibereyemo benshi mu bakozi bayo birimo imishahara y’amezi abiri yo mu mwaka w’imikino wa 2023/24.
Ni mu gihe kandi FERWAFA isanzwe ifite gahunda ya “Club Licensing” aho ikipe yemererwa kwitabira Shampiyona hari ibyo yamaze kugaragaza birimo kuba ihagaze neza mu bijyanye n’ubushobozi.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ‘Camarade’, yavuze ko hari uburyo abayoboye amakipe batarumva neza ibijyanye na ‘Club Licensing’ ku buryo bakiri kubanza kubibasobanurira no kubumvisha akamaro kabyo.
Mu kiganiro giheruka guhuza uru rwego n’abanyamakuru, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Rwanda Premier League, Niyitanga Désiré, yavuze ko mu ntego bafite harimo gukemura ibibazo by’amikoro biri mu makipe.
Ati “Ni cyo kintu Rwanda Premier League yaje gukemura. Uyu munsi ntabwo ibibazo byari biri muri Shampiyona yabikemura mu myaka ibiri imaze, ariko namwe mudufashe twubake umupira, dutange ibitekerezo byubaka umupira.”
Yongeyeho ati “Twaje gukora ubucuruzi mu mupira, niba uyu munsi tumaze kugira abafatanyabikorwa batatu, ejo mu myaka ibiri cyangwa itatu nitumara kugira abafatanyabikorwa 10, Shampiyona yacu iri ku rwego rwo kwinjiza miliyari 10 Frw, nta busumbane buzongera kubaho mu birebana n’ubushozi.”
Chairman w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yussuf, yongeyeho ko mu bisubizo bamaze iminsi batekerezaho harimo gukorana na banki ku buryo ishobora kuguriza ikipe amafaranga ikeneye.
Ati “Twageze ku rwego rwo gukorana n’amabanki, byo tubirimo, birashoboka ko umwaka utaha w’imikino byaba byaratunganye. Ntabwo tuzakemura ibibazo byose, ariko umuntu ufite ikibazo cyatuma atajya ku kibuga tukaba twamusinyira banki ikamworohereza, ikamuha amafaranga, noneho ayo twari kumwishyura tukaza kuyaheraho twishyura banki.”
Gusa yagaragaje ko ari ibintu byagira aho bitangirira ku buryo n’amkipe agomba kuba afite aho ahagaze mu ntangiriro z’umwaka w’imikino.
Ati “Ariko na none ibyo byaba mu kwezi kumwe cyangwa abiri. Ikipe nitangira Shampiyona nta mafaranga yo kuzahemba abakinnyi ntabwo tuzabishobora. Nk’uko ubivuga, n’ingamba zishobora kuzafatwa, udashoboye gukina Shampiyona akayivamo.”
Buri mwaka w’imikino, Rwanda Premier League igenera buri kipe agera kuri miliyoni 9 Frw aturuka mu bafatanyabikorwa bayo barimo StarTimes.
Abakinnyi ntibazi uburenganzira bwabo?
Amategeko ya FIFA agenga igura n’igurisha ry’abakinnyi, avuga ko umukinnyi w’umupira w’amaguru wese utishyuwe ibyo ikipe imugomba mu gihe giteganyijwe cyangwa cyumvikanyweho, yemerewe gusesa amasezerano ndetse akemererwa no kuyikurikirana mu nzego nkemurampaka.
Ingingo ya 14bis, mu gace ka mbere ivuga ko “mu gihe ikipe inaniwe kwishyura umukinnyi byibuze imishahara y’amezi abiri mu gihe giteganyijwe, umukinnyi aba afite impamvu yo gusesa amasezerano ye, ariko akabanza kwandikira ikipe imubereyemo umwenda ayisaba kuba yakemuye ikibazo cye bitarenze iminsi 15.”
Mu gace ka kabiri, ivuga ko “amafaranga atarishyuwe angana byibuze n’ayo yahabwa mu mezi abiri na yo yaba impamvu yo gusesa amasezerano k’umukinnyi, ariko yubahirije ibivugwa mu gace ka mbere.”
Hari abakinnyi baba bazi aya mategeko ari ko bakaba badashobora gusesa amasezerano kuko nta yandi makipe bakwerekezamo, ndetse nubwo yaba ahari, byaba bisa no guhungira ubwayi mu kigunda.
Ahandi bigenda gute?
Mu rwego rwo kwimakaza ireme mu mupira w’amaguru no kwirinda ko amakipe yasumbana cyane ku buryo hari iyakwiharira abakinnyi bose beza, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) yashyizeho uburyo bwa “Financial Fair Play”.
Ni mu gihe Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League), yo igira ibyitwa “Profit and Sustainability Rules”.
Muri make ni uburyo bufasha ikipe gukoresha amafaranga make ku buryo atarenga ayo yinjiza ikaba yagwa mu gihombo ndetse iyo ikipe ibirenzeho cyangwa igahomba na bwo ifatirwa ibihano birimo gukurwaho amanota no kwirukanwa mu marushanwa.
Muri Gashyantare, amakipe ane yo muri Shampiyona ya Ethiopia yafatiwe ibihano kubera kurenga ku itegeko rivuga ko nta kipe igomba kurenza miliyoni 580 Frw mu guhemba abakinnyi.
Amakipe yahanwe ni ayumvikanye n’abakinnyi gusinya amafaranga make mu masezerano, andi bakajya bayahabwa ku ruhande, kugira ngo atarenza umubare wemejwe.
Mu 2022, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, Samuel Eto’o, yategetse ko amakipe yongera imishahara y’abakinnyi ndetse akajya agaragaza ko buri kwezi yahembye.
Amakipe yo mu Rwanda yaba atekereza ubucuruzi?
Yego, nubwo bishobora kugorana kubisobanura.
Buri mwaka w’imikino, hari y’amakipe yose yo mu Rwanda agura abakinnyi bagera ku 10, akirukana n’undi mubare utari muto wo kubasimbura.
Menshi muri ayo makipe agura abakinnyi bayahenze cyangwa bazahembwa amafaranga, nyamara wareba aho ateganya gukura ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wose w’imikino ugasanga bitazavamo.
Nuganira n’umuyobozi w’ikipe iyo ari yo yose yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda, uko ari 16, uzumva akubwira ko ashaka igikombe, naba umunyakuri yongereho ko bigoye ahubwo bazahatanira umwanya mwiza.
Ntuzatungurwe n’uko ntawe uzakubwira ko ikipe ye ishaka kugira umwanya mwiza ariko ikagira n’izindi ntego igeraho zirimo kuzamura abakiri bato no gukora abakinnyi beza igurisha nk’uko amakipe nka Chelsea, Benfica na AS Monaco amaze igihe abikora i Burayi.
Biragoye kandi ko hari ikipe yo mu Rwanda wakumva ifite umushinga cyangwa ibikorwa runaka biyinjiriza amafaranga, nubwo byaba ari ubucuruzi bw’imyambaro yayo.
Ubucuruzi benshi bavuga ko buba mu mupira w’u Rwanda ni ubwo guhana amanota binyuze muri ‘betting’ no kugurisha imikino “match-fixing”, benshi mu bawubamo bemeza ko biri ku rwego rwo hejuru.
Gusa ubu bucuruzi hari aho burokora amakipe amwe, dore ko hari aho bijya bivugwa ko ikipe yahembye indi cyangwa abakinnyi bakishyurwa ngo bitsindishe.
Mu mpera z’umwaka w’imikino ushize, bivugwa ko hari amakipe yatangaga imikino ku mafaranga ari hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 8 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!