Ab’ubu bati “Umusore utifite ku mufuka, uwo nyine nta wundi mugore uzamukunda usibye nyina.” Ni imvugo ikanda ahababaza, ariko kandi ikubiyemo ukuri gukomeye ku mibanire y’abantu.
Senderi Hit we yabibonye kera, dore ko mu ndirimbo yise ‘Nta Cash’ imaze imyaka irenga 15, yavuze ko abasore bariho ariko nyine ubukomere bw’imifuka yabo bukemangwa. Urebye igihe iyi ndirimbo imaze uhita ubona ko iki kibazo atari icy’ubu!
Kuri bamwe indangagaciro, ubwiza, ubuhanga n’ibindi byose umuntu yibandaho agiye gushaka uwo bazamarana ubuzima basigaje ku Isi, ntacyo bikivuze mu gihe mu mufuka w’ababashaka habahamagara nako harangaye!
Ni yo mpamvu uzabona abakobwa yewe beza nk’uko abababona babivuga, usanga biyambukiye imipaka yewe bakagera iyo giterwa inkingi, bishakira abakunzi cyangwa ugasanga ashakanye n’umusaza rukukuri ungana se.
Ubwo nyine abo bahoze bakundana bagasigara bareba hejuru nka ya mifuka y’ishati. Aha ni na ho bamwe bahera bavuga ko ari yo mpamvu abasore bamwe iyo bagize ishaba bagakundwa inkumi y’uburanga nta kabuza bagerageza gukuramo esheki hakiri kare, ibyabo bitaramenyekana ko ari ukubabona mu mapantalo! Ntabwo naje gusebanya ariko ntimunyumve nabi, gusa nyine ukuri kuravugwa.
Ingero ni nyinshi, ejo bundi havugwaga uwambutse muri Tanzania bitungura abatari bake, abandi bajya gushakishiriza muri Afurika y’Epfo yewe mu miryango itisukirwa na bose, Ethiopia sinakubwira, hari n’abambutse amazi magari bajya muri Amerika u Burayi Australia n’ahandi. Abo murabazi ntabwo ari ngombwa ko tugaruka ku mazina. Utari burabukwe umwuka amusobanurire aka ba bagenzi banjye bajya batwaturiraho ibyiza!
Abahumirije bakaguma ku Banyarwanda, aba diaspora babaye imari ishyushye.
Iyi ngingo ikomeje kwibazwaho na benshi. Koko se umusore utagira amafaranga azikunda cyangwa akundwe n’uwamwibarutse? Ubundi ibi byaje bite ko urukundo rwa nyarwo nta cyo rushingiraho niba warasomye neza Bibiliya Yera wenda wahita wibuka amagambo yanditse muri 1 Abakorinto 13:4-8 aruvugaho byinshi bigaragaza ko rudakwiriye gushingira ku ifaranga. Hagaragaza ko ‘Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rukihanganira byose.’
Hari n’abandi bavuga ko ari impumyi, ariko menya urw’ubu rwo rucanye ku maso, na ko ngo rujya n’aho rushatse da!
Bamwe mu bakobwa n’abasore baganiriye na IGIHE bagaragaje impamvu nyamukuru zituma ibintu bimeze uku, ikibitera n’icyakorwa.
Ubukene buragatsindwa umugani wa Dr Claude
Impamvu ihatse izindi ni ubukene buvuza ubuhuha mu basore, bigatuma bamwe bagorwa no gushaka, abakobwa bamwe bagahitamo gufata ibyemezo byo kwishakira abandi bataba mu Rwanda.
Mimi ni umwe mu bakobwa twaganiriye wagize ati “Impamvu nyamukuru ituma abakobwa benshi bo mu Rwanda bahitamo gushakana n’abanyamahanga cyangwa aba diaspora, ni ubukene.”
Iyi ngingo kandi ishimangirwa n’umwe mu basore batanze ibitekerezo wavuze ko bitewe n’amateka Abanyarwanda banyuzemo, hari uko ubukungu bwahungabanye ku mpande zose, akavuga ko urwo rugamba rwo kuvana abantu mu bukene ntabwo abakobwa babigira ibyabo.
Ati “Bumva ko umuhungu agomba kuba afite ibitunga umugore. Nk’aho 80% by’ubuzima bw’umugore bukamenywa n’umugabo: kurya, kwambara, aho kuba, kwisiga, amashuri y’abana ndetse n’ubuvuzi bwabo.”
Ibi bituma umukobwa udashaka kwishora mu buzima bw’amikoro make, ahubwo akifuza umusore ufite ubushobozi.
Ikindi ni uko abakobwa bumva ko umugabo agomba kuba umurinzi mu buryo bwose. Birimo umutekano w’amafaranga, mu mitekerereze, no mu bikorwa by’ubuzima bwa buri munsi.
Uyu musore twaganiriye yakomeje avuga ko iyo umukobwa afite uko abayeho nk’urugero afite nka A0, yarizigamiye, afite nk’ikibanza, imodoka, cyangwa akazi kamuhemba neza ntabwo azumva ko yashakana n’umusore utamukubye kabiri mu mitungo.
Ati “Ni yo mpamvu usanga ajya gushaka umu-diaspora cyangwa umunyamahanga kuko ubukungu bwabo buba buruta ubwe.”
Ibi bigaragaza ko mu buryo bwo gushaka umutekano mu bukungu, abakobwa benshi bashaka gutera imbere kurusha kuguma ku rwego rumwe n’abasore bo mu gihugu imbere.
Ikindi gituma abasore bo mu gihugu imbere babaho mu buzima bugoye ndetse gushakana n’umukobwa w’i Kigali kuri ubu bikaba ingorabahizi, ni imyumvire imaze imyaka myinshi mu Banyarwanda ikomeje guteza ibibazo.
Umukobwa witwa Kirezi Chantal wabwiye IGIHE, ko hari imyumvire bamwe bagifite itaracika, yo kumva ko nta mugabo washakana n’umukobwa umurusha amafaranga.
Ati “Hari imyumvire abantu (Abanyarwanda) bishyiriyeho kuva kera, ngo ntabwo wabana n’umugabo urusha ubushobozi, nta mugore ugura inzu cyangwa yubaka inzu ngo ayibanemo n’umugabo. Abahungu ubwabo benshi ntibemera kuba mu nzu abagore biyubakiye, ngo babasuzugura.”
Ibi byabaye intandaro y’uko abakobwa bamwe banga gushakana n’abasore b’Abanyarwanda kabone n’iyo baba bakundana, kuko baba bafite ubwoba ko iyo myumvire izababera inkomyi mu kubaka urugo.
Imbuga nkoranyambaga na zo zikomeje kongeza ikibatsi mu itanura mu guhindura imyumvire y’urubyiruko.
Mimi ati “Ziri muri bimwe biyoboye Isi. Umukobwa aragenda akareba ubuzima ibyamamare bibayemo akumva ko na we agomba kubaho atyo nk’umugore. Ariko ibyo bisaba amafaranga menshi usangana abasore bo mu Rwanda mbarwa.
Bituma umukobwa ashaka umunyamahanga wo muri Nigeria, n’ahandi kuko bumva ko bafite amafaranga menshi, kandi koko baba bayafite.”
Hari abandi babibona ukundi, bakagaragaza ko hari n’ikibazo cy’ubunebwe mu rubyiruko, cyane cyane mu bakobwa, nk’uko byagarutsweho n’umubyeyi twaganiriye witwa Umurerwa Gloriose.
Ati “Nyuma y’igihe, abakobwa bamwe ntibagishaka gukora cyane ngo biteze imbere batagombeye gutega amaboko abazababera abagabo. No gukora amasuku yo mu rugo ntibakibikozwa. Usanga birirwa bashwana n’ababyeyi cyangwa aho baba banze kwikorera amasuku.”
Ibi bituma basigara bateze amaboko ku bahungu, ari na cyo gituma iyo basanze umusore atabashoboye mu byo bakeneye, bamutera ishoti bagahitamo undi wifite.
Nubwo hari ibyo bibazo byose, hari ibisubizo byashyirwa mu bikorwa bivugwa birimo gushishikariza abagore n‘abakobwa kwigira.
Mimi yagaragaje ko ubukangurambaga mu bakobwa n’abagore ku kwigira k’umugore ari ingenzi, bakumva ko batagomba gutega abagabo amaboko.
Agaragaza ko nubwo mu Rwanda iyi myumvire yo kwigira ku bari n’abategarugori imaze gutera imbere aho ubasanga mu mirimo itandukanye yafatwaga nk’iya kigabo ariko hakiri byinshi byo gukemura
Ati “Nibumve ko bashoboye kandi bafite ubushobozi bwo kubigeraho, cyane ko igihugu gishyigikiye abagore muri rusange si nka mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho wasangaga umugore ari uwo mu rugo gusa. Nibabigeraho ntibazongera kwirukira abagabo bafite amafaranga menshi kuko bazaba bashoboye kwihaza.”
Abakobwa bagirwa inama yo kwizera ubuzima bwabo aho kwibeshya ku mbuga nkoranyambaga. Umurerwa ati “Kwigisha abakobwa kutizera imbuga nkoranyambaga kuko ari ubuzima bwo kubeshya bubaho. Bakabaho nkabo ubwabo, ntibakifuze ubuzima abandi babayeho batazi imvano yabwo.”
Bijyana no gusaba abahungu kureka kwihanika, bashaka kwigereza abakobwa batabasha guhaza ibyo bifuza byose, ahubwo buri wese akishima aho yishyikira.
Mimi ati “Ntibagishaka abakobwa bari ku rwego rwabo, ahubwo na bo bashaka abakobwa b’ibizungerezi’. Nyamara niba iwabo batakoropa, ntibazakoropa babaye abagore. Niba umwana anywa icyayi kirimo ubuki, ntuzamuzane ngo umuhe ikirimo isukari ngo mubane amahoro.”
Imyumvire y’uko umugabo agomba gutunga umugore, nayo yatunzwe agatoki abantu bamwe bemeza ko bikwiriye guhinduka urugo rukaba urw’abantu babiri.
Umusore umwe twaganiriye ati “Kuki umuhungu agomba gutunga umugore? Niyo myumvire iriho mu Rwanda ndetse no mu bihugu bitandukanye. Ni yo mpamvu navuze ngo abakobwa bakangurwe bumve ko batagomba guhabwa buri kimwe, ko nabo bashoboye kwihereza ibyo bifuza.”
Abasore n’abagabo kandi bagirwa inama yo guca bugufi bakareka imyumvire ya kera, y’uko umugabo aba ari umwami mu rugo mu gihe yaba atifashije rero bikaba ikibazo, ndetse bamwe bagahitamo kureka gushaka kugeza igihe bumva batekanye mu mufuka.
Mimi ati “Abahungu ntibashaka guca bugufi ngo bubake urugo mu mahoro. Na bo ubwabo baracyafite imyumvire ya kera ngo umugabo icyo avuze ni cyo. Nta by’ubwumvikane baba bakozwa. Iyo umukosoye yumva ko umusuzuguye, kandi iyo afite akantu umurusha gato akavuga ngo ‘n’ubundi ntago ndi umugabo mu rugo’.”
Bivugwa kandi ko “Abahungu b’abanyamahanga bubaha abagore kuruta uko abanyarwanda b’abahungu babikora, bamwe bagatanga ‘care’ bongeyemo udukeregeshwa kubera baba bafite ubushobozi buhanitse.”




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!