00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo bitatu by’Ingutu bitegereje Minisitiri mushya w’urubyiruko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 March 2023 saa 09:44
Yasuwe :

Mu gicuku kuwa Gatanu tariki 25 Werurwe ubwo benshi mu bagendera ku isaha y’i Kigali twari dutangiye kugwa agacuho, urupapuro rw’umuhondo rwatunguranye kuri konti ya Twitter y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe iherereye ku Kimihurura.

Nta wari witeze urundi rupapuro nk’urwo nyuma y’urwari rwasohotse mu masaha yabanje, rutanga imbabazi ku mfungwa zirimo Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara.

Urupapuro rwo mu gicuku rwacumbaga umwotsi wera nk’umwe w’i Roma mu itorwa rya Papa, ruza ruvuga ko Minisiteri y’Urubyiruko yabonye umushumba mushya, Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah.

Uyu mudogiteri w’umwuga yinjiranye na Minisiteri nshya, kuko yasanze Minisiteri y’urubyiruko yatandukanyijwe n’umuco, umuco ujyanwa ahandi asigarana urubyiruko gusa.

Ababitandukanyije bazi impamvu ariko icyumvikana ni uko Dr Utumatwishima yahawe rugari, ngo hato atazitwaza ko inshingano zabaye nyinshi agasohoza nke izindi zikibagirana.

Minisiteri ya Dr Utumatwishima hari abumva yoroheje bigendanye n’inshingano ifite, nyamara uyu ni Minisitiri ukeneye amasengesho menshi ukurikije ibibazo asanganye abo yahawe kuyobora.

Hari Meya umwe mu Burasirazuba wigeze guteza ‘saga’, asabira ku Mana umushumba w’itorero yari yasuye nyuma yo kumusangana urubyiruko rwinshi.

Uwo Meya yavuze ko uwo mushumba afite ibyago byinshi kuko ‘kuyobora urubyiruko bimeze nko gutwara ibikeri mu ngorofani’, upakira byinshi ariko ugezayo mbarwa.

Si ibyo twifurije Dr Utumatwishima ariko birumvikanisha inshingano zikomeye afite by’umwihariko muri iki gihe isi iyobowe n’ikoranabuhanga, urubyiruko rufiteho umugabane munini cyane.

Aho Minisiteri ya Utumatwishima ikomereye ni uko inshingano zayo zikora hafi ku zindi Minisiteri zose, haba uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ubucuruzi n’izindi. Byanze bikunze ikibazo cyibasiye urubyiruko muri Minisiteri imwe, azakibazwa kuko ari we utwaye ingorofani.

Urubyiruko rw’u Rwanda amashuri rwarize ndetse mu burezi Dr Uwamariya Valentine abihagazemo neza nyuma yo gufasha abarimu kongezwa, ariko ikibazo gikomeye cyane ni ukubona imirimo nyuma yo kuva muri ayo mashuri.

Imibare iheruka y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, yerekana ko ubushomeri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 ari 29,7%. Biravuze ngo ahantu ubonye urubyiruko icumi ruhagaze, batatu aba ari abashomeri.

Byashoboka ko ariyo mpamvu Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu aherutse kugaragaza ko hari 17 basoje Kaminuza bari kugororerwa Iwawa, ntabwo ari imibare isanzwe.

Dr Utumatwishima ntazagabanya ubushomeri wenyine ariko afite akazi gakomeye ko gukorana na bagenzi be bukagabanyuka ku rwego rugaragara.

Ikindi kibazo cy’ingutu asanganye urubyiruko ni ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga. Abahanga mu gusesengura bashatse banabihuza n’iyo mibare tubonye hejuru, aho ababuze akazi ibyiringiro byabo babiyobora ku nzoga n’ifege.

Ibitaro by’indwara zo mu mutwe i Ndera biherutse gutangaza ko hejuru ya 70 % by’ababigana bivuza indwara zo mu mutwe ari urubyiruko. Dr Utumatwishima nk’ umuganga azi neza ububi bw’indwara zo mu mutwe ku buzima bw’umuntu, kubihuza n’ingaruka ku iterambere ry’igihugu Dr Uzziel Ndagijimana muri Minisiteri y’Imari yamufasha.

Hejuru y’ibiyobyabwenge hari inda ziterwa abangavu. Byo byabaye nk’indirimbo imyaka ibaye myinshi, buri mwaka abana b’abakobwa bangana n’abatuye umurenge baterwa inda, abantu bakisararanga bikarangirira aho, umwaka utaha bikongera.

Imbwirwaruhame zihora ari zimwe, ‘mufate abana bose nk’abanyu’ ariko bikarangirira aho. Ababikoze barahanwa nibyo nubwo atari bose, ariko bimeze nka kwa ‘kuvura ibimenyetso aho kuvura indwara’.

Icyo Utumatwishima akeneweho, ni ukutumenyera igituma ‘urubyiruko’ cyane cyane abangavu baterwa inda, akaba aricyo avura aho gutegereza ko baziterwa ngo duhane.

Ibibazo by’urubyiruko byo ni byinshi kuko n’ikoranabuhanga twishimira rifite izindi nguni zaryo mbi, ariko Dr Utumatwishima abashije kugabanya ibyo bibazo bitatu: Ubushomeri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu, yazibukwa mu mateka nk’uwafashije igihugu aho ibintu byari bikomeye.

Ibipindi bike, akazi kenshi muri iyi Minisiteri niyo ntwaro yonyine ngo urubyiruko rwibonemo Minisitiri urushinzwe, dore ko ibyinshi abizi kuko atamaze igihe kinini avuye mu rubyiruko.

Dr Utumatwishima ni we wagizwe Minisitiri mushya w'urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages