Mu gihe dukomeje kubaka u Rwanda nk’igihugu gihamije ibigwi n’ibirindiro, mu gihe turimo kurema impinduka mu mitekerereze n’imigenzereze y’umunyarwanda uhamya icyizere cyo kubaho imyaka ibihumbi n’ibihumbi, hari byinshi byabayeho mu gihe cy’isenyuka ry’u Rwanda ( 1894-1994) cyane cyane mu iyinjira ry’abakoloni, bikwiye guhinduka kugira ngo turusheho guhamya umujyo w’iyo tugana.
Byinshi mu bikwiye guhinduka, harimo na bimwe byaranze amadini byayafashije guca umuvuno wo kwinjira mu Rwanda no guhindura Abanyarwanda uko babashaka.
Muri byinshi bikwiye guhindurwa n’amadini yinjiranye ubwo yakandagiraga i Rwanda, iby’ingenzi ni ibi bikurikira:
Gusebya Abanyarwanda ko batazi Imana nta n’iyo bagira
Iyi mvugo yo gusebanya yadukanywe n’abanyamadini na n’ubu bakiyikoresha, ikwiye guhinduka kandi ikaranduranywa n’imizi yayo! Abanyarwanda bamye bafite Imana, agatsinda ni nabo bayihaye izina bayita Imana.
Nta bwo umuntu yakwita izina umuntu atazi, Abanyarwanda bise izina Imana kuko bari bayizi, iba muri bo na bo bakaba muri yo. Abanyaburayi ubwo bazaga bikoreye imizingo y’ibitabo ntabarika baje kutwigisha, basanze Imana ihari tuyizi, dore ko yirirwaga ahandi igataha i Rwanda!
Nta bwo Abanyarwanda bigeze basenga ibigirwamana nta n’ibyo bigeze barema mu mateka yayo. Bityo ibyo nibihanagurwe mu myitwarire y’amadini kugira ngo arusheho guhamya ibirindiro mu rwa Gasabo.
Kubandwa Imana no guterekera si icyaha
Mu muco n’amateka y’u Rwanda, Kubandwa Imana ni umuhango watangiye ahasaga mu wa 1543 ku ngoma y’umwami Mutara Nsoro Semugeshi, aho byari bigamije kugarura ubumana n’ubumuntu nyuma y’aho bene Gahima barwaniye ingoma u Rwanda rukama imyaka 11 nta mwami rugira. Ibyo byakorwaga mu rwego rwo guhambirira Abanyarwanda mu Rukundo.
Guterekera ni umuhango wa kera na kare, ukorwa n’isi yose mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro Abakurambere b’intwari batakiriho. Uyu muhango nta we utawukora kuko ukorwa mu buryo butatu: Kwitwa izina ry’umuntu wabayeho, Gufata umwanya ukavuga amateka yaranze umuntu no Gushyiraho umunsi ngarukamwaka wo kwibuka umuntu.
Ibi byose tuvuze haruguru, nta we utabikora, umuntu aterekera mu buryo bumwe cyangwa se ubundi.
Icyo amadini yakoze ajya kuvuga ko gutekereza ari icyaha, kwari uguca umuvuno wo kudukuramo kuzirikana abakurambere bacu ngo twe kujya tubibuka , barushaho kutugwizaho amazina y’abakurambere babo ngo abe aribo twitiranwa nabo. Bityo turusheho no kwibagirwa umurage badusigiye dusingire uw’iwabo.
Kubanda bikorwa n’amadini yose, kuko ugereranyije n’uburyo Abanyarwanda babandwaga, ntaho bitaniye n’ibyo abanyamadini bakora. Buri wese ashinga idini yarahisemo umunsi ngarukacyumweru agomba guterekeraho, agahitamo umukurambere w’amahanga agomba kujya aterekera ndetse akubaka n’indaro (Urusengero) azajya abandirwamo akanaterekereramo akanayimwitirira.
Gushyingirwa uwo mudahuje idini si icyaha
Nta gikwirakwiza amacakubiri nk’iki ng’iki, ngo gushyingira uwo mudahuje idini ni icyaha! Umunyarwanda n’umunyarwandakazi , basangiye igihugu n’imibereho , none kubabuza gushyingiranwa bakundanye ubwo nta cyo waba wangije? Imyemerere ya mbere ni ishingiye ku rukundo, iyo abadahuje idini bagahuza imyumvire y’uko bazubaka urugo, nta nzira nziza iruta iyo.
Uwo muvuno na wo ukwiye guhinduka, kuko n’ubundi ukurura amacakubiri no kwishishana mu Banyarwanda, ubumwe bwabo bukahazaharira.
Ngo mu Rwanda nta gakondo tuhafite
Iyi mvugo ikwiye guhanagurika, kuko ituma abanyarwanda nta mutima ukunda igihugu bagira bityo ntibagikorere bivuye inyuma. N’ubundi nta we ukorera igihugu atazaraga abe.
Imana yahaye umunyarwanda u Rwanda irubona ko ari rwiza n’agatsinda twabishyize no mu ndirimbo yubahiriza igihugu, imuha n’inshingano yo kurwubaka ngo rurusheho kuba rwiza. Nta mpamvu yo kurushaho kwangisha abaturage igihugu cyabo, kuko n’ubundi Paradizo iremwa n’abantu.
Gukomeza gushinja Abanyarwanda ko ari Abanyabyaha
Iyo umuntu ashaka kukugira inshishwabugufi, buri gihe agushinja ibyaha bya buri buri. Guhora ushinjwa ibyaha, bituma nta cyizere wigirira, nta bugabo wibonamo, uhora uri umunyantege nke, ukeneye uwaguhanaguraho ibyaha.
Iyo wigisha umuntu kubaho ari umuziracyaha, umubwira ibyo agomba kwirinda nk’icyaha, ariko ntiwigira umushinjabyaha imbere ye.
Iyo mitekerereze nayo ikwiye kuvaho, kuko niyo umuntu yaba umunyabyaha, nta bwo yabikora buri munsi ku buryo yajya gusenga agasaba imbabazi zidacuka.
Gushakira Imana mu gihugu kitari icye
Imyumvire n’imitekerereze iri mu nyigisho y’abanyamadini y’uko Imana ari iy’Abisirayeli kandi ko ariho bayishakira, abayoboke babo bakigishwa ko ari Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka na Yakobo. Iyo myumvire abanyamadini binjiranye ikwiye guhanagurika mu Rwanda.
Imana iba mu Rwanda by’iteka ryose kandi n’abakurambere bacu bari bayifite ibakorera ibikomeye ikabakura n’amage ntabarika, ikabaremamo ubuhangange bwatumye u Rwanda rubaho. Ese kuki tutasenga Imana y’I Rwanda ko ihari, tukambaza Imana ya Gihanga wahanze u Rwanda tukaba turuganjemo?
Imana ni imwe ku isi yose, kandi buri shyanga ryishimira kwitirirwa iyo Mana y’igihangange, ni gute twakomeza kuyitirira Isiraheli nk’aho twe nta burenganzira tuyifiteho?
Kubakira imyemerere ku muco w’Abanyarwanda
Imana iba mu muco w’abenegihugu, kuko ni wo ugaragaza uko bayemera n’ubusabane bagirana nayo.
Ntushobora kuba umuyoboke nyakuri, mu gihe udahamanya n’umuco w’Abanyarwanda. Abanyarwanda bamye babaho mu muco mwiza uzira amakemwa, bakagira n’imico mbonera iyingayinga iy’Imana, bakagira ubumana n’ubumuntu.
Mu gihe amadini arimo kurwana n’igabanuka ry’abayoboke babo bakwiye guca umuvuno wo kubakira ku muco basanze ino, bakareka kubakira ku muco bavanye iyo amadini yashingiwe. Umukatolika akaba umunyarwanda kuruta uko yaba Umunyaroma, Umwangilikani akaba Umunyarwanda aho kuba Umwongereza n’abandi
Kurema Leta mu yindi
Amadini acyinjira i Rwanda, yaremye uburyo bw’imiyoborere yivanga mu bikorwa bya Politiki, ku buryo wasangaga icyo idini ritemera Leta itagishyira mu bikorwa, Ubundi ugasanga abanyamadini baremye uburyo bw’imitegekere ihanganye na Leta, ugasanga idini ryarabaye Leta mu yindi. Amahame y’amadini ugasanga ahabanye na gahunda ngenderwaho yo kubaka u Rwanda, bigakurura guhangana gukomeye.
Ibi na byo bikwiye kuzima i Rwanda kuko birwangiriza ubusugire n’iterambere. Umunyarwanda akwiye gukomeza kubaho yumvira ubuyobozi bumutekerereza ibyiza, akirinda ibibubanganira



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!