00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikezamana kamerano n’iyobokamana karemano: Ni nde wabeshye Abanyarwanda ko batagiraga Imana?

Yanditswe na Gérard Nyirimanzi
Kuya 17 August 2025 saa 01:09
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite iby’Umuyobozi Wungirije Umukuru wa Benirage, Nyirimanzi Rwashanebo

Mbere y’umwaduko w’abakoloni n’abamisiyoneri Gatolika baje mu kwaha kwabo, na mbere y’Abayisilamu baje mbereho gato, na bo bazanye n’abacuruzi b’Abarabu mu kinyejana cya 19, Abanyarwanda bari bazi Imana.

Bayitaga “Gasani Nkuba Shyerezo”. Ni ukuvuga “Gasani” gasanisha byose na bose na twese, “Nkuba” udukubira ibyo tuzanye byose, “Shyerezo” rya byose, cyangwa ‘Uhoraho’ w’ibihe byose, uwo amadini mashya ubu yita ‘Alpha na Omega’ ari byo mu Rwanda bivuga ‘Itangiriro n’Iherezo’ ry’ibyaremwe byose.

Gihamya cy’iyo Mana mu Rwanda rwo hambere igaragarira cyane mu mazina Abanyarwanda bitaga abana babo, ndetse n’ay’imisozi, n’ibindi bigize irage ry’u Rwanda biri mu murage ufatika n’udafatika.

Mu murage ufatika hari nk’Inzu y’ibuye y’Imana ya Nyankokoma, Intebe y’ibuye ry’Imana yari ku Musozi wa Kigali, Ingoma y’Imana (ahiswe ‘Ngoma’ hose) nko mu “Byimana”, mu “Bweramana” bwa Murama, n’ahandi. Na ho ibiri mu umurage udafatika cyangwa umurage nyemvugo w’Abanyarwanda, ingero ni nyinshi.

Mu mazina bitaga abantu ni ho Abanyarwanda bagaragaza neza imyemerere yabo mu Mana kamerano.

Usanga baritaga abana babo ’Niyirema’ cyangwa ‘Haremimana’, ‘Niyigena’ cyangwa ‘Hagenimana’, ‘Niyikiza’ cyangwa ‘Hakizimana’, ‘Niyigaba’, ‘Niyigoboka’, ‘Niyongabo’, ‘Niyitegeka’, n’andi mazina menshi ayisobanura uko iri n’uko bayemera!

Habaye hari uwumva ko ayo mazina yaba yaradutse nyuma aho abamisiyoneri gatolika baziye, reka ntange ingero za kera cyane bataraza.

Tuzi nka ‘Benimana’ wa Kibogo mbere ya Gihanga, ‘Sabizeze’ (Saba-Imana-zeze) umuvandimwe wa Nyampundu na Mututsi mu itangiriro mu gihe cy’ibimanuka, ‘Bigirimana’ bya Sagashya wa Sakayumbu, n’andi.

Murumva ko nta gushidikanya ko Abanyarwanda bari bazi Imana mbere y’umwaduko w’amadini mvamahanga.

Hari n’amazina y’imisozi yo mu Rwanda yerekana ko iyo Mana yari ihari koko kandi ikorana n’Abanyarwanda. Hari ‘mu Byimana’ (ubu ni mu Karere ka Muhanga), mu ‘Bweramana’ bwa Murama (i Gitwe), i Busasamana, n’ahandi hagaragaza ko iyo Mana yahabaga cyangwa ikahataha koko (‘Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda’).

Itandukaniro ry’Imana kamerano y’Abanyarwanda ba kera n’Imana karemano yazanywe n’amadini mashya rirahari.

Icya mbere ni uko Abanyarwanda ba kera bemeraga ko ari yo bakomokaho, Abanyarwanda biyitaga Benimana cyangwa Benerugaba).

Naho ab’ubu bemera Imana ya Dawudi na Aburahamu b’Abayisilayeri! Baniyambaza abatagatifu babo (mu mazina y‘amakirisitu) aho guterekera abazimu babo ngo bagumye kwihuza cyangwa komatana n’abakurambere-muzi bakomokaho nk’uko byahoze.

Icyo amadini mvamahanga yatunyaze ni ukwanga ko twihuza n’abakurambere bacu (baturindiwemo), akaduhuza n’ababo mu mazina yabo tubatizwa! Ibyo ni ukuduhuma amaso. Ntawe uterekera abazimu b’ahandi!

Ikindi kinyuranyo kinini ni uko Umutabazi w’Abanyarwanda ba kera ari Kibogo wa mbere; na ho Umucunguzi w’ab’ubu akaba ‘Yesu/Yezu Kirisitu’ (ku Bakirisitu) cyangwa ‘Muhamadi’ (ku Bayisilamu).

Icyakora ubigenzuye neza kandi ukurikije imyaka y’abo bacunguzi usanga Kibogo ari we wa mbere mu bihe! Mu 6666. Bakaba ari we bakwigana kurusha uko yabigana! Benirage yemera ko ari Kibogo baje bigana (reincarnation).

Irindi tandukaniro rinini ni uko Imana y’i Rwanda itubamo, tukagerageza no kuba nka yo no gukora nka yo.

Ikimenyimenyi ni uko iyo Umunyarwanda afite imyitarire myiza usanga bagira bati “Kanaka ni imfura y’i Rwanda!” Byarushaho bati “ni Imana y’i Rwanda yigendera”.

Yaba afite ingeso mbi na bwo nta ndangagaciro n’imwe agira, bati “ni umubura-Gasani!” Kikaba cyari n’igitutsi kibi kurusha ibindi byose kera.

Abanyarwanda ba kera bemeraga ko Imana nyakuri ari yo abandi bakubonamo. Tubaho mu rugero rw’Imana iturimo ikaba ari na yo abandi batubonamo.

Iyo nta mana iturimo na gato, nta “Gasani gasenze ku mutima” , tuba nyine ababuragasani! Naho ufite indangagaciro zose na kirazira zacu akitwa ‘Nyagasani’!

Naho Imana y’andi madini nka Gatolika (na yo ifite amazina atatu: Imana/Mungu ‘Patiri/Data’ na ‘Mwana’(Yesu/Yezu) na ‘Roho Mutagatifu’‘(bita “ubutatu butagatifu“) ni iyo basenga ngo ibakize Sekibi (Satani)!

Imana y’Abayisilamu yo ikitwa Allah, umuhuza wayo n’abantu akaba Muhamadi. Andi madini akayita ukundi (nka Budha, Yehova, n’andi). Icyiza ni uko byageze aho abo bose bakemera kuyita ‘Imana’ mu Kinyarwanda.

Ubundi Abanyarwanda bamwe bari bamaze kuyitiranya n’ibindi bintu, bitari iby’i Rwanda (nk’iMungu).

Mu ukwanzura ikigaragara ni uko Imana y’Abanyarwanda ba kera yatumaga baba umwe kuko bayisengaga kimwe, bagaharanira no kuba nka yo bakora ibyiza, ‘iby’i Rwanda’!. Naho Imana y’ab’ubu isengwa amaharakwinshi bigatuma Abanyarwanda bacikamo ibice ndetse bakagira imyemerere (n’imyumvire n’imisengere) bitandukanye. Bityo bigatanya Abanyarwanda mu mikorere yabo.

Hari n’igihe abayarimo batanashyingiranaga nk’uko byahoze ayo madini mashya ataraza! Rero, uwavuga ko amacakubiri akomeye mu Rwanda yazanywe n’abanyamadini y’inzaduka yaba avuga ukuri. Na n’ubu niko bikimeze!

Uwanavuga ko iyo myumvire n’imikorere itandukanye yazanywe n’amadini y’inzaduka iri mu byabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyaba ahabanyije cyane n’ukuri, kuko ayo madini mashya (ubundi yose aharanira agakiza ka muntu) atabujije Jenoside gukorerwa Abatutsi; ndetse benshi mu bayikoze bakaba bari barayobotse ayo madini ku bwinshi.

Ubuyobozi bw’Abayisilamu (A.MU.R) ni bwo bwonyine bwamaganye Jenoside mu Rwanda itaranakorwa mu 1992. Ndetse bugerageza no kurwanya abashakaga kwicira Abatutsi mu misigiti yabo (nk’uw’i Mabare muri Bicumbi).

Izindi nsengero zo ahubwo zabaye ikusanyirizo n’ibagiro ry’abaziciwemo! Ndetse muri zimwe, nka Kiliziya Gatolika y’i Nyange, banagirwamo uruhare n’abaziyoboraga! Ibyo byo byanabaye mu by’ukuri agahomamunwa!

Inkuru nziza ni uko ubu iyo Mana y’i Rwanda (Gasani Nkuba Shyerezo) yigarukiye kwima u Rwanda ngo rukomeze kuba “Urumuri rwanda mu byaremwe byose” nk’uko byahoze, kugira ngo twese “twishyuke mu Rwanda umu!”

Abasizi (bazi isi ya kera) bongeraho ngo “Turakishyuka twishime, tugwabize amacumu y’abanzi ingoma zihawe imirishyo!” Na Benirage ni cyo yifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda muri ibi bihe tugezemo.

Hari abibeshya ko Imana yazanywe n'Abakoloni mu Rwanda nyamara yarahozeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages