Iyo ubareba bakina, ubona hagati yabo bafite urukundo n’ubupfura ariko kandi kuba abenshi bahura n’ibibazo bitandukanye mu muryango biturutse ku mikoro make ntibibura kubatera ishavu rimwe na rimwe. Bisaba kubaba hafi no kubibagiza iyo Si ibatera ubwigunge bakumva ko ari abantu nk’abandi.
Ni ikigo gifite amateka maremare, gikomoka ku migirire y’igisekuru cya Mutezintare Gisimba Damas wagishinze.
Umuhuzabikorwa wa gahunda ya After School kwa Gisimba, Munonozi Robinson, yasobanuye ko sekuru wa Gisimba yafashaga abantu kubona icyo kurya n’icyo kunywa ku musozi yari atuyeho ubwo mu Rwanda hari harateye inzara ya Ruzagayura.
Ibyo byatumye abana be bakurana urwo rukundo maze umuhungu we w’imfura (se wa Gisimba) azana abana mu rugo rwe abarerana n’abe.
Ati “Amaze gusaza (ahagana mu myaka ya 1980) ni bwo umwana we w’imfura, Gisimba, yakomeje iyo gahunda yatangiwe n’igisekuru cye noneho yubaka aha.”
Kwa Gisimba habaye umurengezi w’abana b’imfubyi kugeza mu 2012 ubwo Leta yashyiragaho gahunda ya “Tubarerere mu muryango” igamije kujyana abana bose mu miryango aho kuba mu bigo by’imfubyi.
Hanarokokeye abagera kuri 400 bahahungiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yaho igiko cyaragutse n’abakirererwamo bariyongera ariko ishyirwa mu bikorwa rya Tumurerere mu muryango ryatumye bigera mu 2015 nta mwana ukiharererwa.
Hahise hatangizwa gahunda yiswe “After School program” ifasha abana baturuka mu miryango itishoboye iri mu bice byegereye icyo kigo, bakiga ubukorikori, bagasubiramo amasomo, bakidagadura banigishwa indangagaciro zibafasha kugira imyitwarire ihwitse.
Bafite impano zitangaje …
Abana 250 bari hagati y’imyaka 3 na 18 ni bo bafashirizwa kwa Gisimba magingo aya. Abato batarengeje itandatu baza mu irererero (ECD), mu gihe bakuru babo baza mu isomero n’icyumba cya mudasobwa bihari basubiramo amasomo mu masaha y’umugoroba bavuye ku mashuri.
Bahakorera n’ibikorwa by’imyidagaduro mu mikino itandukanye ibafasha gusabana.
Uretse uko gusabana no kwishimana, banigishwa imyuga itandukanye ibubakamo ubushobozi bwatuma bibeshaho mu buzima bwabo buri imbere.
Uwimana Javan uhigisha umuziki yavuze ko ubu afite abana bagera muri 25 ari guha amasomo. Yemeje ko bitwara imyaka nk’itatu nibura kugira ngo babe bageze ku rwego rushimishije bakaba bacuranga umuziki wizihiye abawumva.
Kuva ayo masomo yatangira gutangwa mu 2015, hari abayarangije baragenda hafatwa abandi bacyiga ubu.
Abo nahasanze yavuze ko bamaze imyaka ibiri biga ariko wumvaga ko ibyo bakora babisobanukiwe.
Bafite itsinda (bande) ririmo abaririmba ,abavuza ingoma, abacuranga guitar n’abacuranga Piano hakaba n’abandi bafite amajwi aryoheye amatwi bafata indangururamajwi.
Uwimana yatangaje ko ubumenyi abaha ari bwa bundi bubashoboza guhangana ku isoko ry’umurimo haba mu kwigisha umuziki cyangwa kuririmba no gucuranga.
Yakomeje ati “Ntabwo turabona abadutumira mu bitaramo ariko ni byo twifuza kuko dushaka ko aba bana batera imbere cyane ko bafite icyerekezo. Dufite icyifuzo cy’uko abategura ibitaramo n’abahanzi bakwizera aba bana. Barashoboye, nta bwoko na bumwe bw’umuziki batazi gucuranga kandi abenshi bari munsi y’imyaka 15.”
“Hari ahantu henshi badutumiye nko muri Village Urugwiro, muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda no mu mahoteli amwe n’amwe.”
Ishimwe Estella umaze imyaka ine ahigisha ibyo gukora imitako afite abanyeshuri 30 kuri ubu. Bafite imyaka 10 kuzamura.
Yagize ati “Nibura mu gihe cy’umwaka ndabarekura bakajya mu bindi bikorwa, ngafata abandi. […] Icyizere [cy’uko uwize nagera hanze bizamutunga] kirahari, navuga nka 97%. Ibintu dukora bifite ubwiza bwihariye [kuko] bishobora gukurura uwo ari we wese kandi bibamo amafaranga.”
Ishimwe yavuze ko bafite imikoranire n’abanyabugeni bafasha abo bana mu rugendo shuri bakareba ibyo n’abandi bakora ndetse bakaba bakwemererwa kuhimenyereza umwuga mu gihe runaka, barushaho gutyaza ubumenyi bwabo.
Mu bana 50 bigishwa gushushanya harimo n’ab’imyaka itanu. Batangira bahabwa crayons ariko irangi ryo abarimu bariha abamaze imyaka ine biga.
Kugeza ubu batanu muri bo (bari hagati y’imyaka 14 na 18) bamaze kugera ku rwego rwiza ku buryo bakora ibishushanyo bigacuruzwa.
Abarimu bavuze ko bagorwa no kubona ibikoresho bigishirizaho, igihe kidahagije kuko baza kwiga isaha imwe bavuye ku mashuri, no kuba abo mu rwego rw’abikorera batabashyigikira.
Amafaranga make aturuka mu bikorwa byabo muri ubwo bukorikori ni yo baguramo ibindi bikoresho.
Munonozi yavuze ko abo barimu usanga akenshi badaharanira inyungu y’amafaranga kuko harimo abanyuze muri icyo Kigo baba bashaka kwitura barumuna babo ineza bagiriwe.
Yasabye ko buri wese haba uri mu bugeni, uburezi cyangwa gahunda zirengera umwana n’ufite umutima wa kimuntu bashyigikira ibikorwa nk’ibyo kwa Gisimba kuko bifasha umwana ubabaye agakira ibikomere.
Abo bana bafashwa hakoreshejwe uburyo buzwi nka “Trust based Relational Intervention [TBRI]” bwifashishwa ku bana bahuye n’ihungabana. Bubafasha kongera kwegerana nubwo ibibazo by’imibanire n’ubuzima bishobora kubatera ubwigunge no kwiheba.
Munonozi yashimangiye ko ubwo bumenyi butuma bagarura ikizere ndetse bakanakira. Bibatoza kubana neza n’ikinyabupfura aho ugaragaye mu ikosa barimusubirishamo akerekwa uko ibyo yakoze bikwiye gukorwa mu buryo bukwiye atabwiwe nabi cyangwa ngo akubitwe. Ibyo bituma akosoka vuba kandi bitanga umusaruro.
Abari barihebye bagaruye icyizere kubera gusabana n’abandi no kubona bitaweho, abari barahuye n’imirire mibi nabo baragaburirwa bongera kugira ubuzima bwiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!