Ipfunwe ry’Abanyaburayi ry’uko ntacyo bakoze ngo bahagarike Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 riracyabashengura, aho na nyuma y’aho FPR-Inkotanyi iyihagaritse, igashyiraho Leta y’ubumwe, bakoze uko bashoboye ngo bayikureho, bakomeze umugambi wabo wo kwica Abatutsi.
Ibibazo buri wese yakwibaza nyuma y’imyaka irenga 31, ni “Ni iki gitera ibi bihugu by’Abanyaburayi kurwanya u Rwanda? Birushakaho iki?” Iyo uhuje zimwe mu mpamvu usanga bamwe bafitanye ibibazo byabo bwite n’u Rwanda na RPF yakuyeho ubutegetsi bw’igitugu, ugasanga abandi bifuza ko Umunyafurika yamera nk’uko babishaka.
Ariko hari n’abandi benshi barwanya u Rwanda barimo abigize impuguke ku Rwanda nk’Umubiligi Filip Reyntjens, imiryango itegamiye kuri leta (NGOs) n’ivuga ko iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka Human Rights Watch na Amnesty International.
Hari kandi n’abandi bafitanye ubucuti n’abakoze jenoside bahunze ubutabera bw’u Rwanda nka Michela Wrong, Judi Rever n’abandi, gusa hari n’abarya ruswa mu Burayi, bakayibatiza izina ryiza rya lobingi (lobbying) yo gusebya u Rwanda mu binyamakuru na za raporo, cyane cyane bikagirwamo uruhare n’u Bubiligi bucumbikiye benshi bafite ingengabitekerezo ya jenoside n’abayikoze bibumbuye muri FDU-Inkingi, Jambo asbl, RDI n’abandi.
Aha kandi ntitwakwibagirwa abafite ipfunwe ryo gutsindwa n’Umunyafurika, kurushwa ubwenge n’Umunyafurika nk’uko RPF-Inkotanyi yagiye ibatsinda, n’ubu ikaba ikibatsinda.
Ntibitangaje ko kugeza n’uyu munsi intego y’abo tuvuze haruguru igikomeje, bashaka inzira zose bacamo zishoboka n’izidashoboka ngo basubize u Rwanda mu icuraburindi; babinyujije muri benshi biyita abanyapolitiki nka Ingabire Victoire Umuhoza nubwo uwo mushinga wabahombeye.
Ingabire yavukiye mu yahoze ari Komini Ngororero (ubu ni mu Karere ka Ngororero) mu 1968, akaba umukobwa wa Thérèse Dusabe wakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Butamwa igifungo cya burundu muri 2009 nyuma yo guhamwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu 1997, Ingabire yinjiye muri RDR, umutwe washinzwe n’Interahamwe hamwe n’abahoze muri Leta yakoze Jenoside mu Rwanda. Yabaye umuyobozi wa RDR ku Isi yose guhera mu 2000. Mu 2006, yayoboye FDU-Inkingi, ishyaka ryakomotse kuri RDR, rifite intego yo gukuraho ubutegetsi buriho no kugarura ingengabitekerezo ya Parmehutu yateguye, ishyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi.
Ingabire victoire yagarutse mu Rwanda mu 2010 ashaka kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yabajije impamvu hatibukwa n’Abahutu, byerekana imyumvire ye yo kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri. Yasuye n’imva ya Dominique Mbonyumutwa, umwe mu bashinze Parmehutu.
Umushinga wahombye
Mu mugambi mugari wo gusenya no gusubiza u Rwanda mu icuraburindi, ba mpatsibihugu n’ibihugu by’i Burayi byabaye mu icurwa ry’umugambi wo kugarura ingengabitekerezo ya Parmehutu binyuze muri Ingabire Victoire; byiyemeza kumushyigikira bikoresheje itangazamakuru ryabo ribeshya, ryirengagiza ukuri, propaganda, kuvuga ibitagenda neza gusa ku Rwanda, bikoresha imiryango byise iy’uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch n’imiryango itegamiye kuri leta.
Nyuma y’uko Ingabire ageze mu Rwanda, mu bihe bitandukanye ba mpatsibihugu bagiye bagaragaza ko bashyigikiye ibikorwa bye birimo iby’iterabwoba byari bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse bakagerageza kweza isura ye bagamije kwerekana ko ari umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta. Muri abo, hari abagiye bamusura barimo abanyamakuru, abanyapoliki mu myanya itandukanye ndetse n’abahagarariye imiryango yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu.
Mu Ukwakira 2012, abagize inama y’abadepite bagera kuri 42 bo mu Burayi batanze kandidatire ya Ingabire kugira ngo ahabwe igihembo cyitiriwe Sakharov, igihembo bivugwa ko kigamije gushimira abaharaniye ubwisanzure bw’ibitekerezo.
Ubwo i Kigali habaga inama ya 145 y’Ihuriro mpuzamahanga ry’Inteko zishinga amategeko (IPU), Ingabire yakiriye abayobora abagize inama y’abadepite bo mu Bwongereza barimo Chris Law, Kate Osamor na Baroness Frances de Souza hamwe n’abadepite bo muri Danemark barimo Fatma Øktem na Liselott Blixt ndetse n’abadepite bo mu Buholandi barimo Agnes Mulder na Joop Atsma.
Ubwo u Rwanda rwakiraga inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya Commonwealth (CHOGM), Ingabire yakiriye ikipe yari ivuye mu Bwongereza iyobowe na Chi Onwurah wari kumwe na Harriett Baldwin, Pauline Latham OBE, Jeremy Purvis, Jack David, na Nick Westcott ndetse n’umunyamakuru Jane Flanagan wa The Times. Igitangaje, aba bashyitsi bose basuraga Ingabire bakaganira ku bijyanye na politiki ye, ariko nta n’umwe muri bo wigeze ahura n’abayobozi bo mu Rwanda.
Ku ruhande rwa mpatibihugu, bafata politiki ya Ingabire ishingiye ku macakubiri n’ingengabitekerezo ya Parmehutu nko guharanira uburenganzira bwa muntu, bakanafata ko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Mbese mu mboni zabo, kuba Ingabire akorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR ntacyo bibabwiye.
Ba mpatsibihugu ntibitaye ku kuba ashinjwa ibi birego n’abasirikare bakuru bakoranye muri FDLR bemereye mu nkiko ko Ingabire yagize uruhare mu guha imbaraga umutwe wa FDLR. Kuva mu 1994, imitwe y’iterabwoba irimo na FDLR iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagabye mu Rwanda ibitero birenga 20, yica abasivili, inangiza byinshi.
Nubwo Abanyaburayi bakoze uko bashoboye bagerageza gushyigikira intekerezo za Paremehutu ngo zigaruke mu Rwanda banyuze mu nzira zitandukanye zirimo gushyigikira Ingabire, bakabyita guharanira uburenganzira bw’abatavuga rumwe na Leta, nyuma y’imyaka 31 nta wabura kuvuga ko umushinga wabo wabahombeye kuko wasanze u Rwanda rumaze kwiyubaka mu nzego zose ndetse na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” isubiza inyuma imigambi mibisha yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!