Ku yindi nshuro, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yananiwe kuzuza stade ubwo yakinaga na “Les Guépards” ya Bénin mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ni umukino wari ufite kinini uvuze, aho ku nshuro ya mbere u Rwanda rwari rugeze mu mikino ibiri ya nyuma isoza amatsinda rufite icyizere ko kujya mu Gikombe cy’Isi, kuko rwasabwaga kuyitsinda yombi, ubundi rukareba uko andi makipe bihanganye yitwara.
Gusa inzozi z’Abanyarwanda zarangiriye muri Stade Amahoro kuko igitego cyo ku munota wa 80 cyinjijwe na Tosin Aiyegun wari umaze iminota mike asimbuye, ari cyo cyabaye ikinyuranyo, gihesha Abanya-Bénin gusatira gukora amateka yo kujya mu Gikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere.
Hakozwe ubukangurambaga, abafana binjirira ubuntu ariko Stade Amahoro yanga kuzura
Hashize amezi 15 Stade Amahoro itashywe ku mugaragaro nyuma yo kuvugururwa ikongererwa ubushobozi bw’abafana yakira, aho bavuye ku bihumbi 25 bakagera ku bihumbi 45 bicaye neza.
Kuva muri Kanama 2024, usanga amakipe yakiniye imikino yayo muri Stade Amahoro akoresha imbaraga nyinshi mu gushishikariza abafana kwitabira kuko iyo baje ari benshi na yo ahakura agatubutse. Gusa biragoye ko wabona imikino itanu yaba yarujuje iyi stade mu buryo bugaragara kuva icyo gihe.
Ku mikino y’Ikipe y’Igihugu, na ho usanga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Minisiteri ya Siporo baba bakoze ibishoboka ngo bashishikarize Abanyarwanda kwitabira imikino y’Amavubi, dore ko noneho bitandukanye no mu myaka mike ishize, kuva mu 2024 u Rwanda rwajyaga gukina hari icyo ruharanira ndetse rutanga icyizere.
Muri ubu bukangurambaga, hari abavuga rikumvikana bari batoranyijwe, bafasha mu gushishikariza abafana kuzitabira umukino w’u Rwanda na Bénin kuva habura iminsi icyenda ngo umukino ube, ariko mu gihe haburaga umunsi umwe, abari bamaze kugura amatike ntibageraga ku bihumbi 18, ni uvuga 40% by’abicara muri Stade Amahoro.
Imibare yashyizwe hanze na FERWAFA mu buryo bw’ijanisha ku wa Gatatu, icyo gihe yagaragazaga ko imyanya umunani ya “Sky Box” yashize, 12 ya “Executive Seats” yashize, 347 ya “VVIP” yashize ndetse na 206 ya “Business Suites” yose yaguzwe mu gihe mu myanya 953 yo muri “VIP” iyari imaze kugurwa yari 60%.
Gusa aho nta kibazo haba hateye kuko hicara bake, ndetse ntihagaragara mu mafoto n’amashusho menshi, ahubwo imyanya myinshi ibarizwa mu myanya isanzwe ndetse mu bicara mu gice cyo hasi no hejuru, abari baguze amatike bari mbarwa.
FERWAFA yagaragaje ko amatike yo muri “Regular Lower” [igice cyose hasi] yari yaguzwe yanganaga na 50%. Ubusanzwe iki gice kigira imyanya 17.424, bivuze ko abagera ku 8.712 ari bo bari baguze amatike.
Ni mu gihe abari baguze amatike muri “Regular Upper” [igice cyo hejuru], banganaga na 30%. Ubusanzwe iki gice ni cyo kinini muri Stade Amahoro kuko cyicaramo abantu 26.050, bivuze ko abari bamaze kuhagura amatike ari 7.815.
Ibiciro byari byashyizweho muri ibi bice byombi byari ibisanzwe abenshi mu banyamupira bigondera kuko itike yaguraga 2000 Frw.
Kubona ko abafana baguze amatike ari bake kandi umukino wegereje, byatumye hashyirwaho umuvuno umaze kumenyerwa i Nyarugenge, ariko noneho unyuzwa mu bundi buryo, amakipe asabwa kubwira abakunzi bayo ko yabaguriye amatike.
Ni bwo Rayon Sports yamenyesheje abakunzi bayo ko hari amatike 7000 yaguze ku mukino w’Amavubi na Bénin, APR FC ibinyujije mu gikari ibwira abakunzi bayo ko hari amatike ibihumbi 11 naho Rwanda Premier League itangaza ko hari amatike 2000 abafana bemerewe.
Ubwo hari hashize iminota 23 umukino utangiye, FERWAFA ibona ko ibyakozwe byose na bwo bitageze ku ntego kuko nta bafana ibihumbi 30 bari muri Stade Amahoro, yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ihamagarira abandi bafana ibihumbi 10 bari hafi kwitabira, bakoroherezwa kwinjira.
Iti “Mu rwego rwo gukomeza gufana no gutera ingabo mu bitugu Amavubi arimo gukina na Bénin, FERWAFA yishimiye kumenyesha abafana ibihumbi 10.000 bifuza gufana ikipe yabo, ko baza kuri Stade Amahoro, bagafashwa kwinjira, bakoresheje iyi miryango: 1. ZIGAMA CSS, 2. Ahahoze polisi ugana kwa Rwahama, 3. Kuri ADEPR hafi na BK Arena. Twese inyuma y’Amavubi.”
TWESE INYUMA Y’AMAVUBI#RWABEN#WCQ2026
🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼 pic.twitter.com/02H9l4GrLE
— Rwanda FA (@FERWAFA) October 10, 2025
Na byo ntacyo byatanze kuko nta mpinduka zigaragara zabayeho ndetse kugeza mu minota ya nyuma Stade Amahoro ntiyigeze yuzura.
Ni Abanyarwanda bahuzwe umupira cyangwa ubukangurambaga bukorwa nabi?
Kutuzuza Stade Amahoro n’izindi zirimo Kigali Pelé Stadium yakira abantu 7000 si ikibazo cy’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ gusa kuko na APR FC bikunze kuyibaho, ndetse na Rayon Sports byitwa ko ifite abafana benshi. Si izo gusa kuko n’amakipe yo mu Ntara atajya yuzuza stade akiniraho.
Ubusanzwe, ubukangurambaga bwa mbere bwakabaye umusaruro w’ikipe ukururira umukunzi wayo cyangwa Umunyarwanda kujya kuyireba afite icyizere ndetse atewe ishema na yo.
Mu gihe ibi byaba biri ku murongo, si ngombwa ko havuzwa ingoma ngo abantu bibukiranye ko umukino uhari ndetse ari ngombwa ko bajya kuwureba, nubwo na byo ari ngombwa.
Ikindi kigaragara, ndetse bamwe barenza ingohe, ni uburyo ubwo bukangurambaga bukorwamo ndetse n’ababukora. Hari abirukira kureba imibare y’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, bakiyibagiza ko siporo igira ururimi rwayo.
Ntabwo uribubyumve cyangwa ngo ubisobanukirwe niba udasanzwe ubizi, ariko uzabaze neza uzabimenya, siporo igira ururimi rwayo. Ntabwo ari aba-sportifs benshi bakurikira buri munyamuziki cyangwa umunyarwenya, nubwo no ku rundi ruhande byaba uko. Iyo bibayeho, bakurikira bamwe b’ibyamamare kurenza abandi. Ese ni bo bifashishwa?
Gusa na none si ngombwa ko babikora kuko bahawe ikiraka mu gihe ari Ikipe y’Igihugu igiye gukina. Ariko na none mu isi y’inyungu, mu bintu byashyizwemo ingengo y’imari, buri wese akora ibyo yumva bimufitiye akamaro.
Icya gatatu, abashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda bamaze kuwushyira ahantu bizagorana kuwukura, cyane mu bijyanye no guhamagarira abafana kujya ku kibuga.
Kuva ku munsi wa mbere hatangazwa ibiciro by’umukino w’u Rwanda na Bénin, hari abatangiye kuvuga ko nta kabuza abafana bazinjirira ubundi, kandi ibyo niba byari ugutomboza, baratsinze.
Nko ku wa 2 Ukwakira 2025, hari uwagize ati “Mudutegurire bisi z’ubuntu, ubundi tuzaze dufane Ivubi. Sinakongera kwishyuraaa ngo bizarangera ntinjiye nk’uko byagenze ubushize.”
Mudutegurire Bus zubuntu ubundi tuzaze dufane Ivubi 🤣🤣🤣🤣 Sinakongera kwishyuraaa ngo bizarangera ntinjiye nkuko byagenze Ubushize
— Blue Moon 🩵 (@MbonezaNga40115) October 2, 2025
Si uwo gusa kuko hari n’undi wagize uti “Mutubwire site zizahagurukiraho amabisi n’ubundi ni byo mwatumenyereje.”
Mutubwire site zizahagurukiraho ama bus nubundi nibyo mwatumenyereje
— bahati (@bahati737270) October 2, 2025
Gusa kuri iyi nshuro, izo bisi ntabwo zari zihari nk’uko byari byagenze ku mukino wa Nigeria muri Werurwe.
Ukurikije aho bigeze, biragoye ko no ku mukino utaha Amavubi azakira hari umufana uzagura itike mbere kandi azi ko nyuma hazatangazwa ko hari ikipe cyangwa umufatanyabikorwa waguriye abantu amatike ngo bajye ku mukino. Ibyo bizakemuka gute?
Niba gutinda gutangaza ko abafana bazinjirira ubuntu biri mu byatumye Stade Amahoro ituzura ku mukino wa Bénin, ubutaha nibitangazwa kare, hazagenderwa kuki hamenyekana abafana ibihumbi 45 bajya muri Stade Amahoro?



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!