Mu minsi umunani itazibagirana, uwitwa ko akunda igare muri iyi si yerekeje amaso kuri Kigali Yacu. Mu mateka yayo arenga imyaka ijana, Shampiyona y’Isi y’Amagare yari itarakandagizwa ku mugabane wa Afurika, yari irimo kubera iwacu. Imihanda ya Kigali yari yabaye ikibuga cyo gukiniramo, maze imisozi yacu ihinduka Sitade, hanyuma abatuye Kigali dususurutsa abitabiriye Shampiyona mu buryo bwacu butangaje; ibintu byasize amarangamutima akomeye ku bateguye, abakinnyi n’abashyitsi, tutirengagije amamiliyoni menshi y’abantu bakurikiraga iyi Shampiyona ku mbuga nkoranyambaga na za televiziyo mpuzamahanga.
Uhereye ku munsi wa mbere Shampiyona itangirizwa muri BK Arena, ukerekeza ku muzenguruko wa Tapis y’icyatsi kuri Golf, ubwiza bwa Nyanza ya Kicukiro, ugakomereza ku muhanda w’amabuye uzamuka Kimihurura, ukerekeza ahari hategerejwe cyane Kwa Mutwe (“Mur de Kigali”), udasimbutse Karama ka Norvege, i Nyamirambo Kitabi na Nyabugogo yubatse izina mu gufana igare, cyangwa ngo wirengagize ibyishimo by’abantu benshi cyane babaga bateraniye aho abakinnyi barangiriza umukino kuri Kigali Convention Centre, n’ahandi hose, igare ryari ryahumuye kandi ryari riryoshye koko! Amabendera twazamuye, umurishyo w’ingoma twavugije, imbyino, imihamirizo, Abanyakigali twerekanye gufana igare bidasanzwe, kandi byuzuye indangangaciro z’umuco wacu. Nuko twerekana ko igare atari umukino gusa, ahubwo ko muri Kigali ari iwabo waryo, iwabo w’ubumwe, ishema, no kudaheranwa.
Nta na rimwe nzibagirwa igihe isiganwa ryari rigeze Nyabugogo, maze abanyamakuru basobanuraga umukino bagatungurwa n’ubwinshi bw’abafana, bafana n’umurava kandi bafana byuzuye kubahiriza amabwiriza. Ni uko baracecekaaa. Hashize iminota mike bibuka ko bafite akazi ko kuvuga ibyo babona, maze bati: “Wow.” Nyuma, ubwo twasomaga ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bwinshi bwagarukaga ku kintu kimwe: “Ni abantu beza, bahora baseka. Igihugu cyabo kirashimishije cyane ku buryo kitanasa nk’igihugu cya Afurika!” Ariko reka tubitsindagire. Hano ni i Kigali, mu Rwanda, muri Afurika. Afurika na yo isa neza, kandi Afurika na yo ishoboye gukora ibintu by’indashyikirwa.
Ntabwo twasubiza amaso inyuma, tureba uburyo twahacanye umucyo, ngo ntidushimire Umutoza w’Ikirenga, Umukuru w’Igihugu cyacu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Ibyabonwe n’isi ntabwo ari impanuka, ahubwo ni imbuto z’icyerekezo cyahinduye u Rwanda yahaye Igihugu cyacu, ibyatugejeje kuri uru rwego rwo kwakira ibirori bikomeye ku rwego rw’isi mu buryo buteye ishema kandi bwuje ubuhanga. Ubuyobozi bwiza, icyerekezo gihamye, kwiyemeza, kubazwa inshingano, n’abaturage bajyanamo n’ubuyobozi, ni byo byateretse Kigali mu ruhando mpuzamahanga.
Iyi Shampiyona yari irenze kuba isiganwa. Ni inkuru yabariwe isi yose, inkuru y’amateka y’Igihugu cyacu, inkuru yerekana aho twavuye n’aho tugeze, igisobanuro cy’ibisabwa kugira ngo ubone Umujyi nka Kigali ucyeye, utekanye, utuwe n’abaturage banezerewe, n’uburyo bishoboka ko Afurika na yo yakora iby’indashyikirwa andi mahanga akora. Umukino abakinnyi batweretse, ubwiza bw’urw’imisozi igihumbi, n’abafana badatezuka, nta gushidikanya ko ari ibintu bitazigera byibagirana mu mateka ya siporo y’amagare ku isi.
Twese hamwe muri Kigali Yacu, dukomeze kubungabunga ubu bwiza bw’Umujyi wacu. Isuku dukomeze kuyishyiramo imbaraga zacu zose, kandi tuyigire hose, dukomeze gutera ibiti byinshi kurushaho kandi tubibungabunge bikure, dukomeze kurwanya ikintu cyose cyahungabanya umwuka mwiza duhumeka, maze ubuyobozi tubuharire gukomeza kutuzanira ibyiza nk’ibi. Nta gushidikanya, abana bacu bakunda igare babonye ikibashishikariza gukomeza kurikunda no guharanira kuzaba abakinnyi b’indashyikirwa, haba mu igare, mu yindi mikino, no mu bundi buzima; dukomeza gushyira hamwe mu rugendo rwo kubaka Kigali Yacu n’u Rwanda rwacu, tukaruhindura uko turwifuza.
Dutewe ishema n’uburyo buri munyakigali yitwaye muri iyi Shampiyona, kandi imihigo irakomeje. Mwarakoze cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!