Uretse ubwinshi bw’ibitego byatunguye benshi, amagambo yatangajwe n’uwari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Nyinawumuntu Grâce, avuga ko abakinnyi be bagize ubwoba ubwo babonaga aba Ghana kubera ko bateye nk’abagabo, ari muyarikoroje.
Icyo gihe yagize ati “Bafite ba bakobwa bajya kumera nk’abagabo, bityo abana bagize ubwoba bakibabona ubwo bari bagiye kwishyushya, ngerageza kubaganiriza ariko bakigera mu kibuga bagize igihunga badutsinda ibitego bibiri.”
Ni amagambo yakangaranyije imbuga nkorambaga, bamwe bavuga ko ari imvugo idakwiye abandi bati ni ko kuri.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 23 Nzeri 2023, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA ryasohoye itangazo ryitandukanya n’ibyatangajwe n’Umutoza Nyinawumuntu, bavuga ko bihabanye n’indangagaciro n’amahame ya FERWAFA. Ryaboneyeho gukangurira abanyamuryango baryo kwirinda imyitwarire n’izi mvugo ’zitavuga ukuri’, zidafite ishingiro kandi zitarimo ubunyamwuga.
Bityo biviramo uyu mutoza kwirukanwa mu gihe iyi kipe ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura uzabera muri Ghana tariki 26 Nzeri 2023.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uretse kutishimira imvugo Nyinawumuntu yakoresheje ku bakinnyi ba Ghana, indi mpamvu yatumye uyu mutoza yirukanwa ni uko yatanze inama yo gushaka umutoza uhoraho w’ikipe y’Igihugu, akaba yarabivuze asa n’unenga ko ababikora ubu baba bahawe ibiraka by’imikino.
Icyo gihe yagize ati “Dufite ikibazo gikomeye kuko amasezerano yacu ni ikiraka. Inama natanga ni ugushyiraho umutoza uhoraho ukurikirana abakinnyi bose na shampiyona ku buryo umupira wacu udakurira mu Ikipe y’Igihugu ahubwo bibera mu makipe.”
Ese umutoza ni we kibazo?
Ukurikije impamvu ya mbere Nyinawumuntu yirukaniwe ari yo kuvuga amagambo yiswe ahabanye n’indangagaciro n’amahame ya FERWAFA, usanga yuzuye politiki cyane kurusha siporo.
Mu by’ukuri, kuvuga ko abakinnyi bagaragara nk’abafite imisemburo myinshi ya kigabo birasanzwe cyane ko hari n’abakinnyi babizwiho ku rwego rw’Isi nk’Umunya-Zambia, Barbra Banda, Umunya-Suède Nilla Fischer ndetse n’abandi basanzwe bateza impaka nyinshi.
Indi mpamvu yatumye Nyinawumuntu ahagarikwa ni umusaruro nkene wagaragaye ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yatsindwaga n’iya Ghana ibitego 7-0.
Aha wakibaza niba mbere yo gusaba umutoza umusaruro mwiza aba yahawe ibikenerwa kugira ngo koko abashe gutanga uwo musaruro.
Mbere na mbere, uyu mukino wari ya maboko atareshya ataramukanya uretse kwizera ya mvugo ko umupira widunda. Ikipe y’Igihugu ya Ghana iri ku mwanya wa gatanu muri Afurika ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, rwasohotse muri Kanama 2023.
Iyi kipe kandi imaze kwitabira Igikombe cy’Isi inshuro eshatu (1999, 2003 na 2007). Muri ibi bihe, Ghana yagiye guhura n’u Rwanda imaze imikino itanu itsinda kandi itinjizwa igitego.
Ni mu gihe, u Rwanda bari bagiye guhura, abakinnyi barwo baheruka muri Shampiyona muri Mata, bagahabwa ibyumweru bibiri byo kwitegura. Gusa, muri Nyakanga bari bakinnye na Uganda mu gushaka itike y’Imikino Olempike ya Paris 2024, basezererwa na Uganda.
Muri icyo gihe cy’amezi atanu abakinnyi badakina, umutoza Nyinawumuntu yavuze ko igihe yahawe cyo guteguramo iyi kipe ari gito cyane bityo bigoye kugityarizamo ikipe.
Yakomeje avuga ko usanga igihe kinini mu gutegura ikipe kigendera mu kwigisha abakinnyi iby’ibanze.
Ati “Baza (abakinnyi) badaheruka gukora aho usanga barabyibushye, umupira wabo warasubiye inyuma. Ubundi mu byumweru bibiri duhabwa tuba tugomba gukora ku gice cy’amayeri ariko ubona abakinnyi baje tekinike iri hasi, imbaraga ziri hasi bityo ukabona bigoye kubikora mu cyumweru kimwe.”
Biragoye kugira icyo witega ku munyeshuri udafite umwarimu. Ibi ni ko bimeze kuri iyi kipe y’Igihugu ndetse n’izindi zitandukanye.
Birumvikana ko umutoza w’ikiraka aba areba iby’uwo mukino yahawe nyuma akisubirira mu kazi gasanzwe kamutunze. Ibi bigira ingaruka mu ihamagarwa ry’abakinnyi kuko usanga akenshi yitabaza abo aheruka bameze neza nyamara rimwe na rimwe muri icyo gihe batagihagaze neza.
Ibi biterwa no kuba nta mwanya agira wo gukurikirana shampiyona bihoraho kugira ngo abe yahamagara abakinnyi bahagaze neza muri icyo gihe.
Ikindi kibazo gikomeye kiri mu mupira w’abagore, abakinnyi benshi ni kimeza kuko biragoye kubona aho yaturutse mu makipe y’abakiri bato yigishwa umupira.
Kutagira uburyo buhamye bwo gushaka impano z’abato ngo zitegurwe kare biri mu bishegesha cyane uyu mukino kandi nyamara usanga ibikenerwa byose bihari nk’ubushobozi kuko FIFA igenera buri federasiyo amafaranga menshi yo kwifashisha mu mupira w’abagore ndetse n’ibikorwaremezo bikaba bihari.
Ukurikije ibi byose biragoye kugira icyo wakwitega kuri iyo kipe cyangwa ku mutoza nubwo ari we buri gihe uzira ibitagenze neza nyamara ntacyo yahawe.
Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite by’Umwanditsi Musangwa Arthur



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!