Mbere ya COVID-19 twaganiraga umupira wo mu kibuga ndetse n’abafana baritabiraga, Rayon Sports igera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, APR FC igifite inkingi za mwamba kandi zigizwe n’abanegihugu gusa, Mukura VS, AS Kigali na Police FC zerekana ubushobozi bwazo mu guhangana n’ibigugu.
Nta watinya kuvuga ko nyuma ya COVID-19 byinshi byahindutse muri ruhago y’u Rwanda, ubushobozi ku makipe bwaragabanutse ndetse bwagaragariye mu igurwa ry’abakinnyi batari bafite amazina nk’aya mbere, umusaruro utangira kugabanuka, amakipe yacu ntiyongera kugera kure mu marushanwa mpuzamahanga.
Uko iminsi yagiye yicuma, umupira wacu wagiye wimukira mu magambo kurusha mu kibuga aho usanga bamwe mu bayobora amakipe baba bahanganye ku maradiyo.
Kuba wakwivuga ibigwi mu rugamba ngo utere ubwoba uwo muhanganye si ikibazo ndetse biri no mu muco w’Abanyarwanda, ikibazo ni uko usanga hari igihe birenga umupira bigafata ubuzima bwite bwabo akenshi nta n’icyo bimariye abafana.
Kuri bamwe, birasa n’ibyabaye umuvuno wo gukurura abafana kuko bazi ko hatabayeho kugira ikibashitura, bigoye kubona abaza ku kibuga bitewe n’uko nta mupira ushimishije cyangwa amazina akomeye baba biteze mu kibuga.
Itangazamakuru rya siporo na ryo ryinjijwe muri uyu mukino mushya aho usanga risabwa guha umwanya abayobozi b’amakipe, abafana cyangwa ababahagarariye kugira ngo bakangurire abandi kujya ku kibuga.
Ubu bwoko bushya bwa ruhago, ubundi bwadukanywe Gasogi United nyuma yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu 2019. Ubwo iyi kipe yari igiye guhura na Kiyovu Sports, Umuyobozi wayo, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko Urubambyingwe ruzakaranga Urucaca bakarurisha ifarini.
Yagize ati "Ibintu bizaba kuri Kiyovu ni agahomamunwa, dufite umujinya kuko ibyatubayeho i Huye igomba kubyishyura, tuzayikaranga tuyirishe ifarini. Najyaga numva ko Kiyovu yahoze ari ikipe ikomeye ariko ubu ntabwo ari ikipe igikomeye. Najyaga numva ngo Kiyovu igira abafana,ubu tugiye gukina n’ikipe iri mu Cyiciro cya Kabiri kuko sinzi uko yageze mu cya Mbere.”
Nyuma y’imnsi ibiri gusa KNC avuze ibi, Umuyobozi w’Abafana ba Kiyovu Sports, Minani Hemed, yamusubije agereranya Gasogi United n’imbeba yanyoye Viagara.
Ati “Umuyobozi wa Gasogi United, KNC ndamukunda cyane rwose. Mugereranya n’imbeba yo muri RDC yanyoye Viagra (umuti utera imbaraga abagabo). Iyi mbeba y’i Goma yarawunyoye irangije ihagarara hejuru y’umwobo iravuga ngo Nyirahuku ziri he ngo zize nzitere inda? Nyirahuku ya mbere yahise iyimira.”
Ni amagambo ku ruhande rumwe akuririra abafana kuza kuri Stade kureba umukino ariko akenshi bataha bijujuta kubera ireme riri hasi ugereranyije n’ukuntu uba wakabirijwe.
Kugeza ubu bimaze kumenyerwa ko umukino uhuza Gasogi United na Kiyovu Sports utaba woroshye. Gukomera kwawo ntigushingiye ahanini ku bakinnyi b’ibitangaza cyangwa abatoza badasanzwe ahubwo ni amagambo y’abayobozi b’aya makipe buri gihe awubanziriza.
Muri Mutarama uyu mwaka, na bwo mbere y’uko aya makipe yombi, Mvukiyehe Juvénal wayoboraga Kiyovu Sports, yavugiye kuri Fine FM ko igihe cyo gutsindwa na Gasogi United cyarangiye, ariko akoresheje ijambo rikakaye.
Ati “Hari igihe umwana avuka agasanga se asinziriye, atamureba ahubwo areba indi mishinga afite, ariko agakomeza kumusiga amazirantoki akamwanduza.”
Hari byinshi bitakabaye bivugwa ahubwo amakipe akiyubaka akatwereka umukino mwiza, cyane ko aho abafana bitabira kuri stade zitandukanye atari uko haba havuzwe amagambo menshi cyane.
Nubwo wenda bishobora kwitwa gushyenga kw’abanyamupira bashobora kugira aho bahurira nyuma bakaganira ku byabaye ariko hari igihe wumva amagambo y’umuntu ukibaza impamvu yayo.
Urugero ni uburyo KNC aheruka gusubiza Ndorimana Jean François Régis “Général” uyobora Umuryango Kiyovu Sports, asa n’umwibasira ko batanganya ubushobozi, ubwo undi yari amaze kuvuga ko umusifuzi Urucaca mu mukino ikipe zombi zanganyijemo igitego 1-1 muri Nzeri.
Ati “Général nyubaha. Dutanga amafaranga si ukuza kuvuga amagambo gusa. Uyu mugabo witwa Général ushaka gukora Coup d’état, nta ntwaro, nta n’abasirikare, yatunga Kiyovu ukwezi?”
“Maze gushyira arenga miliyari muri uyu mupira w’u Rwanda. Nungutse iki? Nashaka [Général] azabare ayo yahaye [yaguriyemo] bombo abakinnyi, nta miliyoni 10 Frw zagera. Harya ngo ntanyemera? Nta n’ikipe y’Akagari we [Ndorimana Général uyobora Kiyovu Sports] yatunga.”
Kuri Perezida w’ikipe mugenzi wawe, aha hagaragaramo kubahukana no guteza intambara zitari ngombwa, aho amafaranga atunga ikipe nta witaye ku kumenya aho ava cyangwa se uyoboye ikipe ibyo atunze n’uko yabibonye.
Ntekereza ko Abanyarwanda bakeneye kubona amakipe ayobowe neza, umukino mwiza urangwa no guhangana muri shampiyona no kugera kure mu marushanwa nyafurika.
Bwarakeye, umwera ukwira hose
Ibyatangiye ari Gasogi United gusa, yewe bigafata indi ntera yahuye na Kiyovu Sports, byarangiye bibaye umuco no mu bayobozi b’andi makipe.
Ubwo Kiyovu Sports yari imaze gutsinda Musanze FC mu mpera za Shampiyona ya 2022/23, uwari Umuyobozi w’Urucaca, Mvukiyehe Juvénal, aganira n’abanyamakuru yatanze ubutumwa yari ageneye Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ‘Trump’, amuninura ko acuruza urwagwa.
Yagize ati ”Mumumpere [Trump] ubwo butumwa, iryo tandukaniro na we gira aho ubihuriza, urwagwa na lisansi ubihuze koko.”
Ibi byateye umujinya Trump bituma afasha Sunrise FC imutsindira Kiyovu Sports ya Juvénal ku Munsi wa 29 wa Shampiyona, iyibuza igikombe cya Shampiyona gutyo.
Kuri ubu, buri kipe ifite umukino ishaka kwinjizaho amafaranga, yisunga abayiha umwanya kugira ngo itangaze amagambo akururira abafana kwitabira ku kibuga.
Umupira w’amagambo wabaye nk’ubuhungiro nyuma yo gusubira inyuma mu kibuga haba mu Ikipe y’Igihugu ndetse n’amakipe. Mu gihe twitwaraga neza nta magambo yavugwaga ndetse nta n’uwahamagariraga abafana kuza ku kibuga kuko babaga bazi icyo bagiye kureba.
Nubwo bimeze gutyo, nyuma y’uko umubare w’abanyamabanga bakina mu Rwanda wongerewe, bakaba kuri batanu bakaba batandatu, hari ibimenyetso ko ushobora kongera kuzahuka mu kibuga.
Ibi bigaragazwa n’ihangana muri Shampiyona aho amakipe ya Musanze FC n’Amagaju FC ari mu ahagaze neza mu mikino irindwi imaze gukinwa ndetse na APR FC, Police FC na Marines FC zikaba zaravuye ku gukinisha abenegihugu gusa, zigasubira ku banyamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!