00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusesabagina yaba yarabonyemo Bad Rama ’ikigoryi cyamugirira akamaro’?

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 25 June 2026 saa 02:59
Yasuwe :

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe cyane no kubona ifoto igaragaza Paul Rusesabagina na Mupende Ramadhan wiyise Bad Rama bari kumwe. Ni ifoto yasakaye ku wa 18 Kamena 2026, nyuma y’uko abo bombi bahura.

Amakuru avuga ko Bad Rama na Rusesabagina bashobora kuba barahuriye mu rugo rwa Rusesabagina i San Antonio muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yo guhura, Bad Rama yihutiye ku mbunga nkoranyambaga ze ashimagiza Rusasabagina, amwita “intwari”.

Mu mitwe y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, haracyarimo ishusho ya Rusesabagina nk’Umugaba w’Ikirenga wa FLN, umutwe w’iterabwoba wagabye ibitero mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu bigahitana inzirakarengane z’abasivile barenga 10. Aho hari mu 2018 no mu 2019.

Rusesabagina yarekuwe muri Werurwe 2023 ku mbabazi za Perezida, nyuma yo kumwandikira atakamba, amusezeranya ko atazasubira mu bikorwa bya politike no guhungabanya umutekano w’u Rwanda ukundi.

Yafunguwe amaze kimwe cya 10 cy’igihano cy’imyaka 25 y’igifungo yari yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba.

Ka kabaye icwende, Rusesabagina yacecetseho amezi make nyuma yo gusubira muri Amerika, bamwe bagira ngo ari kubahiriza ibyo yasezeranye asaba imbabazi.

Nyamara we yari arimo yiyondora ngo abone imbaraga zihagije asubire mu bikorwa bihungabanya u Rwanda. Budakeye kabiri, yasubiye gutanga imbwirwaruhame mu makoraniro no ku mizindaro y’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Mu by’ukuri usibye gusaza yanduranya gusa, nta mpamvu afite ashobora gutanga yumvikanisha igituma ashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kugeza aho akusanya amafaranga yo gutera inkunga imitwe nka FLN na FDLR yica inzirakarengane z’abasivile haba mu Rwanda no mu Karere.

Niba ari na Leta atemeranya na yo, umuturage w’i Nyabimata kumwica bituma ivaho? Umwana uvuye i Rusizi agiye i Kigali, kumutwikira muri bisi ni politiki cyangwa ni iterabwoba?

Ku Isi yose nta na hamwe urwanya ubutegetsi yica abasivile. Ibyihebe bitagira icyo bihomba n’icyo birengera ni byo byonyine bikora uko. Iherezo ryabyo riba kuraswa cyangwa bigafungwa.

Rusesabagina ni umwe buri byo. Imikorere y’imitwe igendera ku mabwiriza ye ntaho itaniye n’iya Boko Haram, al Qaeda, ADF, cyangwa ISIS. Ni ugutera ubwoba abasivile.

Nyuma yo kubona ko akomeje kubura abamujya inyuma ngo yumve akomeye, haba no mu basanzwe biyita ko barwanya Leta y’u Rwanda bigize impunzi ngo bahabwe ubuturo ishyanga, Rusesabagina yaricaye atekereza uwamujya inyuma akanamufasha kwigarurira urubyiruko kuko ari rwo atekereza ko azavuga “cishwa aha” rukahaca.

Nk’umuntu wabaye mu myidagaduro akamenyana n’abakiri bato benshi, Bad Rama ni we "kigoryi cy’ingirakamaro" mu mboni Rusesabagina.

Hasigaye kwibaza niba iyo “misiyo” Rusesabagina ashakira Bad Rama azayigeraho, cyane ko bamwe mu bagize umuryango n’abahoze ari inshuti ze bamaze kwitandukanya na we bamubwira ko yarenze umurongo utukura, nyuma yo gukora ibiganiro by’uruhererekane bisebya abayobozi b’Igihugu.

Bigitangira haketswe ko yabikoreshejwe n’ibiyobyabwenge cyangwe uburwayi bwo mu mutwe, nyamara byagaragaye ko ibyo akora abizi kandi abishaka, ahubwo ari ya nda yasumbye indagu nyuma yo gukena.

Muri Werurwe 2026, murumuna wa Bad Rama witwa Safi Eric yagize ati “Sinzi ababigushyizemo ibyo bagusobanuriye, nibishaka bibe ibiyobyabwenge, bibe ibyo ari byo byose, nshaka kukubwira ngo cira birarura kuko warenze umurongo.”

Muri uko kwezi ni na bwo Bad Rama yakumiriwe mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Mata 2026, Marina na we yamuhaye gasopo ubwo yamwitaga “umukobwa we”, amwibutsa ko ntaho bagihuriye ku buryo yavanga izina rye mu murongo mubi yahisemo w’ibikorwa byo guharabika u Rwanda anibasira abayobozi barwo.

Ese umushinga wa Rusesabagina uzera imbuto? Cyangwa azaba wa mutindi ritava aho yanitse? Bad Rama se we azabona ibigoryi nkawe bingahe, byemera kuba ibikoresho mu bikorwa by’iterabwoba?

Imbabazi Rusesabagina yahawe zajyanishijwe n’ihame ry’uko niyongera kwijandika mu bikorwa by’iterabwoba zizakurwaho agakora igihano cy’imyaka 22 n’igice yari asigaje. Abishatse hari andi masaziro meza yagira atagiye kongera ubucucike i Mageragere.

Nubwo Bad Rama yakennye, afite amaboko yashaka ibindi atagombye kwivuruguta mu isayo y’abacura imigambi yo kumena amaraso y’Abanyarwanda. Arabizi ko ntawifuriza u Rwanda ikibi ngo bimugwe neza, kandi ishyanga ntihasimbura gakondo ye.

Ese umunsi baguhambirije nk’abandi banyabyaha bose bihisha muri Amerika? Ujya ubitekerezaho? Ariko ngo Leta ni umubyeyi. Gusa wazibukira kuko abagukoresha ntacyo bahomba n’ubundi barashaje.

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi, umaze igihe kinini akurikirana ibikorwa bya Paul Rusesabagina

Rusesabagina yabonye ikindi gikoresho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages