00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuganura: Nimuze tuganire, dusangire tuganure, dutarame twishime

Yanditswe na Ganza K. Bertin
Kuya 31 July 2025 saa 09:36
Yasuwe :

Mukomeze Muze,
Mwinjire Tubature,
Mwicare Tubakire,
Tuganire Tuganure.

Nk’uko Bisanzwe,
Mu Muco Twarazwe,
Iyo Umwaka Ushize,
Twishimira Ibyeze.

Umwaka Ukirangira,
Tuba Tuwushimira,
Uwo Tugitangira,
Na wo Tuwusabira.

Turahura Tukaganira,
Tugasabana Tugasangira,
Turatarama Tukishima,
Tukanashima Rurema Nyirubuzima.

Tureba Inyuma Tukisuzuma,
Ibyagenze Neza Tukabishima,
Ahabuze Imbaraga Tugahiga,
Kuzongera Tukahahindura.

Dutangirana Mva Rugamba,
Tugasozanya Njya Rugamba,
Tugacinya Akadiho,
Tukishimira Ibyagezweho.

Duhigira Kubirinda,
No Gukora Bikanda,
Twese Nk’abanyarwanda,
Bene Kanyarwanda.

Yoooh, Dore Ntuza w’ibunaka,
Utarahinduka Ararunguruka.
Iyambure Abagushuka,
Uze Udusanga Nta Gihunga.

Egera Hino Tuganire,
Ibitekerezo Bibi Ubihindure,
Umutima Wawe Uwuruhure,
N’ubuzima Bwawe Ubutabare.

Sezerera Urwo Urwango,
Usubire Ku Murongo,
Ugaruke Mu Muryango,
Ukomere Ku Gihango.

Ubu U Rwanda Rurakataje,
Ruratuje Bitangaje,
Ruratatse Bishimishije,
Ni Rwiza Bihebuje.

Twariyunze Birakunda,
Turiga Tugatsinda,
Ubu Turimo n’Abahanga,
Bayoboye Mu Ikoranabuhanga.

Mu Rwanda Ni Amahoro,
Hagarutse Itorero,
Buri Wese Atozwa Indangagaciro,
Twihesha Icyubahiro.

Turasurwa Tukakira,
Bakanezerwa Bakarara,
Bugacya Bagasubira,
Bamwe Bakanatura.

Turahinga Tugatera,
Bikamera Tukuhira,
Bigakura Tukabagara,
Bikera Tugasarura.

Umunyarwanda Agira Gahunda,
Dukora N’umuganda,
U Rwanda Ruzira Umwanda,
Twiyemeje Kururinda.

Abana Bararerwa,
Abarwayi Baravurwa,
Abatishoboye Barashyigikirwa,
Abakosheje Bagakosorwa.

Uwiga Yimuka,
Akanahitamo Icyo Ashaka,
Hatagendewe Ku ho Avuka,
Twahinduye Amateka.

Ubumwe Turabwimika,
Umurimo Turawuyoboka,
Igihugu Tucyubaka,
Twese Dufite Ishyaka.

N’ababa Mu Mahanga,
Bagenda Nta Gihunga,
Bemye Bashize Amanga,
Nka Bene Gihanga.

Baravoma Bakuzuza,
Barakora Bakinjiza,
Barahaha Bagapakira,
Bakazana Tugasangira.

Umuturage Ari Ku Isonga,
Ubufatanye Buraturanga,
Turatarama Bigatinda,
Twashize Agahinda.

Yewe, Ndabona Amasaha Agenda,
Ngaho Reka Mbe Ngiye,
Gusa Ubutumwa Nguhaye,
Ubukoreshe Igikwiye.

Kandi Wibuke Abo Wasize,
Uzirikane Aho Wabasize,
Uzabashake Ubakize,
Na bo Bagere Aho Ugeze.

Ganza K. Bertin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages