Nyamara hari ibintu by’ibanze bikenerwa kandi bigomba kubanza kuboneka kugira ngo ireme mu burezi rigerweho uko byifuzwa. N’ubundi ntawasarura aho atabibye.
Iyo amikoro abaye make rero ibyo by’ibanze nabyo akenshi ntibiboneka uko bikwiye.
Turebye za kaminuza (n’andi mashuri makuru) zigenga mu Rwanda, hari impamvu zinyuranye zituma amikoro aba make, bikaba byashobora no kuba imwe mu mbogamizi tubona zikomeye zakoma mu nkokora gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Mu gihe tuzi neza ko, nk’uko imibare igaragazwa na Ministeri y’Uburezi mu Rwanda ibyerekana, umubare w’abiga muri za kaminuza (tudashyizemo abiga mu mashuri makuru y’ubumenyi ngiro) zigenga ariwo munini ugereranije n’abiga mu za leta, niba ireme ry’uburezi ribuze mu mashuri yigenga bizagira ingaruka mbi ku rwego rw’ igihugu cyose.
Ni ngombwa rero ko ibintu byose byabangamira izamuka ry’ireme ry’uburezi bisuzumwa ku buryo bwimbitse kandi bigashakirwa umuti hakiri kare.
Ikibazo cy’amikoro make muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga mu Rwanda ubu kiri guterwa ahanini n’igabanuka [kubera impamvu zinyuranye] ry’umubare w’abanyeshuri baza kwigamo, mu gihe inyinshi muri zo ahanini ari ku mafaranga y’ishuri atangwa n’abazigamo zakuraga amikoro.
Uretse zimwe muri kaminuza zishingiye ku madini zishobora kuba ahari zabona inkunga ku bundi buryo kugira ngo zikomeze gukora, izindi zisigaye, niba nta gikozwe, zishobora gufunga imiryango mu gihe kitari kirekire, ndetse zigasiga n’ibibazo binyuranye.
Mu gihe ibintu byakomeza kugenda nabi rero izo kaminuza zikagenda zifunga imiryango, birumvikana ko ibyo nabyo byatera ingaruka mbi kuri ba nyirazo, abazikoramo n’abakorana na zo, ndetse no ku gihugu muri rusange.
Ariko kubera uruhare runini izo kaminuza n’andi mashuri makuru byigenga bifitiye igihugu, turizera ko hari ingamba zinyuranye zafatwa n’abo icyo kibazo kireba bose bashyize hamwe, kugira ngo haboneke umuti wagira akamaro, bityo izo kaminuza zigakomeza kubaho no gukora.
Tuzi neza ko igihugu cyacu kigikeneye cyane kuzamura umubare w’abize amashuri makuru na kaminuza, kandi bakaza bashoboye kuba umusemburo watuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere muri rusange.
Muri iyi nyandiko twifuza guhinira aha, twashatse kwerekana gusa ingorane tubona ubu muri zimwe muri kaminuza zigenga mu Rwanda, kugira ngo ibibazo by’ingutu zifite ndetse bishobora kugira ingaruka mbi biganirweho, bibe byashakirwa umuti urambye n’inzego bireba kandi zibifiye ububasha n’ubushobozi.
Dr Gasana Sebastien
Umwarimu muri Christian University of Rwanda (CHUR)



















TANGA IGITEKEREZO