Tariki ya 11 Gashyantare 2014 Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyireweho u Rwanda urugereko rw’ubujurire rukuriwe n’Umucamanza Theodor Meron rwagize umwere Jenerari Ndindiriyimana Augustin, hamwe na Majoro Nzuwonemeye Francois Saveri, rugabanyiriza Kapiteni Sagahutu Innocent igihano. Aba bose bakaba bari barakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu bamaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu.
Igitangaje ni uko umwe mu baburanaga hamwe nabo, Jenerari Bizimungu Augustin we atakatiwe uwo munsi, bikaba byaratumye abantu babyibazaho, niba atari amacenga y’uru rukiko kuko twiteguraga kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo akanga ko aramutse amugize umwere byasakuza.
Mu myaka yashize urugereko rw’ubujurire rukuriwe na Theodor Meron rwakunze kugira abere ndetse no kugabanyiriza ibyaha bamwe mu bo urukiko rwa mbere rwari rwarahamije icyaha cya Jenoside. Ibyo byemezo byagiye bifatwa n’uwo mucamanza byagiye byerekana ko bidashingiye ku mategeko ko ahubwo byari bigamije kuburizamo ibyemezo byafashe ku rwego rubanza.
Twatanga zimwe mu ngero zerekana uko urugereko rw’ubujurire rukuriwe n’Umucamanza Theodor Meron rwagiye rwica nkana amategeko :
Hari urubanza rwa Zigiranyirazo Protais rwasomwe muri 2009, aho yagizwe umwere, kandi yari yarakatiwe burundu. Umucamanza Theodor Meron yikomye umutangabuhamya BCW (izina bamuhaye) wemezaga ko yamubonye i Kesho igihe abantu bicwaga kuri uwo musozi. Mu kwiregura Zigiranyirazo yavuze ko igihe abantu bicwaga ahitwa Kesho (Gisenyi) we yari i Kigali. Naho ku bwicanyi bwabereye mu Kiyovu, naho avuga ko yari yibereye iwabo i Rambura.
Abatangabuhamya benshi bemeje ko bamubonye azanye n’interahamwe i Kesho, mbere yo gutangira kwica impunzi zari Kesho yavuze ijambo rishishikariza abicanyi guhita batangira kwica.
Mu Kiyovu naho, Zigiranyirazo yabwiye abacungaga bariyeri yari iri imbere y’urugo rwe mu Kiyovu, ko bagomba kubanza kureba indangamuntu z’abantu bose bahacaga, ibyo akaba yarabivuze hari intumbi z’abantu batatu bari baryamye iruhande rw’iyo bariyeri”. Nyuma y’aho kuri iyo bariyeri haguye abantu icumi.
Ariko ikirengeje ibindi ni uburyo uyu mucamanza Theodor Meron yagabanirije Koloneri Bagosora Theoneste igihano kikava ku gufungwa burundu Bagosora agahabwa imyaka 35 naho Nsengiyumva agahabwa imyaka 15. Ibi byakozwe nta cyo bishingiyeho kuko urukiko ubwarwo rwemera ko aba bagabo bombi bakoze Jenoside. Abatangabuhamya bose berekanye ko aba bagabo bombi bari ku isonga ryo gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa. Ubu buhamya urukiko ntirwabuhaye agaciro, ndetse n’uburemere by’icyaha cya Jenoside ntibwarukanze.
Uru rukiko ni narwo rwagize abere Mugenzi Justin na Mugiraneza Prospere bari muri Leta y’Abatabazi yakoze Jenoside. Urukiko rwari rwarabahamije icyaha cya Jenoside rushingiye ku bimenyetso bifatika ko aba bagabo bombi bari mu mugambi wo gushishikariza abaturage mu karere ka Butare gukora Jenoside. Urukiko rwashingiye ku bintu bibiri; kuba bari mu nama y’abaminisitiri yo kuwa 17/7/1994 yafatiwemo icyemezo cyo gukuraho uwari Perefe Habyarimana Jean Baptiste, kuko yari yarakumiriye ubwicanyi muri ako karere, bakaza no kwitabira umuhango wo kwimika perefe mushya, ari nabwo Sindikubwabo Theodor wari Perezida w’agateganyo yavuze ijambo ahamagarira abanyabutare kutaba ba “ntibindeba” bagatangira kwica.
Ijambo rya Sindikubwabo ryabanjirijwe n’irya Mugenzi naryo rihamagarira abanyabutare gutangira kwica.
Kwitabira umuhango no kuwugiramo uruhare bigaragaza ko Mugenzi na Mugiraneza bemeraga politiki ya Jenoside ya Leta y’abatabazi na gahunda zose zakurikiyeho muri Butare.
Umucamanza Theodor Meron ntiyitaye ku bimenyetso byose byatanzwe urukiko rwashingiyeho rubahamya Jenoside, ahubwo we yerekanye ko abo bagabo bombi batari bazi uwo mugambi, abagira abere.
Na none uru rukiko rwahanaguyeho icyaha cya Jenoside Jenerari Ndindiriyimana Augustin na Majoro Nzuwonemeye Francois Saveri, Kapiteni Sagahutu Innocent rumugabaniza igihano kiva ku myaka 20 kijya ku myaka 15.
Uru rukiko rwavuze ko Ndindiriyimana nta bushobozi yari agifite ku mutwe wa jandarumori igihe cya Jenoside. Nyamara, ibimenyetso byinshi byerekana ko yakurikiraniraga hafi ubwicanyi mu gihugu cyose, ahabwa raporo, akorana inama na bamwe mu bakuru ba Jandarumori umunsi ku wundi.
Ikindi gitangaje ni ukuntu urukiko rwavuze ko Nzuwonemeye atari azi ibyo abasirikari yayoboraga bakoraga igihe Minisitiri w’Intebe Uwiringiyimana Agathe yicwaga, n’igihe abasirikari 10 b’Ababirigi bicwaga. Abatangabuhamya bose bemeje ko uyu mugabo ubwe yohereje abandi basirikari bo kuza gutiza ingufu abasirikari bari hafi y’urugo rwa Madame Uwiringiyimana, akaba yaratanze itegeko ko agomba kwicwa we n’abasirikari b’ababirigi.
Izi ngero zose zirerekana icyerekezo Urukiko rwa Arusha rwafashe cyo kugira abere cyangwa se kugabanyiriza ibihano abahamwe n’icyaha cya Jenoside.
Abasesengura neza ibi byemezo by’uru rukiko basanga ko ikigamijwe ari ugufata ibyemezo bizajya bishingirwaho mu zindi manza za Jenoside cyangwa se izindi zirebana n’ibyaha byibasira inyoko muntu n’ibyaha by’intambara. Icyo uru rukiko rurwanya mu by’ukuri ni uko abacuze umugambi wa Jenoside bahanwa, bagahanirwa ndetse n’ibyaha byakozwe mu izina ryabo kuko byakozwe babizi ntibagire icyo bakora kugira ngo babihagarike, ahubwo bagashishikariza abantu kubikora.
By’umwihariko umucamanza Theodor Meron ari mu ntambara arwanya ko iyi ngingo urukiko rwashingiyeho ruhamya icyaha cya Jenoside benshi mu bateguye Jenoside, harimo abahoze ari abaminisitiri n’abasirikari bakuru bahanirwa ibyaha byakozwe n’abo bashishikarije kubikora. Uyu mugambi uramutse ugezweho ni ukuvuga ko nta muntu n’umwe wahamwa n’icyaha cya Jenoside ndetse byatanga ingufu ku bakatiwe kuko baramutse basabye gusubirishamo ingingo nshya yabahanaguraho icyaha cya Jenoside nta shiti.
Ibi byemezo yafashe byo kugabanyiriza ibihano Bagosora na Nsengiyumva, kugira abere Zigiranyirazo, Mugiraneza, Mugenzi, Ndindiriyimana na Nzuwonemeye birerekana ko n’izindi manza ziri mu bujurire, nk’urwa Bizimungu na Nyiramasuhuko zizacibwa nk’uko izindi zaciwe nabo bakagirwa abere.
Ikindi giteye impungenge ni ibyemezo byo kurekura abahamwe n’ibyaha bya Jenoside bafungiye mu bihugu binyuranye nka Mali na Benin.
Mu minsi ishize harekuwe Dr Ntakirutimana Gerard wari warakatiwe igihano cy’imyaka 25, na Sagahutu Innocent wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 15.
Ibi nabyo byakozwe bidakurikije amategeko, kuko kurekurwa k’umuntu atarangije igihano bigenwa n’amategeko agenga ruriya rukiko; igihugu imfungwa zirimo nizo zibisaba ruriya rukiko, narwo rukabimenyesha u Rwanda, kandi icyemezo kigafatwa habanje gusuzumwa uburemere bw’icyaha. Kurekura Ntakirutimana na Sagahatu ntibyigeze bisabwa n’ibihugu bafungiyemo, ntibyigeze bimenyeshwa u Rwanda kandi icyaha cya Jenoside bahamijwe n’urukiko nticyigeze gihabwa agaciro n’uyu mucamanza.
Ibi bikaba bisobanuye ko abafunze bose bazarekurwa vuba nibabisaba, kuko nta kindi Theodor Meron ashingiraho uretse amarangamutima ye.
Uretse kumwamagana, hashyirwa ingufu mu kumvikanisha imyifatire y’uyu mucamanza mu kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, imigambi ye ikaburizwamo kuko ariko kamushyizeho.
Yanditswe na Dr.Diogène Bideri
Umujyanama mu Mategeko
Komisiyoy’Igihugu yo kurwanya Jenoside



















TANGA IGITEKEREZO