Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro, mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uwo mugabo yacuruzaga iduka rito ririmo icyayi, amata, amandazi n’ibindi bintu.
Uwatanze amakuru yagize ati "Twasanze yapfuye, ariko bari batarica urugi kuko bamwiciyemo imbere, bahita bamufungiranira inyuma."
"Ni muri iyo butike yakoreragamo, biravugwa ko byakozwe n’umukozi we ariko ni ugukeka ntabwo biramenyekana. Inzego z’umutekano zamaze kuhagera, hategerejwe ko bakora iperereza."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Ntabwiko Charles, yemereye IGIHE ko uyu muturage yasanzwe yapfuye, ariko hataramenyekana icyamuhitanye.
Ati "Ubu turahari ariko dutegereje kumenya icyamwishe."
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!