Kuri uyu wa Kabiri, bamwe mu bakuru b’ibihugu barimo uwa Afurika y’Epfo na Zimbabwe bari batangiye kugera muri RRDC, mu gihe abandi bagitegerejwe.
Muri iyi nama y’iminsi ibiri, biteganyijwe ko Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera azahererekanya ububasha na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi ku buyobozi bw’uyu muryango.
Tshisekedi agiye gufata ubuyobozi bwa SADC nyuma y’igihe gito igihugu cye cyemerewe kwinjira mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Imbere mu gihugu cye, ahanganye n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwacyo, aho guverinoma ye inengwa intege nke mu gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka gace.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa usoje inshingano ze nk’umuyobozi w’urwego rwa SADC rushinzwe ibya politiki n’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, ari bugirane ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bagenzi be ku bijyanye n’inzira y’amahoro muri Lesotho.
Nk’uko inkuru ya New24 ibivuga, iki gihugu kiritegura kwinjira mu matora ku Ukwakira uyu mwaka mu gihe cyazahajwe n’ibibazo bya politiki.
Abakuru b’ibihugu bya SADC kandi bararebera hamwe uko uyu muryango wagira ambasaderi mu Bwongereza.
Indi ngingo iri mu bigomba kwigwaho ni uburyo ibihugu byo muri uyu muryango byakora ishoramari rizafasha mu kwitegura guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko Covid-19.
Minisitiri w’Ubuzima wa Malawi akaba ari na we wari umuyobozi w’akanama k’abaminisitiri muri SADC, Nancy Tembo, yatangaje ku wa Mbere ko SADC igomba kubaka ubushobozi mu guhangana na Covid-19, kugira ngo ibashe kugera ku bukungu burambye n’impinduka mu by’inganda.
Mu bindi bigomba kuganirwaho kandi harimo ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Afurika y’Epfo, harebwa uko hakumirwa ibiza bya hato na hato muri aka karere.
Ibi bihugu bifite gahunda yo gutangiza ikigo kizajya kigoboka abantu mu buryo bwihuse kizaba gifite icyicaro muri Mozambique.
Abakuru b’ibihugu baranaganira ku ivugururwa ry’amasezerano agenga iby’ubukerarugendo mu karere n’amasezerano agena ko Inteko Ishinga Amategeko ya SADC iba rumwe mu nzego zigize uyu muryango.
Biteganyijwe ko ubutumwa bw’ingabo za SADC muri Mozambique bwongererwa amezi atandatu cyangwa umwaka.
SADC yashinzwe mu 1992. Kugeza mu 2022 uyu muryango ugizwe n’ibihugu bigera kuri 16.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!