Victoire Ingabire yahawe umwanya kuri Open Democracy, wo kwandika ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore wizihizwa tariki 8 Werurwe. Ingabire yahisemo ‘insanganyamatsiko’ nziza yo kwandikaho ariko abura ibimenyetso byo kuyishimangira, ngo abone inenge zo kuba abagore biganje mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite.
Ingabire yanditse agaragaza ko kuba abagore bagize 61.3% by’imyanya iri mu Nteko Ishinga Amategeko, naho 55% bakaba bari muri Guverinoma, ntacyo bivuze ku iterambere ry’umugore kuko ngo abo bagore bose bakomeye bakorera FPR.
Muri make agaragaza ko gahunda ya FPR ari mbi ku gihugu, akavuga ko abo bagore ibyo bakora ari bo bigirira inyungu n’amashyaka yabo, aho kuba abandi bagore.
Ingabire abivugana rwa rurimi rwe rw’amacakubiri, nubwo atari byo ngiye kugarukaho hano.
Ingabire avuga ko igisubizo cyonyine kizafasha abagore mu Rwanda, ari ukureka abafite ibitekerezo bizima cyangwa se ‘abanyabwenge’ bakigaragaza.
Ndizera ko ubwo Ingabire yandikaga ibi, atatekerezaga ko muri abo bafite ibitekerezo bizima na we arimo. Keretse niba igisobanuro cy’ayo magambo cyarahindutse. Njye nkurikije icyo bisobanuye, Ingabire ntari mu bafite ibitekerezo bizima.
Ingabire amaze igihe akwirakwiza imvugo kabutindi z’uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri mu 1994. Bijyana no gukwirakwiza imvugo z’amacakubiri ashingiye ku moko, zihanirwa mu mategeko y’u Rwanda.
Abadepite b’abagore Ingabire avuga ko ntacyo bamaze, batoye amategeko menshi yagiriye umumaro igihugu. Nta gahunda n’imwe bigeze bagiramo uruhare cyangwa se Guverinoma yazanye, igirira akamaro gusa abayoboke ba FPR.
Reka ntange urugero. Hari itegeko ryatowe rigena ikiruhuko cy’ibyumweru 12 ku bagore babyaye basanzwe bafite akazi ndetse n’ibindi byumweru bibiri bemererwa mbere yo kubyara. Iryo tegeko kandi rigena ko abo bagore bishyurwa umushahara wabo wose mu gihe cy’ikiruhuko cyo kubyara.
Nyamara, biteye isoni kumva Ingabire ko amategeko nk’ayo yashyizweho ngo agirire umumaro abagore bari muri FPR bonyine.
Ubwo hatorwaga itegeko ryemera ubwisungane mu kwivuza bukoreshwa na 90% by’Abanyarwanda bose, ntabwo byari inyungu ku bayoboke ba FPR bonyine. Hari n’izindi mpinduka zakozwe kugira ngo umumaro w’ubwo bwisungane urusheho kugaragara.
Ingabire kandi yagaragaje ko Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku bagore, nyamara ntaho avuga Ikigega Nzahurabukungu cyashyizweho, kikongerwamo amafaranga mu byiciro bibiri.
Icyiciro cya mbere Guverinoma yashyizemo miliyari 105 Frw kugira ngo ubucuruzi bwahungabanyijwe na Covid-19 bufashwe kongera kwiyubaka. Igice kinini cy’aya mafaranga (agera kuri miliyari 73 Frw) yahawe hoteli 151, ibigo by’amashuri makuru 69, sosiyete 55 zikora ibyo gutwara abantu n’ibintu. Ni mu gihe miliyari 11.5 Frw yatanzwe nk’igishoro ku bakora ubucuruzi 157, naho miliyari 6.7 Frw zihabwa abacuruzi bato binyuze muri za SACCO.
Mu cyiciro cya kabiri cyatangiye muri Gicurasi umwaka ushize, hashowemo miliyari 250 Frw. Ndizera ko na yo yashowe mu gufasha abaturage nk’uko aya mbere byagenze.
Nta na hamwe twigeze twumva ko abagore bagiye gusaba amafaranga yo kuzahura ubucuruzi bwabo banyuze muri SACCO bigeze basabwa kubanza kwerekana amakarita y’amashyaka babarizwamo. Inguzanyo bagiye bazihabwa hagendewe ku kuba imishinga yabo yujuje ibisabwa.
Nakongeraho n’urundi rugero rw’amasoko y’imbuto ari kugenda ashyirwa hirya no hino mu gihugu. Ese Ingabire ashaka kuvuga ko abagore bakorera muri aya masoko bose ari abayoboke ba FPR?
Ubu se Ingabire ashaka kuvuga ko icyumba cy’umukobwa kiri gushyirwa kuri buri shuri kugira ngo babone aho kuruhukira mu gihe bagiye mu mihango cyangwa bafashwe n’izindi ndwara, byose ari ibifitiye umumaro abakobwa bari muri FPR?
Ubushinjacyaha bukuru bwashyizeho ikoranabuhanga rigamije gutangaza abahamijwe ibyaha byo gusambanya abana b’abakobwa kugira ngo bicike, ese Ingabire arashaka kumvikanisha ko byose byakozwe ngo bigirire umumaro abakobwa ba FPR?
Icyo Ingabire agamije ni uguhwika abanyamahanga bamuha amafaranga, ngo bagire ngo ari mu rugamba rwa politiki, icyakora akibagirwa ko adashobora kubishukisha Abanyarwanda. Twaramumenye.
Ingabire ntakwiriye na rimwe kwiyita umwe muri ba bantu bafite ibitekerezo bizima, yibeshya ko avugira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!