00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubyinira ku mva kwa Steve Hege

Yanditswe na

Albert Rudatsimburwa

Kuya 17 August 2012 saa 01:01
Yasuwe :

Umuhuzabikorwa w’itsinda ry’impuguke za Loni ku makimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo, Steve Hege, yagiye aza ku isonga mu gukora ubufindo, ahimba ibintu bitandukanye ku kuba u Rwanda rufasha umutwe wigometse wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu byukuri, yagakwiye guhabwa umwanya mu gitabo cy’abaciye uduhigo cya Guinness Word Record niba haba icyiciro nk’icyo. Turetse amashyengo, ibyo aherutse gukora ku Rwanda nta gisekeje kirimo.
Mu byo baherutse gushyira ahagaragara, “Inzobere za (…)

Umuhuzabikorwa w’itsinda ry’impuguke za Loni ku makimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo, Steve Hege, yagiye aza ku isonga mu gukora ubufindo, ahimba ibintu bitandukanye ku kuba u Rwanda rufasha umutwe wigometse wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu byukuri, yagakwiye guhabwa umwanya mu gitabo cy’abaciye uduhigo cya Guinness Word Record niba haba icyiciro nk’icyo. Turetse amashyengo, ibyo aherutse gukora ku Rwanda nta gisekeje kirimo.

Mu byo baherutse gushyira ahagaragara, “Inzobere za LONI” mu ruzinduko rwazo ku kigo cya gisirikare cya Kanombe ku itariki 25 Nyakanga, zagenzuye imva nshya ziri mu irimbi riri inyuma y’ibitaro. Ubwo iri tsinda ryasabaga ubusobanuro kuri izi mva, abayobozi muri RDF basobanuye ko hari ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro ziciwe muri Darfur. Gusa iri tsinda ryo ryanditse ko nta basirikare ba RDF baguye i Darfur muri Werurwe 2012.

Iyo aba bitwa ko ari impuguke bagira ubushake bwo kubaza byimbitse ku bashyinguye aho, dore ibyo bakwiye kuba barabonye:

Mu mugoroba wabanjirije uruzinduko rwabo, ku tariki 24 Nyakanga 2012, habaye ikiriyo cya Lt Vincent Mirenge wakoreraga i Darfur.

Ku itariki 13Nyakanga 2012, Sergeant Jean Claude Tubanambazi, wari waroherejwe i Darfur, yashyinguwe i Kanombe.

Ku itariki 30 Kamena 2012, Sergeant-Major Muhanguzi Jackson wari mu ngabo zigarura amahoro mu Burasirazuba bwa Sudan yashyinguwe aho hantu hasuwe n’impuguke za Loni i Kanombe.

Tutavuze n’abandi basirikare ba RDF bishwe n’izindi mpamvu, nk’umusirikare ufite ipeti rya sergeant uherutse kugwa mu mugezi wa Nasho, cyangwa undi wishwe n’imvubu mu nkengero z’uruzi rw’Akagera.

Icyo izi mpuguke zose zagombaga gukora ni ukubaza, kandi bari kubona mu buryo burambuye ubusobanuro ku bashyinguye mu kigo cya gisirikare n’impamvu z’urupfu rwabo. Nubwo mfitiye icyizere gike Hege n’imikorere ye iteye inkeke, biragoye kwiyumvisha ukuntu ashobora gukora akazi ke nabi bene aka kageni. Mu by’ukuri nizera ko ari umuntu ufungutse mu mutwe cyane, gusa mu nzira itari nyayo… ariko kugera kure nko kubyinira ku mva z’abantu, ntago bikwiye!Kuva ingoma y’Abanazi mu Budage yavaho, Isi ntiyigeze ibona ugutesha agaciro ikiremwa muntu kugenza no ku mva.

Mu buryo bworoshye, ibi byagakwiye kugusetsa niba ukigira amashyengo make muri wowe, nk’uko byatangajwe na Hege n’abo bakorana, icyangombwa cy’ingabo z’u Rwanda cyatoraguwe ku rugamba cyanditseho igifaransa, aho banditse ijambo “Defense” bagakoresha inyuguti ta “C”(defence) mu mwanya wa “S”! Nyagasani! Ubu ntacyo Isi yigiye kuri Mike Fuhrman n’urubanza rwa OJ? Dore irindi kinamico ryakozwe n’uwitwa ko ari umurwanyi wa M23 wavuze ko yinjijwe mu gisirikare ku ngufu hamwe n’abandi 300 bakajyanwa muri Congo mu makamyo 5 ya RDF…Yavuze ko byakorewe kuri Stade Amahoro ku itariki 1 Nyakanga, ubwo igihugu cyose cyizihizahaga isabukuri y’imyaka 50 y’ubwigenge! Ntagukinisha abantu koko?

Tugarutse kuri raporo, yemeza ko M23 iyobowe na Sultan Makenga itari kubasha gufata Rutshuru na Bunagana imbere y’ingabo za Congo kandi ko ibyo ubutasi bwa Congo buvuga ko ingabo za RDF 2000 zambutse umupaka zijya gufasha inyeshyamba byaba ari byo. Iby’uko babashije kugerayo ntacyo bivuze mu maso y’impuguke. Baba baratambutse bisanzwe imbere ya MONUSCO n’ingabo za Congo cyangwa imbere y’ubutaka bw’ingabo za Uganda? Birahagije, raporo zose za LONI kuva muri 2008 zerekanye inshuro nyinshi ko CNDP yatsinze ingabo za Congo, igendeye ku mabwiriza ya Sultan Makenga muri kariya gace. Ikindi kandi M23 yari isanzwe ifite intwaro nyinshi zahoze ari iza CNDP(nk’uko bigaragara muri raporo ya Loni 2008/9), kandi bongeye ububiko bw’intwaro zabo binyuze mu bitero bagiye bagaba bagamije kunyaga intwaro n’amasasu hagati ya Gicurasi na Kanama 2012.

Nk’uko tubikesha amakuru yizewe, tuzi neza ko “Impuguke” zizi umutwe w’ubutasi washyizweho n’ingabo za Congo(witwa T2) ushinzwe kuzana ibimenyetso byemeza ko u Rwanda rufasha M23. Bimwe mu bice bya raporo bivuga ukwivanga kw’ingabo nyir’izina z’u Rwanda muri Congo(Umutwe wa Special forces, bamwe mu bagize brigade ta 305 na batayo ya 99) bayobowe na Lt Col Kitoko Kadida na Gen Emmanuel Ruvusha wa RDF. Nubwo bwose izi mpuguke zahawe uburenganzira n’Abayobozi b’u Rwanda bwo kugera ku muntu wese no kugera aho bashaka hose bagenzura ibirego byavuye muri Congo, nta genzura ryigeze rikorwa na bo, mu gushaka aho abo bakuru b’ingabo bavugwa bakorera n’ingabo zabo. Wenda ni ukubera ko bumva ingabo z’u Rwanda zikorera henshi icyarimwe.

Agashingura cumu ni aho izi mpuguke zikoresha ibyavuzwe na Gen Kabarebe na Gen Kabarebe mu buryo bucuritse, kugira ngo bashyigikire ibirego byabo. Kuba Gen Kayonga yaremeye ko batayo ya 305 yoherejwe mu Kinigi ntibyemeza ibirego bivuga ko RDF iri mu gace Bunagana. Kuba Gen Kabarebe yaravuze ko ingabo za RDF zishobora gutandukanywa mu buryo bugaragara n’iza M23, ntibyemeza ibirego by’abatangabuhamya bavuga ko RDF iri muri Congo.

Steve Hege, ufite inshingano n’ubuyobozi bumaze iminsi butakarijwe icyizere, afite gahunda ariho. Ibi bimaze iminsi bibaye ni uruhererekane rwo gutakarizwa icyizere ku mirimo ye. Mu rwego rwo kwigarurira icyizere, akeka ko agomba guharanira ibitekerezo bye no kwemeza abandi icyerekezo cye mu buryo bwose bushoboka.

Aho abogamiye ntihazahinduka, niyo mpamvu LONI yari ikwiye gufata icyemezo. LONI yaba yiteguye gushyira mu bibazo isura yayo n’ubundi isanzwe ikemangwa muri aka karere ubundi igaha intebe abantu bapfobya Jenoside, abashyigikiye FDLR n’abakorera bushake banga u Rwanda? Cyangwa ni igihe cyo gusubira inyuma bakemeza indangagaciro z’uyu Muryango w’Isi, bashyigikira kurwanya iterabwoba, ivanguramoko na Jenoside? Umunyamabanga Mukuru wa Loni wa munani akwiye gufata uruhande rugaragara kuri raporo akambura ububasha itsinda ry’impuguke.

Iki ni igitekerezo bwite cya: Albert Rudatsimburwa,
Umusesenguzi wa Politiki ku karere k’ibiyaga bigari


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages