Mu gihe twibuka Jenoside, umurego w’abayibagiza, abayihakana n’abayipfobya ni wose. Bamwe mu bayobozi bo mu gihugu cy’u Bubiligi bari muri iyo nkubiri, bigaragazwa no kuba barahaye rugari abashyigikiye abajenosideri bayobowe na Joseph Matata.
Ako gatsiko ka Matata na bagenzi be, kamaze imyaka gakorera muri icyo gihugu cy’u Bubiligi bakwiza ibitekerezo by’uko nta Jenoside yateguwe, ahubwo yatewe n’urupfu rwa Perezida Juvenal Habyarimana . Muri bo hakaba n’abanavuga ko itabaye kimwe n’abakomeye ku gitekerezo cya Jenoside ebyiri.
Uko kwemeza ko Jenoside yatewe n’urupfu rwa Habyarimana, n’ubwo bimaze kwemezwa ko yishwe n’ab’iwe, ni byo bituma Matata na bagenzi kwibuka kwabo babigira ku itariki ya 6 Mata buri mwaka kandi ahagenewe kwibukirwa mu mujyi bakahigabiza.
Ni kuri iyi mpamvu mu nyandiko zitandukanye tuzerekana itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Amakuru tubagezaho akaba ari amaze imyaka 20 cyangwa irenga.
Mpereye ku byanditswe n’ikinyamakuru ISIBO N° 85 cyo kuwa 8 -16 Gashyantare 1993, kigaragaza ko Jenoside yakorwaga kugeza mu guhe icyo kinyamakuru cyandikwaga . Hari inkuru ya Habimana Jacques agira ati “ (......) Mu Rwanda ibyaho ni agahomamunwa, barapfuye abantu bo mu Bugesera, Rwamatamu, Kibilira, Satinsyi, Nyamutera, Shyorongi, Bicumbi, Gikoro, Nkuri na Mukingo, Kanama, Kayove, Murambi n’ahandi henshi ndetse n’i Kigali; ingabo zikomeye zikomoka mu Nduga ziriho zirapfa umusubirizo. Abanyamashyaka, abategetsi, abanyamakuru n’abihaye Imana bari ku malisiti yo kubarimbura muri iyi minsi muri cya cyorezo Bagosora yise ‘Apocalypse’.” (pg.5)
Abicwaga icyo gihe bari Abatutsi kandi umugambi Bagosora yari yaravugiye ahagaragara wari mu bikorwa.
Hari kandi n’inkuru yanditswe na Sixbert Musangamfura, avuga ko imbwirwaruhame Perezida Juvenal Habyarimana yavuze ku ya 9 Gashyantare 1993 yari “Gashozantambara”. Musangamfura ati “Ijambo rya Perezida ryari ritegerejwe ariko riza ririmo amayeri. Amasezerano yari gukosorwa ntateze intambara y’amoko n’uturere. Akibagirwa ko ibyo byose byakozwe n’abaturage b’iwabo, batihanganira Umututsi uturutse ahandi n’utari muri MRND- CDR. Ibyo bakoze babisabwe n’abategetsi. None se yigeze yamagana Mugesera, Uwiringiyimana, Nzirorera na Rucagu ku mugaragaro?” (pg.6)
Icyo kinyamakuru cyanditse ku byaberaga muri Komini Mugina mu nkuru ifite umutwe “Mugina: Nimutabare ishyano ritaragwa” havugwamo umugabo witwa Ziruguru w’umwarimu wari mu bateguraga umugambi wa Jenoside. “Iyo nterahamwe yamaze gukwiza Komini yose abiyita abapagasi bazakora ishyano nk’uko byagenze muri Kibungo. Bakomotse muri za komini Giciye, Kibilira na Satinsyi zo muri Perefegitura Gisenyi. (.....) Ngo barashaka gukora nk’ibyo bakoze mu Ruhengeri na Gisenyi, ndetse bakambuka bakagera muri Komini Kanzenze ituranye na Mugina bagafatanya gutsembatsemba.” (pg. 15)
Mu yindi nkuru bise “Muyira: Muhutu ayineyemo” Isibo yanditse ivuga ko uwo Muhutu “(.....) Iyo atagiye i Kigali, yirirwa yicaye i Rwabusoro ategereje Lehu (Leon) Mugesera ngo amuhe imigambi yo kwica Abatutsi.” (pg.16)
Hari inkuru iri ku rupapuro rwa 17 ivuga ibyaberaga ku Gisenyi ifite umutwe “Kanama: Burugumesitiri arabundabunda muri komini ye”. Isibo iti: “Kuva aho abanyarugomo ba MRND na CDR batangiriye gutsemba ibiremwamuntu muri Gisenyi na Ruhengeri, Buru wa Kanama yagize ingorane zikabije. Kubera impuhwe yagiriye abaturage b’Abatutsi n’abatari muri MRND- CDR akabahungishiriza ku Nyundo, Interahamwe n’Impuzamugambi zaramumenesheje. Ngo yahungishije ibyitso, na we agomba kubikurikira. (......) Abasederi baho kandi bararahiye ngo Abatutsi bamenesheje ntihazagire n’umwe ugaruka intambara itarangiye. Bagizwe impunzi mu byabo, mu gihugu cyabo.”
Muri iyo nkuru bakomeza bavuga ngo “Hari icyorezo cyateye ku Gisenyi ngo cy’ubuhutu: kugira ngo bemere ko uri Umuhutu nyawe utari nka ziriya NYENZI zo mu Nduga, ugomba kuba warishe Umututsi, waramuririye umugore ivandu, waramusahuye, waramusenyeye cyangwa waramuririye inka. Byabura nibura ukaba warakubise umunyenduga nibura urushyi.”
Icyo kinyamakuru cyananditse ku muntu witwa Ntawumenyumunsi wari intagondwa. Bati “Umusederi Ntawumenyumunsi ngo yiyemeje kwumvisha Abatutsi n’Abanyenduga. Ngo Abakiga b’abasederi ni bo bagomba gucunga za stations zose za PETRORWANDA uretse iya Gatsata ngo itagize icyo imaze. Ngo arashaka kuhava nta mututsi n’umunyenduga basigaye muri iyo sosiyeti.” (pg.19)
Iyo hataba Inkotanyi zabashije gukoma mu nkokora aba bicanyi u Rwanda ruba ruri he? Ku nshuro ya 19 twibuka n’ibi tubyibuke kandi tubyibutse n’abandi.
Igitekerezo cya Tom Ndahiro
Icyitonderwa: Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo bwite by’uwayanditse, nawe niba wifuza kutwoherereza inkuru ikubiyemo igitekerezo cyawe kuri buri ngingo iyo ari yo yose wifuza, uhawe ikaze kuri email ikurikira : [email protected].



















TANGA IGITEKEREZO