Mu muco w’Abanyarwanda, habagamo kwiyubaha, Umwari w’i Rwanda ugasanga yambaye yikwije hose. Uko iterambere rigenda riza riragenda rizana ibintu byinshi harimo n’imyambaro igezweho.
Imyambaro yitwa ko igezweho y’ubu rimwe na rimwe iba igaragaza ibice bimwe na bimwe by’umubiri w’umuntu . Gusa iyi myenda kenshi na kenshi usanga ari imyenda y’abategarugori. Imwe muri iyi myenda ni za colan zigezweho muri ibi bihe.
Iyo uganiriye na bamwe mu bayambara bakubwira ko iyi myenda nta myenda myiza nkayo, benshi mubo twaganiriye bavuga ko ukuntu iba yoroshye aribyo bituma ikundwa.
Byukusenge Agnes waganiriye na IGIHE ni umukecuru ufite imyaka 75 y’amavuko yigishije mu ishuri ryisumbuye rya Lycee Notre Dame imyaka 10 ubu ari mu kiruhuko kizabukuru, ariko akaba agifite aho ahurira n’abakiri bato kuko afite itorero ribyina Kinyarwanda ryitwa Ababerewe.
Ikiganiro twagiranye kibanze ku myambarire y’ubu, Agnes yagaragazaga akababaro atwerwa n’ibyo abona abakobwa bubu bambara.
Byukusenge yagize ati ”Hari ibintu bimbabaza; kubona umwana w’umwangavu aturuka iwabo yambaye nk’ubusa ababyeyi be bamubona akajya mu muhanda ubundi akumva ko abantu bose yabemeje, umuco wacu wapfuye uhereye ku babyeyi”.
Byukusenge yavuzeko u Rwanda rwagize ibyago, ati” Twagize ibyago byo gukunda kwigana cyane ibyahandi turigana tukarengera, ibi bigaragaza ko tutiyizeye mubyo dukora , umuco wacu twawugize mubi kugera naho tujya kwigana ibyahandi bipfuye ”.
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwigana ibyiza gusa ndetse asaba igitsina gore kwirinda gukunda kwigaragaza kuko iyo umuntu ashaka kukubona agushakisha ntabwo umwizanira ngo umwiyereke.
Ati” Abakobwa nibakomeze gusigasira umuco wabo bareke gushimwa kubera ko iyo abantu bakogeza bose ataba ariko bagushimye. Iyo abantu bagushima kandi nawe ubwawe wakoze ibidakwiye burya ntabwo baba bagushima ahubwo baba bagukwena. Hari abagukomera mu mashyi kubera ko babonye ko uri icyasama, ubundi abashinzwe kwandurura ibyasama bakaba barakubonye nyuma bakazajya bagusekerera”.
Byukusenge Agnes yagarutse ku kintu cyo kwiha agaciro aho yavuze ko iyo wiha agaciro n’abandi bakaguha ariko mu gihe wiyimye agaciro nawe barakakwima.
Ibi ni bimwe mu bitekerezo byabo twaganiriye
Tuyishime Julienne ni umukobwa uri mu kigero k’imyaka 23 avuga ko iyi myambaro iyo umukobwa ayambaye ntakintu biba bitwaye ariko iyo ari umugore biba bigayitse. Ati” Abakobwa baba bishakira isoko nonese nk’umuntu wabyaye aba arwana n’iki”?
Gusa Tuyishime yongeraho ko iyo ubonye ukuntu abakobwa bubu bambara nibwo ubona koko ko umuco Abanyarwanda bagiraga ugeze mu marembera.
Ku murongo wa internet IGIHE.com twaganiriye na Nyiraneza Léocadie maze tumubaza ku myambarire ya Colan we ngo ntakosa abibonamo ahubwo abona abakobwa bubu barimo kugarura umuco kubera ko kera abantu bose bambaraga ubusa, ahubwo abahungu bo bakomeje kuwica kuko bo bambaraga ubusa kugeza mu bihe byabo by’ubugimbi nyamara bo muri ibi bihe bakaba bakomeje ku kuguma ku mico y’abazungu. Ati ”Uwo bibangamiye ntakabyambare ariko mu gihe atari wowe wambaye colan kuki ufata igihe ukajya kurena uyambaye ”?
Iyo uganiriye n’abakobwa bakubwira ko batabona aho ikibazo kiri. Aho bakunda guhuriza ku kintu cyo kuvuga ko hambere abantu batambaraga nyamara ugasanga amahoro ari yose ntaw’uterahejuru undi avuga ko yambaye ubusa .
IGIHE twegereye umwe mu bantu bakuze maze tuganira nawe birambuye ku myambarire.
Muri iki gihe imyambaro igezweho cyane cyane iy’abategarugori n’iyigaragaza ibice by’umubiri w’umuntu.
Bamwe mu bakobwa bagikomeye ku muco batajya bambara iyi myenda bitwa abaturage ba Nzakagendana n’andi mazina atandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO