Mu gihe hari umushinga w’itegeko uteganya kongera imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, Minani Faustin ari mu babona ko kuguma mu kazi bishobora gutera ikibazo gikomeye cy’ubushomeri nk’icyabaye mu bihugu by’Abarabu.
Mu Kiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE Minani Faustin, wahembwe na Ministri y’Imari n’igenamigambi tariki ya 5 Nzeri, nk’umukozi wakoreye iyi Minisiteri imyaka myinshi, yavuze ko abantu bakuze bakwiye gukangurirwa kujya mu kiruhuko bakimukira abana bato batarabona ubushobozi.
Minani yagize ati “ abantu bakunda imishahara, bakumva baguma mu kazi, njyewe iyo mbonye urubyiruko ruri hanze aha ku isoko ry’imirimo, numva umutima unkomanga ku buryo numva naha amahirwe umwana akagerageza nkashaka ikindi nakora mu bushobozi navanye mu kazi, nkareba ko hari abandi nabasha guha akazi”.
Ngo ibi abishingira k’ukuba umuntu uvuye mu kazi yariteganirije akomeza guhembwa amafaranga ahagije yamutunga kandi agaha n’amahirwe abakiri bato. Yagize ati “ jyewe nahembwaga amafaranga ibihumbi birenga 500.000, ariko biturutse k’ukwiteganyiriza, nzakomeza guhembwa amafaranga angana na 402000, ntabwo nagundira ibihumbi 100.000, ngo mbure kujya hanze kandi aribwo nakora n’undi mushinga nkabona arenze ayo”. Avuga ko abantu bakwiye kumarwa ubwoba bakumva ko kujya mu kiruhuko cy’izabukuru atari igihano ahubwo bagiye gukora byinshi.
Yemeza ko ku myaka 55 wariteganirije, uhembwa umushahara muke ariko ugufasha gutekereza no gufasha abandi. Avuga ko kuri iyi myaka umuntu aba afite igishoro, akaba yareba bakeya aha akazi. Gusa yumva muri EDPRS itegurwa hashyirwamo uburyo bufasha abagiye mu zabukuru gushinga ibigo by’imari bitanga akazi ku bandi ntibabangamire amahirwe y’abakiri bato cyane.
Minani Faustin afite imyaka 55, yatangiye gukorera leta kuva mu 1981. Yari arangije Kaminuza mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviete (URSS). Ngo aha yabanje gukora muri Minisiteri y’ubuhinzi, arangije Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Canada mu Iterambere ry’Icyaro (Development Rural), atangira gukora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu mwaka wa 2000. Iyi minisiteri ikaba ari nayo yamuhaye igihembo nk’uwayikoreye imyaka 12.



















TANGA IGITEKEREZO