00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka yigishwaga mu Rwanda, imwe mu mpamvu zateye Jenoside

Yanditswe na

France Olivier Gatabazi

Kuya 9 April 2013 saa 09:57
Yasuwe :

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda amashuri abanza yigwaga mu rurimi rw’ikinyarwanda, igifaransa bigitangiraga mu mwaka wa gatatu, bigeze aho cyimurirwa mu wa Kane.
Uretse imibare hari amasomo yari afite umwanya munini kandi abarimu bagombaga kuyigisha neza nk’uko yanditse. Ayo masomo yari uburere mboneragihugu n’amateka. Mu burere mboneragihugu higishwagamo, hakanatangwamo ibisobanuro ku birangantego no ku miyoborere y’igihugu, banacengezamo abantu amahame ya muvoma (…)

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda amashuri abanza yigwaga mu rurimi rw’ikinyarwanda, igifaransa bigitangiraga mu mwaka wa gatatu, bigeze aho cyimurirwa mu wa Kane.

Uretse imibare hari amasomo yari afite umwanya munini kandi abarimu bagombaga kuyigisha neza nk’uko yanditse. Ayo masomo yari uburere mboneragihugu n’amateka.

Mu burere mboneragihugu higishwagamo, hakanatangwamo ibisobanuro ku birangantego no ku miyoborere y’igihugu, banacengezamo abantu amahame ya muvoma (Mouvement Révolutionaire National pour le Dévelopment -MRND), byose biherekejwe n’animasiyo yo yari ukuririmba no gutaka ubutwari bwa muvoma n’umukuru wayo.

Nyuma hazaga amateka yari ukwigisha abantu inkomoko, imyagurire, imigenzo n’imiyoborere y’u Rwanda rwo hambere.

Impanvu navuze ko amateka yigishwagaga ari imwe mu mpanvu zateye Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko yari yuzuyemo ibinyoma byiganjemo ubugome. Ntawayavuga yose, ariko icy’ingenzi abantu bibuka, ni uko yateranyaga abantu abashyiramo urwangano, urwikekwe n’ibindi bibi byinshi. None se iyo ubwiye abana b’imyaka icumi ko Abatutsi ari abagome, babategetse imyaka magana ane, ko kandi atari abenegihugu, baturutse ahandi, uba wigisha urukundo?

Ibyo bitera ibibazo bibiri bikomeye. Wa mwana witwa Umuhutu akura azi kurenganya Umututsi ariko kuri, kandi afite ubwoba kuko abavuga ati "babonye urwaho sinabakira."

Mu buzima bwe biba intego ikomeye cyane. N’uwitwa umutusti abaho afite ubwoba yanga guharanira uburenganzira bwe, kuko aba akeka ko kuba ariho ari impuhwe.

Byabaye impanvu yo kurenganya Abatutsi kuko niba abantu bose barigishwaga ibyo bintu, urumva ko mu buzima bwa buri munsi yari ingengamigirire yabo.

Mu gihe cya Jenoside rero bose babyirukankiyemo kubera ko bari barabitojwe, ni yo mpanvu iyo bavuze ingengabitekerezo ya Jenoside hari ababihakana kuko amateka batojwe yababibyemo urwango.

Igitekerezo cya France Olivier Gatabazi

Icyitonderwa: Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo bwite by’uwayanditse, nawe niba wifuza kutwoherereza inkuru ikubiyemo igitekerezo cyawe kuri buri ngingo iyo ari yo yose wifuza, uhawe ikaze kuri email ikurikira : [email protected].


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages