Gahunda ya FDLR yo kurambika intwaro hasi ni kimwe mu bintu byavuzweho cyane mu mezi agera kuri atandatu ashize; gusa byose byatangiye kera, aba barwanyi basabwa ndetse banashyirwaho igitutu ngo barambike intwaro hasi batahe, ariko bo ubwabo batangiye kuvuga ko bashaka kurambika intwaro hasi muri Mata 2014.
Byakomeje guhwihwiswa ko kurambika intwaro hasi k’uyu mutwe ari ikinamico, ndetse uwabashije gukurikirana uburyo bashyize intwaro hasi ubugira kabiri, akareba abitanze mu maboko ya Congo na SADC n’umubare w’intwaro batanze, ntiyabuze gukeka ko ibyo aba bagabo barimo ari imitwe mu yindi.
Ibi mbivuze kuko abarwanyi, (abiswe abarwanyi aha ni abasaza, abarwayi n’abandi bafite intege nke mu buryo bumwe cyangwa ubundi) bagera ku 105 bashyize intwaro hasi (nazo nke kandi zishaje byabuze akagero) tariki ya 30 Gicurasi 2014 i Buleusa ya Rutchuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, gusa igitangaje ni uko amasaha 24 mbere y’uko uwo munsi ugera bari biriwe mu mirwano ikaze n’umutwe wa Mai Mai Cheka. Aha hakibazwa niba abarambitse intwaro hasi, bari abavuye kuri urwo rugamba.
Bukeye bwaho abandi 83 nabo tariki ya 8 Kamena 2014 i Kagogo muri Kivu y’Epfo bashyize intwaro zabo hasi; ubwo bose mu byiciro bibiri ni abantu 188, gusa bikaba bivugwa ko FDLR ifite abarwanyi barenga 1500 mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu cyabaye indiri y’imitwe nk’iyi igihe kirekire.
Barasigarana abakomoka mu majyaruguru…
Amakuru agera kuri IGIHE dukesha raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye aravuga ko kuri ubu noneho abayobozi bakuru ba FDLR batagifitiye icyizere abarwanyi babo bakomoka mu bindi bice by’u Rwanda, uretse abakomoka mu majyaruguru; gahunda ihari ngo ni uko aboherezwa gushyira intwaro hasi, ari abakomoka muri icyo gice, abo FDLR yita icy’Abanyenduga. Mu bashyize intwaro hasi mu minsi ishize, ngo hejuru ya 70% ni abakomoka mu majyepfo y’u Rwanda.
Aya makuru ni ayavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Akanama ka LONI gashinzwe igenzura (JMAC) muri Nyakanga uyu mwaka, bwaje bushimangira ubundi bwasohotse muri 2007. Bukimara gukorwa, ibyavuyemo byagizwe ibanga rikomeye, hanyuma biza gusangizwa bamwe mu bayobozi bakuru ba LONI.
Raporo y’ubwo bushakashatsi hari aho igira iti “…intugunda zishingiye ku irondakarere zirahari muri FDLR hagati y’aba-sudists, abo ni abakomoka mu majyepfo, n’aba-Nordists, abakomoka mu majyaruguru”.
Iyi nyigo isobanura ko abavugwa gukomoka mu majyaruguru ari abo mu zahoze ari Gisenyi, Ruhengeri, Byumba, Umujyi wa Kigali n’igice cy’iyahoze ari Kigali Ngali.
Iki gice gitoneshejwe bikomeye n’abayobozi b’umutwe wa FDLR, dore ko Gisenyi, imwe muri ibyo bice, yari Perefegitura yakomokagamo Perezida Habyarimana Juvenal na benshi mu bari bagize “Akazu”. Umwe muri ba kizigenza ba FDLR, Gen. Sylvestre Mudacumura nawe akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, muri Komini ya Kibilira, ubu ni mu Karere ka Ngororero.
Ku rundi ruhande, aba-sudists ni abakomoka mu zahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Cyangugu, Gikongoro, Gitarama, Butare, Kibungo ndetse n’igice cy’amajyepfo ya Kigali Ngali. Agace gafatwa nk’ikizira muri utu akaba ari Gitarama na Butare.
“Ubuyobozi bwa FDLR kuva kuri Gen. Mudacumura kugeza kuri Col. Hamada bwagiye buha inshingano z’ubuyobozi abakomoka mu majyaruguru, naho gushyira intwaro hasi ku bushake biharirwa gusa abo hasi [bakomoka mu majyepfo]”, amwe mu magambo agize iyo raporo.
Igishushanyo cy’ugucikamo ibice kwa FDLR…
Nk’uko natangiye mbivuga, ku bantu bakunda gukurikira amakuru yo hirya no hino, ntihashobora guhita umunsi, umutwe wa FDLR utavuzwe mu makuru… Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziyemeje kurandura FDLR…FDLR yasabye kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda…FDLR FDLR, FDLR…
Hari bamwe mu bumva ibi barushaho gushya ubwoba bati kandi FDLR muyitege…Aba ntibasobanukiwe icyo bita kudapfusha ubusa amaboko! Iyo FDLR aba ari umutwe ushaka koko gutera u Rwanda nk’uko mu minsi ishize bataratangira gukina indi turufu yo gusaba ibiganiro, aho birirwaga bavuga ko bashaka gutaha ku ruhembe rw’umuheto bakitesha ubuhuru (chance) Leta y’u Rwanda yabahaye bwo gutaha ikabategera amaboko nk’umubyeyi wakira umwana w’ikirara, ntibakagombye gucikamo ibice ngo “…uyu akomoka aha…uyu akomoka hariya!”
Ibijya gucika bica amarenga!
Kuronda amoko n’uturere si ibya none mu bakomoka ku ngoma mbi kuko byose byatangiye kera, aho uwitwa umututsi yagiye akaba umwanzi gica, ingoma ikajya iza indi ikihirika. Mu myaka yashize ubwo Abacengezi bayogozaga amajyaruguru y’u Rwanda, aho bajyaga kumena amaraso y’abana b’u Rwanda babanzaga gusaba abantu kwivangura hashingiye ku moko.
Uwaba yarabonye babwira Abanyarwanda ngo “mwe nimujye aha, namwe nimujye hariya”, ntiyakababonye basubiranyemo, barebana ay’ingwe, ngo abo mu majyepfo ni abanzi. Ibi binagaragaza neza ko haramutse hazabaho guhabwa ibikombe kw’ababaye abarwanyi ba FDLR, abo mu majyepfo bazazira ko bari ibyitso! Byahe byo kajya ko bamaze imyaka 20 barorongotana batazi neza icyo barwanira!
Irunduka rya FDLR rero ubwo rihereye hagati muri bene yo ni ikimenyetso cyiza ku Banyarwanda bakunda amahoro, dore ko nta wapfa kwizera amagambo asize akunyu y’abera b’i Bwotamasimbi n’umwirabura wo hakurya iyo… igitutu cyabo cya tuzarasa FDLR gishobora guhererera mu matangazo…Iyagukanze ntiba inturo!
Dore inama isumba izindi Bwana FDLR…
Ibiganiro ntibigikunze kuko Leta y’u Rwanda yabyanze! Kwicarana na FDLR basinya ikintu icyo ari cyo cyose byaba ari ukujomba igiti mu gikomere cy’u Rwanda. Hari gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gucyura no kwakira umuntu uwo ari wese, aho ava akagera, apfa kuba yifitemo amaraso yo mu rw’imisozi igihumbi…n’abarwanyi ba FDLR birabareba.
Iyi gahunda imaze kwakira abahoze ari abarwanyi ba FDLR barenga ibihumbi icumi, ubu baratekanye mu Rwanda ruzima ruzira umwijima. Benshi muri bo biteje imbere, barahinga bagasarura bagasagurira amasoko, barapiganirwa amasoko badatanze indangamuntu yanditsemo Hutu/ Tutsi/ Twa, barahaha bakaronka, bagatunga bagatunganirwa.
Reke kubeshywa na ba Mudacumura cyangwa se Twagiramungu Faustin ukubeshya ko igihe Amerika izaba ifoye umuheto yenda kurekera (kurasa), azapfana nawe, kandi yiyicariye i Bwotamasimbi aho asarura atahinze, akarya adakutse injumbure mu mirima y’abaturage ba Congo…
Arakoshya, taha wo gacwa we!



















TANGA IGITEKEREZO