00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi ahamagarwa mu nyungu za nde?

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 September 2023 saa 11:54
Yasuwe :

Ku yindi nshuro, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yongeye guhamagarwa mu buryo butavugwaho rumwe aho yitegura guhura na Sénégal mu mukino usoza iyo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2023 kizaba mu mwaka utaha, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Nzeri 2023, kuri Stade ya Huye.

Ku ngoma ya Carlos Ferrer uheruka mu Ikipe y’Igihugu, binyuze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) hari intego yo kubaka ikipe ishingiye ku bato biganjemo abakina hanze no guha amahirwe abanyamahanga bifuza gukinira Amavubi.

Icyo gihe ni bwo hagaragaye ihamagarwa ry’Umunya-Côte d’Ivoire Gerard Bi Gohou kugeza ubu umaze umwaka ataritabazwa ku mukino w’irushanwa. Hari kandi n’andi masura mashya yahawe umwanya nka Hakim Sahabo, Habimana Glen, Samuel Guelette, Mutsinzi Patrick, Noe Uwimana wifuzwaga na Tunisia ndetse na Ndikumana Danny wifuzwaga cyane n’u Burundi, ariko benshi muri bo bakaba batarabonye umwanya wo gukina.

Byari byitezwe ko kuba u Rwanda rugiye guhura na Sénégal mu mukino udafite kinini uvuze, kuko rwamaze gusezererwa mu rugendo rugana muri CAN 2023, hashobora guhamagarwa ikipe itegurirwa imikino yo gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) cyangwa hagahabwa umwanya abakinnyi biganjemo abashya bashobora gushingirwaho mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ruzatangira mu Ugushyingo.

Si uko byagenze, ahubwo ku wa 31 Kanama, hahamagawe ikipe bamwe bafata nk’aho byakozwe mu rwego rwo kwirinda gutakaza amafaranga menshi ku ngendo z’abakina hanze, abarimo Hakim Sahabo, Rafael York, Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick n’abandi ntibahamagarwa.

Mu bakinnyi 25 bari bahamagawe harimo batandatu gusa bakina hanze ari bo Umunyezamu Ntwari Fiacre ukina muri Afurika y’Epfo, Mutsinzi Ange ukina muri Norvège, Manzi Thierry na Mugisha Bonheur bakina muri Libya, Bizimana Djihad ukina muri Ukraine na Byiringiro Lague ukina muri Suède.

Amavubi ari mu myitozo arimo abakinnyi bane bakina hanze: Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange, Bizimana Djihad na Byiringiro Lague

Nta watinze cyane kuri aya mazina akina hanze yahamagawe kuko ntacyo u Rwanda ruharanira kuri uyu mukino, ahubwo benshi bibajije ku buryo mu bwugarizi haburamo Mitima Isaac wa Rayon Sports kandi amaze iminsi yitwara neza muri iyi kipe ku buryo hari abemeza ko ahagaze neza kurusha Rwatubyaye Abdul bakinana, we wari wahamagawe mbere.

Ikindi ni uburyo nko muri APR FC havuyemo abakinnyi umunani nyamara akenshi iyi kipe isigaye ikinisha abakinnyi bake b’abenegihugu muri 11 babanza mu kibuga kubera ko imyanya myinshi yiharirwa n’abanyamahanga.

Ibi bihuzwa n’amakuru avuga ko guhamagarwa kwa Nshuti Innocent utaratsinda igitego kuva muri Gicurasi ndetse na Nshimiyimana Yunussu ukina mu bwugarizi, gufite aho guhuriye no kugira ngo bazabone uko bumvikana n’amakipe ashobora kubagura hanze, akenshi areba niba umukinnyi yifuza yaba yarakiniye ikipe y’igihugu cye imikino runaka cyangwa niba yarigeze guhamagarwa.

Bidateye kabiri, Manzi Thierry na Mugisha Bonheur, bombi bakinira Al Ahli Tripoli muri Libya, basimbujwe Mitima Isaac wa Rayon Sports na Niyonzima Olivier ‘Seif’ wa Kiyovu Sports batari bahamagawe mbere.

Impamvu yo gusimbuzwa kw’aba bakinnyi bombi bakina muri Libya ni uko bananiwe kumvikana na FERWAFA uburyo bashobora kugeramo i Kigali.

Ubwo Team Manager w’Amavubi, Emery Kamanzi, yabazaga aba bakinnyi igihe bazazira kugira ngo abakatishirize itike y’indege, yababwiye ko indege ihari ari izanyura muri Ethiopia ikahamara amasaha 12 ubundi bakabona kwerekeza i Kigali.

Aba bakinnyi babwiye Emery ko urwo rugendo rugoranye ahubwo babakatishiriza izanyura Istanbul ihita igana i Kigali, ariko babwirwa ko bitakunda, nyuma basaba ko byibuze niba ibyo bidashobotse bakatishirizwa itike ya ‘Business Class’ bakaza n’iyo izanyura Ethiopia kuko hari ukuntu byaborohera kubona uko baruhuka mu rugendo.

Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe y’Igihugu yababwiye ko bidashoboka ndetse birangira bamenyeshejwe ko umutoza yamaze kubasimbuza Mitima Isaac na Niyonzima Olivier ‘Seif’.

Iby’abatoza b’Amavubi na byo ntibisobanutse

Muri Nyakanga ni bwo uwari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer, yasabye gusesa amasezerano kuko yari yizeye akazi muri Belarus aho yasinye muri Kanama 2023.

Byasabye gutegereza iminsi 10 mbere y’umukino wa Sénégal kugira ngo Komite Nyobozi ya FERWAFA ishyireho abatoza b’agateganyo aho ikipe yahawe Umufaransa Gérard Buscher usanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike, akaba yari gufatanya na Jimmy Mulisa wari wungirije Carlos ndetse na Seninga Innocent.

Umufaransa Gérard Buscher ari gufatanya na Seninga Innocent gutegura Ikipe y'Igihugu ya Sénégal

Kuri ubu, Jimmy Mulisa ntiyitabiriye uyu mwiherero w’Amavubi kuko hari amahugurwa y’ubutoza muri Tanzania ariko ibyo bikajyana n’amakuru avuga ko atarongererwa amasezerano y’igihe gito yari yasinye mu Ikipe y’Igihugu.

Ku rundi ruhande, ikitumvikana n’uburyo Seninga Innocent ari we mutoza watoranyijwe nk’uwungirije mu bandi benshi bari mu Rwanda kuko kugeza ubu nta kipe yatozaga kuva atandukanye na Sunrise FC muri Kamena.

Seninga ni umutoza uvugwaho gusunikwa na bamwe mu bashobora gufata ibyemezo muri Ruhago y’u Rwanda aho yatoje amakipe arimo Police FC, Musanze FC, Bugesera FC, Etincelles FC na Isonga FC. Si ku nshuro ya mbere agiye mu Ikipe y’Igihugu kuko yungirijeho Mashami Vincent, ariko nyuma ava kuri uwo mwanya kubera kutubahiriza inshingano ze uko bikwiye.

U Rwanda ruzahura na Sénégal ku wa 9 Nzeri mu mukino udafite icyo uvuze kuko rwamaze gusezererwa mu gushaka itike ya CAN 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages